Abadepite bakomoka muri Tanzaniya babuze mu Nteko ya EALA iteraniye i Kigali, bituma imirimo y’iyo nteko yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017 isubikwa.
Ubwikorezi mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) buracyarimo ibibazo birimo gutinda ku mipaka ariyo mpamvu harimo gushakishwa uko byavanwaho.
U Rwanda rugomba gutegereza nyuma y’umwaka wa 2030 kugira ngo umuhanda wa mbere wa Gari ya moshi ugere mu Rwanda, bityo rushobore guhahirana n’ibindi bihugu byo mu karere nta nzitizi.
Perezida Kagame yemeza ko kugira ururimi rw’Igiswahili nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko mu Rwanda byegereje Abanyarwanda bagenzi babo batuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abasirikare 24 bakomoka mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba (EAC) batangiye kwiyungura ubumenyi mu byo kubungabunga amahoro muri ibi bihugu.
Itsinda ry’abadepite b’Inteko Ishingamategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) riri mu Rwanda kwiga ku byateye Jenoside n’uko ingengabitekerezo yayo yarwanywa.
Bazivamo Christophe yarahiriye inshingano nshya zo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.
Bazivamo Christophe azarahirira kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.
Abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru barakangurirwa kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abasirikare, abapolisi n’abasivili bavuye mu ngabo ziteguye gutabara z’agace ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bibahaye uburyo bwo kubungabunga amahoro.
Mu Rwanda hagiye kubera inama (TRTF) izibanda ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania kugira ngo baganire ku mbogamizi ziburimo, zishakirwe umuti.
Itsinda ryavuye muri Sudani y’Epfo risuye u Rwanda rivuga ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ubukungu bw’akarere.
Minisiteri ya Afrika y’Iburasirazuba (MINEAC) irakangurira abikorera bo mu Rwanda kwagurira ibikorwa byabo muri Sudani y’Amajyepfo kuko hari isoko rigari.
Ingabo zishinzwe ubuzima mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziravuga ko ziteguye gutabara mu gihe akarere kaba kigabijwe n’ibyorezo by’indwara nka ZIKA.
Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yijeje abaturiye umupaka wa Rusumo kuzabakorera ubuvugizi, kugira ngo bakurirweho imisoro ku biribwa bagura muri Tanzania.
Kuva ihuzwa rya za gasutamo ryakuzura mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ryatangira gushyirwa mu bikorwa, ryakuyeho inzitizi nyinshi mu bucuruzi.
Mu gihe abaperezida b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, East Africa Community bari mu nama idasanzwe ya 13 yo kwiga ku bibazo by’umutekano w’u Burundi mu mujyi wa Dar-Es-Saalam muri Tanzaniya ku gicamunsi cyo kuwa 13 Gicurasi 2015, igisirikare cy’u Burundi cyo cyahise gitangaza ko gihiritse ubutegetsi.
Ubwisanzure mu bucuruzi n’ishoramari ku bacuruzi batuye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) buracyari imbogamizi, bitewe n’uko bimwe mu bihugu bigeze uyu muryango bigikurura byishyira mu gushaka ubukungu.
U Rwanda rwatoza ibihugu byo mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba (EAC) politiki nziza zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’imiyoborere myiza rwagezeho, mu gihe muri ibyo bihugu usanga bikiri inyuma.
Abakuru b’ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) hiyongereyeho Sudani y’Epfo na Ethiopia, bahuriye i Kigali kumva imishinga yatangijwe n’u Rwanda, Kenya na Uganda bisanzwe bikoresha umuhora wa ruguru (Northern Corridor), mu nama yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Abaturage batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro batangaza ko batumvaga umuryango uhuza ibihugu by’iburasirazuba (EAC), ariko nyuma y’amahugurwa bahawe ngo bamaze kuwubona ho amakuru ahagije n’inyugu ufitiye igihugu kirimo.
Gusobanukirwa n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo bizatuma abaturage b’Akarere ka Rusizi bamenya amahirwe bawufitemo bityo bagure ibikorwa byo kwiteza imbere mu bucuruzi n’ubuhahiranire mu bihugu byose biwugize.
Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), bagaragarije abashoramari mu bikomoka kuri peterori ko uyu muryango ukungahaye kuri uwo mutungo kamere.
Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile ku rwego rw’Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EACSOF), risobanurira ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda imikorere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’inyugu bafite mu kubyaza umusaruro imigenderanire n’ubuhahirane byoroherejwe mu bihugu biwugize.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi baratangaza ko batarasobanukirwa neza akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko ahanini bakunze guhahirana n’abaturanyi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kandi bo batabarizwa muri uwo muryango.
Abafatanyabikorwa b’umuryango wa EAC, bagize societe civil, baravuga ko bamwe mu banyarwanda bataramenya zimwe mu nyungu zo kuba mu muryango wa EAC, aha bagatanga urugero ku ikoreshwa ry’urujya n’uruza hifashishijwe indangamuntu. Bakavuga hagikenewe ubukangurambaga buhagije.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) barahurira mu nama ya 16 isanzwe y’abakuru b’ibihugu ibera i Nairobi muri Kenya ku cyumweru tariki 30/11/2014.
Abasirikare 75 baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bashinzwe kuyobora abandi basirikare batoya kuri uyu wa 26/11/2014 basoje amahugurwa bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.