Abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo bizihije umunsi w’Intwari
Abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo bizihizanye n’inshuti zabo umunsi w’Intwari, banifurizanya umwaka mushya muhire wa 2017.
Aba banyarwanda bashatse kwizihiriza hamwe umunsi ngaruka mwaka w’Intwari z’u Rwanda, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare.
Ni umuhango w’itabiriwe na ambasaderi w’uRwanda Emma Françoise Isumbingabo nk’umushyitsi mukuru n’ abandi bakozi ba Ambasade muri Koreya y’Amajyepfo.
Mubafashe ijambo bose muri uyu muhango bibanze kunsanganya matsiko y’uyu munsi ariyo igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
Mu Ijambo rye, Ambasaderi yashishikarije abanyarwanda baba murikoreya yepfo gukomeza gusigasira umurage n’indangagaciro by’intwari z’urwanda.
Hanabayeho kandi umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe ihagarariwe na Sengabira Charmant na komite nshya ihagarariwe na Ayinabyona Eliab.
Ambasaderi Isumbingabo yamiye abagize komite icyuye igihe ubwitange bagize mubikorwa bitandukanye diaspora ya Koreya yagezeho birimo kugira itorero ryamamaza Umuco nyarwanda ndetse n’ikipe y’umupira wamaguru na basketball.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|