EAC: Abaperezida bagiye mu kibazo cy’u Burundi igisirikare cyo gitangaza ko gihiritse ubutegetsi

Mu gihe abaperezida b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, East Africa Community bari mu nama idasanzwe ya 13 yo kwiga ku bibazo by’umutekano w’u Burundi mu mujyi wa Dar-Es-Saalam muri Tanzaniya ku gicamunsi cyo kuwa 13 Gicurasi 2015, igisirikare cy’u Burundi cyo cyahise gitangaza ko gihiritse ubutegetsi.

Gen Maj Godefroid Niyombare, umusirikare mukuru wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi rw’u Burundi akaza gukurwaho niwe watangaje bwa mbere kuri radio Bonesha FM ku gicamunsi cyo kuwa 13 Gicurasi 2015 ko ko igisirikare cy’u Burundi gihiritse Perezida Nkurunziza ku butegetsi.

Uyu Gen Maj Godefroid Niyombare yari yakuweho na perezida Pierre Nkurunziza ubwo hatangiraga ubwumvikane buke hagati y’abemeraga ko perezida Nkurunziza yari kwiyamamariza kongera kuyobora u Burundi muri manda bamwe bita iya gatatu abandi bayita iya kabiri n’abatarabyemeraga.

Gen Maj Godefroid Niyombare bivugwa ko yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Gen Maj Godefroid Niyombare bivugwa ko yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Aya makuru yo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza akaba yahise atangira gusakara no mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye birimo Al-Jazeera, BBC, France 24 ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi byo byahise bibihakana bibinyujije kuri mbuga nkoranyambaga, ahubwo bivuga ko ari agaco kagerageje guhirika ubutegetsi ariko bikaburizwamo.

N’ubwo kuri ubu hari abaturage benshi bagaragara mu mihanda i Bujumbura bagaragaza ko bishimiye ko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwahiritswe, ibintu ntibirasobanuka neza ngo hamenyekane niba koko igisirikare cy’abahiritse Nkurunziza ari cyo kiyoboye igihugu cyangwa biza guhinduka abashyigikiye Nkurunziza bakongera kwigarurira ubutegetsi.

Abasirikari n'abaturage badashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu bishimiye kumva ko ubutegetsi bwe bwahiritswe.
Abasirikari n’abaturage badashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu bishimiye kumva ko ubutegetsi bwe bwahiritswe.

Mu gihe kuri uyu mugoroba ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice, Perezida Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kuva aho yari ari muri Tanzaniya agataha, Gen Maj.Niyombare we ngo yahise ategeka ko ikibuga cy’indenge cya Bujumbura gifungwa.

Kugeza kuri uyu munota biravugwa ko hari n’ubwumvikane buke mu gisirikare cy’u Burundi, ngo abashyigikiye ivanwaho ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza n’abatabishyigikiye bakaba bari mu mishyikirano kuri iki kibazo.

N’ubwo amatangazo yo guhirika Nkurunziza ku butegetsi yumvikanye ku madiyo yigenga anyuranye yo mu Burundi, kugeza ubu Radiyo na Televiziyo by’u Burundi ntacyo birabivugaho ahubwo byahisemo kwirizaho imiziki y’indirimo zihimbaza Imana n’izituje.

Perezida Kagame yageze muri Tanzaniya yitabiriye inama ya 13 idasanzwe y'abakuru b'ibihugu bigize EAC.
Perezida Kagame yageze muri Tanzaniya yitabiriye inama ya 13 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Inama yiga ku kibazo cy’u Burundi yari yitabiriwe n’abaperezida bose b’ibihugu bigize EAC barimo uw’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta bamaze kugera muri Tanzaniya, aho basangayo uw’u Burundi Pierre Nkurunziza waraye agezeyo, ndetse n’uwa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwette ari nawe uyoboye EAC.

Iyi nama kandi yari yanitabiriwe na Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa nawe waraye ageze muri Tanzaniya mu ijoro ryakeye, ndetse na Linda Thomas-Greenfield, umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika, nk’intumwa nkuru ihagarariye Amerika muri ibi biganiro.

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Tanzaniya.
Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Tanzaniya.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni nawe yageze muri Tanzaniya.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni nawe yageze muri Tanzaniya.
Perezida Nkurunziza w'u Burundi we yaraye muri Tanzaniya.
Perezida Nkurunziza w’u Burundi we yaraye muri Tanzaniya.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yageze muri Tanzaniya.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yageze muri Tanzaniya.
Cyril Ramaphosa, Visi Perezida wa Afurika Y'Epfo nawe yaraye asesekaye muri Tanzaniya mu ijoro ryakeye.
Cyril Ramaphosa, Visi Perezida wa Afurika Y’Epfo nawe yaraye asesekaye muri Tanzaniya mu ijoro ryakeye.
Abaturage bishimiye inkuru y'ihirikwa ku butegetsi kwa Perezida Nkurunziza.
Abaturage bishimiye inkuru y’ihirikwa ku butegetsi kwa Perezida Nkurunziza.
Perezidansi y'u Burundi yahakanye ko Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi.
Perezidansi y’u Burundi yahakanye ko Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

niba abaturange batamushaka yakweguye,abandi bakayora aho ubundi abaturange bazamarana.

karangwa augustin yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Nkurunziza imyaka 10 yose yayikozemo nabi. Kuko iyo ayikoramo neza ibib byose ntibiba birikuba iwe. Abakora ibi bose bafite abaturage babari inyuma, None laboratoire ipima ubuyobozi isanze nkurunzinza yagwiririwe nubuyobozi. Kuko umusaruro uvuyemo nawe arawubonye niba mbeshya unyomoze intama yaziragiye nabi none zamucitse weeeeeeeeeeeeeee. None ubu araza kuzirya nabusubiraho AFIKA WAKUBITITSE Iyo ndirimbo ntimuyizi se AFRICA WARAKUBITITSE

NKURUNZIZA Emmy yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Abararundi nibihangane, Imana izabatabara, ikibazo gikemuke.

Mbigirente Al yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

in agahinda I Burundi.

diouf yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

ibibera muri Africa ni agahinda.

diouf yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

nkibihugubyishize,hamwebyakabaye bifatanya,bigafata abashaguhirika ubutegetsibwaretayuburundi,noneho ushakakwiyamamaza,akiyamamaza uzatsinda undi akayobora,hatabayeho kwikwigaragambya.

bizimana leopord yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ariko ivyo vyokwitwa iki ko ndaba atanyishu kuri vyobibazo?
Nkurunziza aduge yarahejeje kbs Kd azoshikirizwe sentare mpuzamakungu!

alias turabashimiye yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

yampayinka narebaga film itaranarangira ngo burundi habaye coup d’ eta hahaaa!!... world movie ni danger gusa wasanga birukanye uryinyama bakazana umira amagufa bungurii

Rey Van yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Abarundi Wabona Ikibazo Cyabo Kitarangiye Nibyiza Nkurunziza Naveho Ntabwo Bamwiyumvamo.

Valens yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Umva perezida nkurunziza natuze abaturage nibamushaka

Tuyishime Bonaventure yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ibyo ntibikwiye muri afrika rwose

Rwagasore Oscar yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

hahhhaaaaaaa!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka