“Diaspora Nyarwanda irakiyubaka”- umuyobozi wungirije wa Diaspora

Umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda,Maître Matata Sylvestre, aratangaza ko nubwo hari ibikorwa bitandukanye iri gukorera mu gihugu, Diaspora Nyarwanda ikomeje gushakisha uburyo bwo kwiyubaka.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda tariki 09/02/2012, yadutangarije ko Diaspora Nyarwanda iri kugenda itera imbere ndetse n’abayigize bakaba bari kugenda barushaho kwishyira hamwe ku buryo hari icyizere cy’uko iyi diaspora izagera ku bikorwa byinshi.

Umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda avuga ko kugeza ubu Diaspora Nyarwanda iri gushyiraho inzego mu bihugu bitandukanye ubu ikaba imaze kugera mu bihugu 52 ku isi.

Matata yagize ati “hari ibikorwa dukora bifatika abantu babona n’amaso yabo ariko hari n’ibikorwa bitagaragarira buri wese. Ntabwo turagera ku rwego rushimishije kubera Diaspora Nyarwanda ikiyubaka”.

Umuryango wa Diaspora watangiye muri 2001 uhuriwemo n’Abanyarwanda bo mu bihugu 32 hagamijwe guhuza imbaraga z’abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Bimwe mu bikorwa Diaspora imaze gukora harimo Umushinga wa “One Dollar Campain” wo kubaka amacumbi y’abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 batagira aho bataha mu biruhuko. Harimo kandi umudugudu wubatswe na diaspora mu karere ka Bugesera.

Mu 2011 abagize Diaspora Nyarwanda bari bamaze kohereza mu Rwanda amafaranga agera kuri miliyari 362 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera ku bikorwa bigamije kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbanje kubasuhuza mba muri canada vancouver, maze umwakumwe ariko sinahakunze kugeza nubu mba numva nshaka gutaha nagize ikibazo kitike nubu mba naratashye nababazaga niba mwazampa ubufa nkabona tick nkisubirira i rda. mbaye mbashimiye mugihe ngitegereje igisubizo cyanyu cyiza

mukamurenzi chantal yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

turashimira diasopra yacu uburyo ituzirikana nka banyarwanda muri rusange ariko nagiragango mbasabe nibaharicyo bateganiriza nk’abana b’abanyarwanda batabashakubona buruse bo mu masiyanse
murakoze

mvuyekure noel yanditse ku itariki ya: 17-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka