Umuryango ‘Rwanda My Home Country’, wavutse utangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagamije kunganira ibyo u Rwanda nk’Igihugu cyabo gisanzwe gikora, nk’uko byasobanuwe na Nsengiyumva Rutsobe uri mu bashinze uwo muryango, ndetse akaba ari n’umuyobozi wawo.
Abanyarwanda batuye muri Sudani bifatanyije mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’Umuganura, basobanurirwa inkomoko yawo ndetse bagaragarizwa ko umusaruro w’Igihugu utakireberwa mu buhinzi n’ubworozi gusa.
Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yizihije imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Hamwe dutere imbere. Ni umuhango witabiriwe n’abagera kuri 250 bagizwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti z’u Rwanda baba muri iki Gihugu.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Senegal bizihije ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabaye ku itariki ya 06 Nyakanga 2022, bibera ahari Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.
Tariki ya 03 Nyakanga 2022, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Senegal bitabiriye urugendo rwo gusoza gahunda bakoze mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwiswe ‘Intambwe Miliyoni hibukwa Abatutsi basaga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rugendo (...)
Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde, yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia no muri Djibouti, bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku itariki ya 19 Werurwe 2022. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore.
I Dakar mu Gihugu cya Senegal, tariki ya 30 Ugushyingo 2021 habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu imaze ifunguye imiryango.
Kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ingingo yagarutsweho mu nama yahuje ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, abagize Komite y’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu muri Senegal (Ibuka-Sénégal) n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu cya Sénégal.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (Association de la Communauté Rwandaise du Sénégal/ACRS) wizihije umunsi w’Umuganura aho begeranyije ubushobozi bugeze kuri miliyoni eshatu (3,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda yabafashije gukora ibikorwa bibiri: Kuganuza abana n’urubyiruko (...)
Kuva tariki ya 09 Kanama 2021, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal (Association de la Communauté Rwandaise au Sénégal/ACRS) ufite abayobozi bashya nyuma yo gukora ihererekanyabubasha hagati y’abari muri Komite nyobozi icyuye igihe na Komite nyobozi y’agateganyo yashyizweho mu rwego rwo gukomeza imirimo ya ACRS kuko (...)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021, Ambassade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore usanzwe wizihirwa tariki ya 08 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx mu (...)
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Gashyantare 2021, Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu bihugu byunze ubumwe by’i Burayi, Dr Dieudonné Sebashongore, ari kumwe n’umunyamabanga wa mbere muri Ambasade Gustave Ntwaramuheto, bijeje kuzatera inkunga abayobozi b’urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku zindi Jenoside zemewe n’amategeko.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Ghana bizihije Umuganura ku nshuro yabo ya mbere kuva uwo munsi ufite igisobanuro gikomeye mu bumwe bw’Abanyarwanda wakongera kwizihizwa muri 2011.
Abanyarwanda bari baraheze muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE), kubera ko ingendo zari zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iryorezo cya Coronavirus bishimiye ko bagiye kugaruka mu gihugu cyabo.
Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika batangiye gukusanya inkunga y’ibihumbi ijana by’Amadolari (100,000$) yo gufasha Abanyarwanda batishoboye muri ibi bihe isi yose ndetse n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Majoro Bernard Ntuyahaga urangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko I Buruseri mu Bubiligi, kuri ubu ari mundege imuzana I Kigali Mu Rwanda, aho ari butunguke ku kibuga cy’indege yidegembya, ubundi akajya i Mutobo gutozwa mbere yo kwinjira mu muryango nyarwanda.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ho muri Amerika (USA), bizihije intsinzi ya Perezida Paul Kagame, watsindiye kongera kuyobora u Rwanda, akaba yari n’umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Abaturage batishoboye babarirwa mu 1000 bo mu Karere ka Gatsibo ntibazongera kurembera mu rugo kuko babonye ababishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Abanyarwanda baba mu turere twose tw’Ububiligi n’inshuti z’u Rwanda bazizihiza umunsi w’Umuganura nyuma yo gukora umuganda ku nkombe z’inyanja y’Amajyaruguru.
Abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona (RCA Arizona) muri Amerika (USA) bakoze igitaramo cy’ubusabane mu rwego gushimangira ubumwe bwabo.
Abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo bizihizanye n’inshuti zabo umunsi w’Intwari, banifurizanya umwaka mushya muhire wa 2017.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption, Kiriziya Gatorika yo muri Poland ifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mujyi witwa Lupca bateguye gahunda bise umunsi w’umwana w’umunyafurika.
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Ishami rya ONU rikorera muri iki gihugu n’Abanyarwanda bahaba n’inshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose mu kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gérard Ntwari, yatanze ikiganiro mu ishuri Nyafurika ry’Icungamutungo (African Institute of Management) ryo muri Senegal. Yari yatumiwe mu rwego rwo gusobanuro uburyo u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda,Maître Matata Sylvestre, aratangaza ko nubwo hari ibikorwa bitandukanye iri gukorera mu gihugu, Diaspora Nyarwanda ikomeje gushakisha uburyo bwo kwiyubaka.
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yari mu ruzinduko muri Afurika y’Iburengerazuba, yafashe akanya asura bamwe mu Banyarwanda baba muri Senegal, aho yabasobanuriye gahunda za leta y’u Rwamda muri uyu mwaka wa 2012.
Ubwo Abanyarwanda baba muri Diaspora basuraga urubyiruko rwigishirizwa imyuga mu kigo cya Iwawa, tariki 18/01/2012, biboneye ko Iwawa Atari gereza y’urubyiruko nk’uko byakomeje kuvugwa maze bahita biyemeza gushaka uko batera inkunga iyi gahunda nziza yo gutoza urubyiruko imyuga.