Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, arahamagarira ibihugu byose bigize uyu muryango guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakibyihishemo kugira ngo bashyikirizwe inkiko.
Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bari bahuriye mu nama idasanzwe, yaberaga i Arusha muri Tanzania, bemeranyije kugira ubufatanye no gutabarana mu gihe hari igihugu gisagaririwe n’ikindi kitari muri uwo muryango.
Perezida Kagame zitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, yiga kuguteza imbere ubufatanye mu kwihutisha ibicuruzwa bitinda mu nzira bijya mu bihugu bidakora ku Nyanja.
Biteganyijwe ko mu nama ya 10 y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) izaba taliki 28/04/2012 Arusha muri Tanzania hazigwa ku busabe bwa Sudani y’Amajyepfo mu mkwinjira muri uwo muryango.
Ibihugu bitanu byose bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byateye imbere mu korohereza abashoramari n’abacuruzi mu mwaka wa 2011. U Rwanda nirwo ruza imbere ugereranyije n’ibindi bihugu bigize EAC.
Raporo y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iza kumurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 04/03/2012 igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu gihagaze neza mu karere mu gukuraho inzitizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Umushinga ugamije guhuriza hamwe uburyo bwo kwemera imiti ikoreshwa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangiye kwigwaho kuri uyu wagatanu tariki 30/03/2012 muri Tanzania. Umunyamabanga wa EAC arasaba ibihugu bigize uyu muryango kuwushyigikira kugira ngo abaturage babyo barusheho kubona imiti (...)
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangaje ko u Rwanda rwemerewe kwinjiza isukari ingana na toni ibihumbi 38 nta misoro rutanze; nk’uko itangazo ryaturutse muri EAC ribivuga.
Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibangamiye isoko rusange, Tanzaniya yakuyeho amadolari 200 y’Amerika (amafaranga ibihumbi 120) yacibwaga amakamyo na visa ku bacuruzi bo mu ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ugiye gutangiza umushinga ugamije kunoza serivise z’ubuzima aho imiti yujuje ubuziranenge izajya igezwa ku bihugu bigize uwo muryango ku buryo bwihuse.
Leta y’u Rwanda izishyurira abanyeshuri bakomoka mu ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) 50% by’amafaranga y’ishuri muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-R) nk’uko izabikora ku Banyarwanda.
Abaminisitiri b’imari hamwe n’aba Guverineri ba za banki nkuru z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu kwezi kwa kane, bazahurira mu mwiherero wo kunoza ibirebana na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe muri uwo muryango.
Minisiteri y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) irasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyaruguru gusobanurira abanyeshuri akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugira ngo bazarangize amasomo bafite ingamba zo kwagura ibikorwa byabo ku (...)
Inama yahuje ubuyobozi bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abaterankunga bayo, tariki 20/02/2012, yemeje ko uyu muryango uzakoresha 7 315 000$ (4389000000 Rwfs) mu gushyira mu bikorwa inshingano enye za EAC mu mwaka wa 2012-2013.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) arahamagarira ibihugu bigize uwo muryango kurushaho gusobanukirwa ibyiza byo kwishyira hamwe kugira ngo aka karere kabashe kugira umwanya wibanze mu bucuruzi mpuzamahanga.
Impuguke mu bya gisirikari zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirasuzuma ibijyanye n’amahugurwa y’abasirikari mu guhangana n’ibiza, ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi muri aka karere.
Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aratangaza ko ibihugu byo muri uwo muryango bikwiye kurangwa n’imikorere ihesha inyungu ibindi biwuhuriyemo, aho kureba ku nyungu zabyo gusa.
Abadepite b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barasaba ko abaminisitiri bashinzwe uwo muryango mu bihugu biwugize kujya gukorera hamwe mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa ku buryo bwihuse.
Umuryango w’ibihugu bya’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 26/01/2012, wasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ubushakashatsi ku iterambere rya Afurika (Nordic Africa Institute [NAI]) kugira ngo mu bushakashatsi gisanzwe gikora gitange umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Umuryango The Heritage Foundation n’ikinyamakuru “The Wall Street Journal” byatangaje ko u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu bice bitandukanye by’ubuzima kandi akaba ari cyo gihugu kiza ku isonga mu gutanga uburyo bwo kwiteza imbere ndetse no korohereza ba rwiyemezamirimo ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu mu (...)
Intumwa 20 z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), taliki 13/01/2012 , zizerekeza k’umugabane w’iburayi mu mijyi ya Brussels, Luxembourg, Frankfurt na Berlin mu rugendo rwo kwigira ku bihugu byo kuri uwo mugabane imikoreshereze y’ifaranga rimwe.
Mu ighe ibihugu bigize muryango w’Afurika y’Iburasirazuba byegereza ku ntego yo guhuza politiki mu 2015, ikibazo cyo guhuza ifaranga mu karere gikomeje kuba imbogamizi, aho n’u Rwanda rwatangiye kubigendamo gahoro.
Perezida Paul Kagame avuga ko iyubakwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara bigaragaza ubushake buhurirweho mu iterambere ry’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Yemeza ko iri terambere rizagerwaho mu gihe abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa bakoreye hamwe bagamije inyungu rusange.
Ejo, Martin Ngoga, Umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda, yatorewe umwanya wa perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), mu nama yabahurije i Kigali. Yungirijwe na Dr Eliezer Mbuki Felelshi, umushinjacyaha mukuru wa Tanzania.
Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, tariki 07/12/2011, i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yasabye abanyamuryango bagize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gukuraho imbogamizi z’ubuhahirane muri ibi bihugu.
Ibiganiro umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Richard Sezibera aherutse kugirana n’uwungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, Jiang Yaoping, mu kwezi gushize, byarangiye Ubushinwa bwemeye kongera ishoramari muri EAC.
Ikifuzo cya Sudani y’Amajyaruguru cyo kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) cyatewe utwatsi. Ibyo byatangajwe tariki 30/11/2011 ubwo hasozwaga inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yaberaga i Bujumbura mu Burundi.
Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), Monique Mukaruliza, aravuga ko ubusabe bwa Sudani y’amajyaruguru buri ku isonga ry’ibizigwaho mu nama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izatangira kuri uyu wa gatatu, tariki 30/11/2011.
Uwahoze ari umuvugizi w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA), Abdulrahman Kinana, arakangurira abagize iyi nteko kwita ku birebana n’imiyoborere myiza ndetse no gukurikirana ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura urwego rw’imibere rw’abatuye ibihugu bigize umuryango.
Abaguverineri ba za banki nkuru zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bateraniye mu nama yiga ku kibazo cy’ifaranga rimwe muri aka karere yari iteraniye i Bujumbura, bavuze ko bidashoboka mu mwaka wa 2012.