Abanyarwanda baba muri Atlanta bizihije intsinzi ya Perezida Kagame (Amafoto)

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ho muri Amerika (USA), bizihije intsinzi ya Perezida Paul Kagame, watsindiye kongera kuyobora u Rwanda, akaba yari n’umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Abanyarwanda batuye Atlanta bizihije intsinzi bakora ibirori baranabyina
Abanyarwanda batuye Atlanta bizihije intsinzi bakora ibirori baranabyina

Ibyo birori byabaye ku itariki ya 19 Kanama 2017, byitabiriwe n’Abanyarwanda barimo abanyamuryango ba ARC (Atlanta Rwandan Community) n’inshuti zabo.

Godfrey Biravanga, umwe mu bajyanama ba ARC ni we wafunguye ibirori, ashimira abantu uburyo babyitabiriye kandi anasengera u Rwanda na Perezida Paul Kagame kuri manda ye y’imyaka irindwi yatorewe.

Muri uwo muhango icyakunze kugarukwaho ni ugushimira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange icyizere bagiriye umukandida wabo n’uburyo bitabiriye amatora.

Bavuga ko bifuje kwizihiza iyo intsinzi mu rwego rwo kwifuriza Perezida Kagame kuzasoza inshingano ze neza,banamwizeza kuzamushyigikira no kumuba hafi mu bikorwa bye na gahunda ateganyiriza u Rwanda muri ino manda atangiye y’imyaka irindwi.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Atlanta bizihije intsinzi ya Perezida Kagame
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Atlanta bizihije intsinzi ya Perezida Kagame

Madame Leila Gaju Kabanda, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Atlanta (ARC) yavuze ko gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari byo bizatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.

Agira ati “Uyu munsi turi kumwe twese hamwe twizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame ntawe uhejwe cyangwa ngo arobanurwe mu bandi. Nizera ntashidikanya ko iyo imiryango n’inshuti bishyize hamwe bagamije intego runaka, ntacyabananiza kuyigeraho.

Ugushyira hamwe ni ipfundo ry’ iterambere rirambye ku gihugu cyacu. Kandi ubu bumwe tugaragaje uyu umunsi burahamya ko tuzatahiriza umugozi umwe mu kuba inyuma Perezida Paul Kagame mu gushoza inshingano twamutoroye.”

Madame Raissa Irakoze Cunningham, uhagarariye Diaspora ya Atlanta akaba yungirije Madamu Leila Kabanda, yahamagariye abari bateraniye aho gukomeza kubaka u Rwanda.

Agira ati "Ibyiza biri imbere, dukomeze twubake igihugu cyacu, twiyubakira kandi tuzirikana ko n’ubwo tuba mu mahanga, intego yacu ari imwe gusa, yo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu, duharanira gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi tuzirikana ubunyarwanda bwacu aho turi hose.”

Byari ibyishimo kuri uwo munsi
Byari ibyishimo kuri uwo munsi

Mu bindi byaganiriweho muri ibyo birori ni uko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Atlanta biyemeje gukomeza guharanira iterambere mu bikorwa by’umuryango.

Biyemeje kandi gushishikariza abandi banyamuryango bo muri Amerika kuzakomeza umurava wo gukorera u Rwanda no guharanira gukomeza kwihesha agaciro aho bari hose nk’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Ni ubwa mbere abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Amerika bahuriye hamwe ariko ngo si bwo bwa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka