Obama yashyize Umunyarwandakazi mu kanama kayobora inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Baraka Obama, yashize umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Clementine Wamariya, mu kanama kayoboye inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi (holocaust museums).

Wamariya w’imyaka 23 wiga muri kaminuza ya Yale, niwe muntu ukiri muto uturutse ku mugabane w’Afurika ubashije gushyirwa muri aka kanama kayoboye inzu z’inzibutso za Jenoside y’Abayahudi imaze imyaka igera kuri 50 ibaye.

Clementine Wamariya yagiye muri Amerika agiye mu kigo cy’impfubyi cya Oprah Winfrey mu mwaka w’i 2000. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 6.

Akanama agiye kuyoboramo kagenzura inzu ndangamurage za Jenoside y’Abayahudi zigera kuri 57 ziri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

yeah this is great men!

jaspa yanditse ku itariki ya: 19-11-2011  →  Musubize

Ndagirango nibutse abo bavuga imyaka yuwo mwana wumukobwa, niba barakurikiye ikiganiro Oprah yakoze abazanira we na mukuruwe ababyeyi babo, yavuzeko genocide yabaye afite imyaka6 yamavuko, ubu akaba afite 23. numuhanga yarabikwiriye kubona umwanya nkuriya. murakoze

rashid yanditse ku itariki ya: 19-11-2011  →  Musubize

Iyo myaka muvuga ko idahura!! niba yarafite imyaka itandatu muri 2000 ubu yakagombye kuba afite 17!!!

Jerry yanditse ku itariki ya: 18-11-2011  →  Musubize

Niby’agaciro kuba isi yose imaze kubona ko abanyarwanda dushoboye. Imana izabimufashemo

Gatware Isidore yanditse ku itariki ya: 18-11-2011  →  Musubize

None se uyu mwana yavutse muri genocide yakorewe abatutsi ko ndeba muri 2000 yari amaze imyaka itandatu gusa avutse ari nabwo yageraga muri Amerika!

Ferdis yanditse ku itariki ya: 18-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka