Ihuzwa rya za gasutamo ryoroheje ubucuruzi

Kuva ihuzwa rya za gasutamo ryakuzura mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryatangira gushyirwa mu bikorwa, ryakuyeho inzitizi nyinshi mu bucuruzi.

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (MINEAC), yagaragarije abanyamakuru ko ari imwe mu ntambwe yagezweho kuva u rwanda rwakwinjira muri uyu muryango mu myaka umunani ishize.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC, Safari Innocent avuga ko ihuzwa rya za gasuta ryoroheje ubucuruzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC, Safari Innocent avuga ko ihuzwa rya za gasuta ryoroheje ubucuruzi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEAC, Safari Innocent yagize ati “Ubu imenyekanisha ry’ibicuruzwa bivuye hanze ya EAC rikorwa rimwe, ku mupaka w’aho byinjiriye bityo ntihabeho gutakaza umwanya n’amafaranga yishyurwaga ahantu henshi.”

Kuva iri huzwa ryatangira muri Mutarama 2014, iminsi yo gutwara ibicuruzwa kuva Mombasa kugera i Kigali yavuye ku 10 igera kuri itatu. Amafaranga y’ubwikorezi ku ikamyo ikora ruriya rugendo nayo ava ku madolari y’Amerika 5000 agera ku 4000, nk’uko Safari yabisobanuye.

MINEAC ngo izakomeza ubuvugizi kugira ngo inzitizi nke zisigaye mu bucuruzi zivanweho.
MINEAC ngo izakomeza ubuvugizi kugira ngo inzitizi nke zisigaye mu bucuruzi zivanweho.

Yongeyeho ko mbere ibicuruzwa byaraherekezwaga kuva Mombasa kugera aho bigiye, kugira ngo bitayoberezwa ahandi none ubu bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Byashobotse kubera ubwumvikane muri EAC no kwemerera abakozi bashinzwe imisoro kuva mu gihugu kimwe bakajya gukorera mu kindi.

Ati “Ubu dufite abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) i Mombasa muri Kenya na Dar-es-Salaam muri Tanzaniya, hariyo kandi aba "déclarants" b’Abanyarwanda" mu rwego rwo koroshya imenyekanisha ry’ibicuruzwa.”

Gashayija Nathan, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri MINEAC, yavuze ko za bariyeri na zo zagabanutse.

Ati “Ku muhora wo hagati, bariyeri zaragabanutse cyane kuko zavuye kuri 53 zigera ku 9 gusa kandi na zo ngo zikoresha iminzane idasaba imodoka guhagarara, ibi byose bigakorwa mu rwego rwo korohereza abacuruzi ariko ubuvugi burakomeje.”

Kuri uyu wa gatanu nibwo hatangiye icyumweru cyahariwe EAC, kikazarangwa n’ibiganiro bitandukanye bizibanda ku byo uwu muryango wagezeho kugeza tariki 15 Ugushyingo.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

babashoferi bajyaga bamara igihe munzira babyungukiyemo hamwe n’imiryango yabo

Kibwa yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Twizereko bizagira ingaruka nziza ku biciro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka