Diaspora irashimirwa igikorwa cyo gusobanurira amahanga aho u Rwanda rugeze

Mu kiganiro Perezida wa Sena, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yagiranye n’abagize Komite y’Abanyarwanda baba mu mahanga, tariki 10/01/2012, yabashimiye murimo mwiza bakora wo gusobanurira Abanyarwanda ibibera mu gihugu cyabo no kubakangurira kugira uruhare muri gahunda zigamije kugiteza imbere.

Yagize ati: “Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga, tugomba twese kugira uruhare muri gahunda zubaka igihugu cyacu kugira ngo ejo hazaza h’u Rwanda hazabe heza, kuko icyo twese tugamije ari iterambere ry’igihugu cyacu”.

Itangazo ryaturutse mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda tariki 10/01/2012 rivuga ko Perezida wa Sena yasabye kandi abagize Komite y’Abanyarwanda baba mu mahanga ko bagomba gushyira ingufu ku rubyiruko, barubwiza ukuri kandi barurinda amacakubiri, kuko arirwo bayobozi b’ejo.

Visi-Perezida wa Komite y’Abanyarwanda baba mu mahanga, Maître Matata Sylvestre, yijeje Perezida wa Sena ko bazakomeza gukorera hamwe, hagamijwe kongera uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Perezida wa Sena, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, mu kiganiro n'abagize komite ya Diaspora.
Perezida wa Sena, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, mu kiganiro n’abagize komite ya Diaspora.

Abagize komite z’Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bamenyesheje Perezida wa Sena ko batangiye igikorwa cyo gushyiraho za komite z’Abanyarwanda baba mu mahanga hirya no hino ku isi hagamijwe kwegeranya ingufu no guhurizahamwe ibikorwa.

Yabasabye gukomeza kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bamwe baba mu mahanga ndetse n’abanyamahanga badashaka kumva ukuri cyangwa se birengagiza nkana iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’intambwe rumaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge.

Abagize Komite y’Abanyarwanda baba mu mahanga bagejeje kuri Perezida wa Sena ibitekerezo n’ibyifuzo birimo iby’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga bifuza kugira imikoranire na za Kaminuza za hano mu Rwanda n’abifuza gukomeza amashuri yabo ndetse n’ibibazo bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bifuza ko inzego zibishinzwe zabikurikirana.

Perezida wa Sena, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascène, yabijeje ko azabigeza ku nzego zibishinzwe kandi akabikorera ubuvugizi kugira ngo haboneke ibisubizo bishimishije.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka