Ambasaderi w’u Rwanda muri USA arasura Kaminuza ya Arkansas

Kuri uyu wa kane James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, arasura Kaminuza ya Arkansas aho ari bwitabire ibirori bijyanye n’umuco wo kurambagiza no gusaba mu Rwanda rwo hambere byateguwe n’abanyeshuli b’abanyarwanda bahiga.

Uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda, abanyeshuli b’abanyarwanda biga muri kaminuza ya Arkansas bazakora igitaramo kigaragaza uburyo umuryango nyarwanda wabagaho, berekane uko i bwami habaga hameze, banongere berekene uko umuhango wo gusaba wagendaga mu Rwanda rwo hambere.

Nyuma yo gusura iyo kaminuza James Kimonyo aragirana ikiganiro n’abanyeshuli b’abanyarwanda biga mu ishuli rya Fayetteville naryo riri muri Leta ya Arkansas.

Bwana James Kimonyo ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mpinduka zagiye ziba mu Rwanda haba mu butegetsi, mu mibereho cyangwa mu bukungu hagamijwe kurufasha kwiyubaka ubwo rwari ruvuye mu bihe bikomeye byabayemo genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Si ibyo gusa kandi kuko yanagize uruhare mu gucyura no gutuza impunzi z’abanyarwanda zahungukaga muri icyo gihe.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka