Uko amasiganwa abiri ategura Tour du Rwanda yegenze mu mafoto

Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hakinwe amasiganwa abiri agamije gutegura Tour du Rwanda 2016, hifashishijwe imihanda ibiri mishya izifashishwa bwa mbere

Ku munsi wa mbere w’aya masiganwa hari kuri uyu wa Gatandatu Taliki 22 Ukwakira 2016, aho abasiganwe bahagurukiye mu karere ka Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya Kilometero 115.6, maze Nsengimana Jean Bosco aba ari we uryegukana.

Amafoto

Mbere yo guhaguruka i Karongi
Mbere yo guhaguruka i Karongi
Mu makoni y'i Karongi
Mu makoni y’i Karongi
Batangiye bagendana
Batangiye bagendana
Nsengimana Jean Bosco (wambaye umukara) mbere y'uko acomoka mu gikundi
Nsengimana Jean Bosco (wambaye umukara) mbere y’uko acomoka mu gikundi
Mu muhanda mushya werekeza i Rusizi
Mu muhanda mushya werekeza i Rusizi
Aha bari bakiri mu mihanda ya Karongi
Aha bari bakiri mu mihanda ya Karongi
Umuhanda wiganjemo amakoni menshi kandi ateye ubwoba
Umuhanda wiganjemo amakoni menshi kandi ateye ubwoba
Bisaba imbaraga zihagije mu kuguru ngo unyonge iri gare
Bisaba imbaraga zihagije mu kuguru ngo unyonge iri gare
Batangiye gusatira akarere ka Nyamasheke
Batangiye gusatira akarere ka Nyamasheke
Imisozi ni gutyo ahenshi iteze kubera kwirinda inkangu
Imisozi ni gutyo ahenshi iteze kubera kwirinda inkangu
Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda (Rusizi-Huye)
Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda (Rusizi-Huye)
Abafana ku mihanda yose baba bitabiriye
Abafana ku mihanda yose baba bitabiriye
Abafana bishimiye cyane iri rushanwa, bariruka inyuma y'amagare
Abafana bishimiye cyane iri rushanwa, bariruka inyuma y’amagare
Abafana mu byishimo bidasanzwe
Abafana mu byishimo bidasanzwe
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere kuva Karongi-Rusizi
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere kuva Karongi-Rusizi

Ku munsi wa kabiri, hari ku Cyumweru taliki ya 23 Ukwakira, aho basiganwa bahagurutse mu karere ka Rusizi, banyura muri pariki y’igihugu ya Nyungwe berekeza mu karere ka Huye, kuntera ya Kilometero 140.7, maze Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs na we yanikira abandi aza ku mwanya wa mbere.

Amafoto

Mugisha Samuel wambaye umutuku azaba akina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
Mugisha Samuel wambaye umutuku azaba akina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere
Nsengimana Jean Bosco
Nsengimana Jean Bosco
Nathan Byukusenge wa Team Rwanda imbere
Nathan Byukusenge wa Team Rwanda imbere
Muri Nyungwe naho bari basabwe kwirinda amakoni yaho
Muri Nyungwe naho bari basabwe kwirinda amakoni yaho
Mu masangano y'imihanda, umwe werekeza Huye, undi ukajya Karongi
Mu masangano y’imihanda, umwe werekeza Huye, undi ukajya Karongi
Twizerane Mathieu wigaragaje cyane muri aya marushanwa
Twizerane Mathieu wigaragaje cyane muri aya marushanwa
Ubushyuye bubaye bwinshi yiminjiraho utuzi
Ubushyuye bubaye bwinshi yiminjiraho utuzi
Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs yatangiye kwanikira bandi mbere gato yo kwinjira Nyungwe
Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs yatangiye kwanikira bandi mbere gato yo kwinjira Nyungwe
Bageze mu Gisakura, ku mirima y'icyayi y'uruganda rwa Gisakura
Bageze mu Gisakura, ku mirima y’icyayi y’uruganda rwa Gisakura
Muri Pariki ya Nyungwe
Muri Pariki ya Nyungwe

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka