Abahagarariye Diaspora bavuze ko batazaceceka ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

Mu nama yabahuje n’abayobozi b’inzego za Leta, muri iki cyumweru, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga bavuze ko bagiye kunyomoza amakuru avugwa ku Rwanda atari yo kandi bakangurire abavuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari kuza kwirebera ukuri n’amaso yabo.

Ibi babivuze nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga baje mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya cyenda batemberejwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo bamenye ukuri nyako kw’aho u Rwanda rugeze. Basuye ibikorwa bitandukanye bigamije ubumwe n’ubwiyunge birimo ikigo cyakira impunzi cya mutobo, Umudugudu w’ubwiyunge wa Susa ndetse n’inzibutso za Jenoside.

Chantal Umuraza uba mu Bufaransa avuga ko u Rwanda rugenda rutera imbere mu nzego zose kandi ko agiye kwerekana intambwe nshya u Rwanda rugenda rurushaho gutera mu iterambere. Umuraza yemeza ko agiye gushishikariza abavuga ko u Rwanda atari igihugu cyiza kuza kwirebera aho rugeze.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, General James Kabarebe, avuga ko mu Rwanda umutekano uhagaze neza kandi ko intambara y’amasasu yarangiye. Asobanura ko ubu urugamba rukomeye ingabo z’u Rwanda ziriho ari urwo gufasha abaturage mu iterambere ryabo no gutanga imbaraga zazo mu kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu rwego rwo kubaka amahoro n’umutekano birambye no gukuraho burundu icyateraga ubuhunzi, hagiye kubakwa ikigo i Goma muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kigamije guhashya no gukumira imitwe yitwara gisirikare iri ku butaka bwa Kongo.
Iki kigo kizahuza ibihugu 11 aribyo: Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Kongo Brazzaville, Sudani, Republika y’Afrika yo Hagati, u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Zambiya, Angola n’u Rwanda.

Kuva Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yarangira, hari impunzi z’abanyarwanda zatataniye mu bihugu bitandukanye zanze kugaruka mu Rwanda kubera amakuru avuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka