Kayonza: Abaturage barishimira ko KIIWP yabahinduriye ubuzima

Abaturage bakorana n’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, KIIWP, mu Mirenge ya Kabarondo na Murama, barishimira ko watumye ubutaka bwabo bwongera gutanga umusaruro ku buryo ubu batangiye kwiteza imbere nyamara mbere bari abakene.

Abaturage bishimira ko gukorana n'umushinga KIIWP byatangiye kubaha umusaruro
Abaturage bishimira ko gukorana n’umushinga KIIWP byatangiye kubaha umusaruro

Babitangaje kuwa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, ubwo IFAD nk’umuterankunga, yasuraga ibikorwa by’umushinga wa KIIWP ikagirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa (abaturage) b’uyu mushinga n’icyo umaze kubagezaho.

Ndayishimiye Théogène wo mu Kagari Cyinzovu, avuga ko mbere y’uko KIIWP itangira, bahingaga imyaka itandukanye kandi ivangavanze ibyo bita ko bahingaga mu kiganza kuko umusaruro warangiriraga mu nkono y’umuturage.

Nyamara ariko ngo mu gutangira k’uyu mushinga barawurwanyije bumva ko Leta yigabije ubutaka bwabo ariko batangira kugira ikizere ari uko batangiye guhabwa akazi mu gukora amaterasi, gutera ibiti by’imbuto no kubyuhira kandi umurima bakoramo ari uwabo.

Théogène avuga ko we n’ubwo ataratangira gusarura avoka ariko yizeye ko ibiti afite 108 bizamuha amafaranga menshi cyane.

Bishimira ko batangiye kubona umusaruro w'aimbuto
Bishimira ko batangiye kubona umusaruro w’aimbuto

Ati “Hano ntawagurishaga umusaruro kuko utarengaga inkono ye, ariko ubu ibi biti byatubereye Paradizo bajya batubwira. Ejo bundi nahoze mbara igiti kimwe mbona kiriho avoka 100 kandi imwe ngo igura amafaranga 150, urumva ninsarura byose nzubakira n’abuzukuru n’ubwo ntarabagira.”

Avuga ko kubera ifumbire yashyizwe ku giti n’amazi acyuhirwa ndetse no kuba imirima irimo imirwanyasuri n’indi myaka bahinga isigaye yera inshuro hafi eshanu z’umusaruro babonaga mbere.

Uwitwa Mukamurwanashyaka Marie Louise, we yamaze kubona ku mafaranga ya mbere y’imbuto ziri muri uyu mushinga. Avuga ko yaterewe ibinyomoro byeze akuramo amafaranga y’u Rwanda 250,000, abasha kwisakarira inzu ye, agura ingurube n’ihene.

Avuga ko ibiti by’avoka ni byera bizamufasha mu kwigisha abana be kugeza basoje kaminuza.

Umwaka utaha biteze ko bazasarura toni zirenga 1000 z'avoka
Umwaka utaha biteze ko bazasarura toni zirenga 1000 z’avoka

Agira ati “Urumva ibinyomoro byaranyubakiye mbona n’amatungo, avoka nizera zo zizigisha abana banjye kugera basoje kaminuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bishimira ko uyu mushinga wahinduye ubuzima bw’abaturage ba Kabarondo na Murama.

Ikindi ngo wafashije mu guhuza ubutaka ku buryo muri uyu mushinga bahafite hegitari 1,300 ndetse abaturage bakaba barigishijwe guhinga batababaza ubutaka.

Avuga ko ariko habayeho gutinda mu gushyira mu bikorwa ikiciro cya kabiri cyawo, ku buryo ugera mu Mirenge icyenda ikunze kurangwamo izuba ryinshi.

Umuyobozi wungirije wa IFAD, Dr Geraldine Mukeshimana, avuga ko mbere y’uko umushinga wa KIIWP utangira mu mwaka wa 2021, imibereho y’abaturage ukoreramo bari babayeho neza ariko bishimishije kuba warabafashije kwiteza imbere.

By’umwihariko ariko akishimira ko biteje imbere mu bukungu ndetse no mu mibanire myiza. Avuga ko uyu mushinga utegurwa wari ugamije gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi byatangiye kugerwaho bityo nka IFAD ngo bishimiye ko ibikorwa bito bishobora guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Amasomo tuba dukuyemo nka IFAD ni uko ibikorwa bitoya nk’ibi biba bigaragaza ko bifite ubushobozi bwo guhindura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imibanire kuko twumvise ko hari imiryango myiza yabanaga mu makimbirane ikaza kwisubiraho ubu ikaba ibana neza ndetse iniyemeza gusezerana imbere y’amategeko.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, avuga ko urebye aho umushinga watangiriye ukareba n’ibikorwa, ubona akamaro k’ubufatanye kuko iyo hatabaho umuhate w’abaturage mu gushaka uko biteza imbere ndetse n’ubuyobozi bwiza uyu mushinga utaribushoboke.

Abayobozi bishimiye ko imbuto zatewe zatangiye kwera
Abayobozi bishimiye ko imbuto zatewe zatangiye kwera

Yasabye abaturage gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo iterambere ryabo rigerweho by’umwihariko kuba barahaye agaciro ibikorwa bahawe bakabifata neza.

Naho kuba harabayeho gutinda ku ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga ngo byatewe no kubanza gutegura aho uzakorera, gushaka amafaranga no gusuzuma uko ikiciro cya mbere cyagenze.

Yagize ati “Umushinga nk’uyu urimo abaturage benshi ubanza gutegura ahantu ibikorwa bizakorerwa no gushaka amafaranga ariko no kureba uko icyiciro cya mbere cyagenze bisaba igihe.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage bakorana na KIIWP gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse mu buhinzi bw’imbuto ku buryo nta mwana uzongera kurangwaho imirire mibi.

Batangiye kweza n'indi myaka
Batangiye kweza n’indi myaka

Abayobozi b’umushinga wa KIIWP bavuga ko amafaranga amaze kuwushorwamo azaba yamaze kugaruzwa mu myaka ibiri iri imbere kuko ubu hamaze gusarurwa toni 100 z’imbuto ndetse umwaka utaha hakaba hitezwe umusaruro urenga toni 1,000.

Icyiro cya mbere cy’umushinga wa KIIWP gifite agaciro ka Miliyoni 17 z’Amadolari y’Amerika mu gihe icya kabiri kizatwara Miliyoni 65 z’Amadolari y’Amerika.

Ubu KIIWP irakorana n’abaturage 4,000 ukazarangira ukorana n’abarenga 40,000, ukaba warafashije amakoperative y’abagore n’urubyiruko 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka