Umushinga uhuza abashinzwe iby’ingufu ku rwego rw’isi w’impuguke zo muri Kaminuza ya Cambridge iri mu Bwongereza na Malaysia witwa Smart villages; uvuga ko ingufu z’amashanyarazi ku baturage ari ngombwa mu iterambere ryabo kurusha uko babitekereza, kandi ko bishoboka ko zaboneka biturutse ku bushake bw’abafata ibyemezo no (...)
Ibihugu bitatu bihuriye mu muhora wa ruguru aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya byatangiye gahunda yo gushyiraho ingamba zihamye zafasha Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugira amahoro n’umutekano, kugira ngo iterambere rirambye bifuza ntirizakomwe mu nkokora.
Abasirikare n’abapolisi u Rwanda rwatanze mu mutwe wo gutabarana aho rukomeye mu bihugu 10 bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba (East African Standby Forces/EASF) ngo baratanga icyezere ko uwo mutwe uzakomera kuko na Kenya nayo yamaze kubatanga.
Perezida wa Senay’u Rwanda, Bernard Makuza, yasabye abari bitabiriye inama yari ihuje abadepite b’Inteko mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC) n’ub’umuryango wa bagize EALA n’abandi bafatanyabikorwa, ko hafatirwamo n’ingamba zo kurwanya Jenoside.
Umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EALA) arasabirwa gukurwa muri uwo mwanya ashinjwa imyitwarire idahwitse, irimo no gutuka abadepite bagenzi be biganjemo Abanyarwanda.
Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bari gukorera imirimo yabo mu Rwanda bafite gahunda yo gukora umushinga w’itegeko rimwe rizagenga amakoperative yose yo mu bihugu bigize aka karere.
Ubwo batangizaga inama ku ishoramari mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta basabye abikorera n’abaturage muri rusange, kuba bakoresha amahirwe amaze kugerwaho mu gushora imari muri ibi bihugu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abatuye ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gufungura imipaka y’ibihugu n’iy’ibitekerezo bakacyira abafite ubushobozi bose kandi bakemera gufatanya nabo kuko bahuza imikorere bakanabasha gucyemura imbogamizi zibabuza gutera imbere.
Perezida Paul Kagame uri muri Uganda aho yitabiriye inama ya 7 ku muhora wa ruguru, kuri uyu wa 8 ukwakira 2014 yifatanyije na Perezida Museveni wa Uganda hamwe na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo batangiza igice cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi biteganyijwe ko uzagera mu Rwanda.
Ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byatangiye kwiga uko hatorwa itegeko rimwe rizagenga amakoperative mu rwego ryo kunoza imikorere n’ubuhahirane hagati y’amakoperative yo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya na Kenya.
Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare n’intumwa z’ingabo mu muryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) bateraniye mu Ishuri Rikuru rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 08/09/2014 bagamije kurusha gukomeza imikoranire hagati y’ayo mashuri.
Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka irindwi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba “East African Community” bamwe mu baturage bo mu byaro byo mu karere ka Nyabihu bavuga ko badasobanukiwe n’imikorere y’uyu muryango n’akamaro ubafitiye.
Ba Ministiri bashinzwe ingabo mu bihugu bigize igice cya Afurika y’uburasirazuba byiyemeje gutabarana, bashyize umukono ku masezerano y’uko buri gihugu gitanze ingabo zitwa (Eastern Africa Standby Forces/EASF), abapolisi hamwe n’abasivili, bose hamwe bagera ku bihumbi 5,000.
Ministre w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Leontine Niyonzima yabwiye itangazamakuru ko icyo gihugu gihagaritse kwitabira inama zo kuganira ku muhora wa ruguru uva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya (Northern Corridor); kandi ko nyuma y’amezi atandatu bazasuzuma niba bakwikura muri (...)
Imyiteguro yo gushyiraho uwo mutwe w’ingabo zishinzwe gutabara muri kimwe mu bihugu byo byo mu gace k’iburasirazuba bw’Afurika (EASF) ngo iratanga icyizere ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2014 uwo mutwe wa EASF (Eastern Africa Standby Force) uzaba washinzwe, nk’uko byemezwa n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.
Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda ndetse n’Intara ya Trans Nzoia yo muri Kenya, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’impande zombi azagira umusaruro mu ngeri z’ubuzima bw’imibereho rusange y’abaturage batuye ibi bice byombi byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba na Sudani y’Amajyepfo batangiye amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya gisirikare n’umutekano mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka (...)
Urubyiruko rutandukanye rwaturutse muri za kaminuza zo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) rurasabwa kurwanya Jenoside n’uburyo bwose bukoreshwa mu kuyipfobya.
Issa Timamy uyobora District ya Lamu mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba biherutse guhitana abantu 60 mu mujyi wa Mpeketoni ubwo abarwanyi ba al-Shabab bo muri Somalia bagabaga ibitero kuri station ya Police, mu maresitora no mu mahoteli.
Bwa mbere, Ishuri rikuru ry’Amahoro rya Nyakinama (Rwanda Peace Academy) ryatangiye guhugura abakozi bafite mu nshingano zabo amagereza bava mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba, ngo ibi bizabafasha kunoza akazi kabo.
Uburyo bwa Single Castoms territory bworohereza ibicuruzwa kuva ku cyambu bigera mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ngo bwitezweho byinshi byiza birimo n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko.
Umuyobozi wa Rwanda Revenue, Richard Tusabe, arasaba abacuruzi bo mu Rwanda kutazatungurwa n’imisoreshereze iteye kimwe muri ibi bihugu, nk’uko yabitangaje mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014, ihuje abakomiseri bakuru b’ibigo bishinzwe imisoro mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC).
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuryango wo mu bihugu by’iburasirazuba bw’afurika (EAC) ari umwe mu miryango babonaho inyungu ndetse n’amahirwe , mu kubateza imbere kabone n’ubwo imipaka y’ibihugu byo muri uyu muryango u Rwanda rurimo itabegereye.
Abaministiri baturutse mu bihugu bitanu bihuriye ku muhora w’amajyarugu bateraniye i Kigali biga uburyo bwo gushyira mu bikorwa koroshya urujya n’uruza rw’abakozi, imari na serivisi hakoreshwa indangamuntu nk’uruhushya rw’inzira.
Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Afurika y’Iburasirazuba (EACSOF) rirasaba abanyamadini n’ibindi byiciro by’abaturage bahagarariye abandi kubwira abaturage bahagarariye ibyiza biboneka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugizwe n’ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda.
Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), birategura gushyira mu bikorwa amazeserano yasinywe n’aba Perezida mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, agamije gufata no guhererekanya abanyabyaha ba buri gihugu, ndetse no gutabara kimwe muri ibyo bihugu mu gihe cyaba cyatewe.
Ikigega cy’Abanyamerika gitsura Amajyambere (USAID) na sosiyete ya TradeMark East Afrika byatangije uburyo bushya buzafasha kwihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa muri aka karere u Rwanda ruherereyemo. Iyi gahunda yitezweho kugirira akamaro Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja.
Abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika, batangaza ko kuba bajya muri Uganda gukora ibijyanye n’ubucuruzi butandukanye bakoresheje indangamuntu gusa ku mupaka byaborohereje mu bucuruzi bwabo.
Mu rwego rwo kugirango abanyarwanda barusheho kumenya umuryango binjiyemo w’Africa y’iburasirazuba banamenye ibyiza byo kuba bari muri uno muryango, guhera tariki 12-13/05/2014 ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivire mu muryango w’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba ryateguye amahugurwa ku bahagarariye amakoperative hamwe (...)
Ku kicaro cy’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kiri i Arusha muri Tanzaniya hashyizwe ikimenyetso cyanditseho amagambo yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.