Ibikorwa by’umushinga “ONE DOLLAR CAMPAIGN” birarimbanije.

Mu mwaka w’ibihumbi bibiri n’icyenda(2009) nibwo Diaspora nyarwanda yatangije igikorwa yise “0ne dollar campaign”kikaba cyari kigamije gufasha abana b’imfubyi kubona amacumbi by’umwihariko abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.

Nubwo iki gitekerezo cyagizwe n’abanyarwanda baba mu mahanga, abari mu gihugu imbere nabo bacyakiriye neza ndetse baragishyikira kuburyo bugaragara.

Kugeza ubu ibikorwa byaratangiye, aya macumbi azubakwa mu byiciro bitatu azuzura atwaye amafaranga akabakaba miliyari eshanu z’amanyarwanda. ibikorwa by’icyiciro cya mbere bikaba byaratangiye bizarangira bitwaye amafaranga miliyoni 812 z’amanyarwanda.

Nubwo mu gutangira benshi bibwiraga ko aya mafaranga akusanywa ashobora kuzakora icyo atagenewe ubuyobozi bwa ‘One dollar campaing project” buramara impungenge abanyarwanda ndetse n’abandi bose bashyigikiye iki gikorwa kuko ishyirwa mu bikorwa byawo rirarimbanije.

Gahunda z’umushinga zitatinze gushyirwa mu bukorwa nkuko bamwe babitekereza ahubwo habayeho gahunda yo kubanza gukusanya ibikenewe kugirango imirimo igende neza. ibi bikaba byaratangajwe na bwana Sayinzoga Nkongoli ukuriye “One Dollar Campaign Project”.

Ibikorwa by’uyu mushinga bikaba bikomeje kandi n’uwakenera kumenya aho bigeze mu buryo burambuye cyangwa uwakwifuza gutanga inkunga iyo ari yo yose yagana ibiro bya Diaspora Nyarwanda, cyangwa agasura urubuga rwayo www.rwandandiaspora.gov.rw

Marie Josée IKIBASUMBA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka