Abagize Diaspora basuye ikibanza bazubakamo umudugudu w’intangarugero

Ejo, abagize Diaspora nyarwanda basuye ikibanza bazubakamo umudugudu w’intangarugero mu guca nyakatsi uzitwa Bugesera Diaspora Village mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, mu bilometero 16 uvuye mu mujyi wa Nyamata.

Umwe mu bagize Diaspora, Marie Grace Ruzindana, avuga ko uyu mudugudu uzubakwa ahantu hangana na hegitari 36.

Yasobanuye ko uwo mudugudu uzaba ugizwe n’amazu meza agera kuri 500 ya kijyambere, kandi akazubakwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cyemewe n’amategeko yo kubaka imidugudu. Aya mazu azubakwa buryo bugezweho bwa panel bukorwa na Leap Stream Company.

Ruzindana avuga ko muri uwo mudugudu hateganijwe kubakwamo ikigo cy’amashuri, ivuriro, kandi hakagezwamo amazi, umuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze.

Kugira ngo uyu mudugudu wuzure hazakenerwa amafaranga agera kuri miliyari ebyiri kuko inzu imwe itazarenza miliyoni eshatu nk’uko Ruzindana yabisobanuye,
Marie Grace avuga ko inkunga zizashakwa na Diaspora ku bufatanye n’inshuti z’u Rwanda.

Icyi gikorwa kandi kizaterwa inkunga n’Abanyarwanda bari mu Rwanda muri rusange, cyane abo mu karere ka Bugesera by’umwihariko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu badufite ku mutima. Uwashyiraho urubuga rubonekaho adresses z’abanyarwanda babyifuza ngo bajye baganiriraho na bagenzi babo, bahane amakuru, abari hanze n’abari imbere mu gihugu. Hari abatazi u Rwanda rwabo cyane abato n’abakuru bakirukeka uko barusize. Hai uwabidufasha cyangwa hari uzi inzira yindi byacamo.

Kalisa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka