NEC yahumurije abashobora kubura indangamuntu bucya haba amatora

Ubuyobozi bwa komisiyo y’amatora mu Rwanda burahumuriza abashobora kuzagira ikibazo cyo kubura indangamuntu bucya haba amatora ko hateganyijwe uburyo bazatora, ariko bunasaba n’abantu bashobora kuyibura mbere yaho gushaka icyangombwa kiyisimbura irangamuntu no kugenzura ko bari kurutonde rw’abazatora.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yabwiye Kigali Today ko abantu bazagira ibyago byo kubura indangamuntu bucya amatora aba ariko bari ku rutonde rwo gutora bazafashwa gutora.

Agira ati “Umuntu wese uzabura indangamuntu bucya ajya gutora cyangwa akayita ari mu nzira yo kujya gutora kandi ari ku rutonde rw’abagomba gukora azatora hifashishijwe abayobozi b’inzego zibanze nk’Umudugudu atuyemo bagomba kugaragaza ko bamuzi.”

Munyaneza avuga ko abantu bazaba bataye indangamuntu mu cyumweru kimwe bo basabwa gushaka icyangombwa gisimbura indangamuntu kandi bakagenzura ko bari ku rutonde rw’abagomba gutora.

Naho ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA gisaba abantu bakorewe indangamuntu kuzifata kuko gukora indangamuntu bitarenza ukwezi.

Ubuyobozi bwa NIDA butangaza ko hari abantu biyandikisha gufata indangamuntu ariko bakimuka aho batuye indangamuntu ikazaza barahavuye, barasabwa kujya kuzifata kugira bazazikoreshe mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2024.

Manago Dieudonne umuyobozi ushinzwe gukora indangamuntu no kuzitanga mu kigo NIDA avuga ko gukora indangamuntu bitarenza ukwezi, ahubwo imbogamizi hari abantu banga gusubira aho bifotoreje.

Agira ati “Twe gukora indangamuntu ntibirenza ukwezi, kandi iyo indangamuntu imaze gukorwa yoherezwa mu murenge, icyo dusaba abavuga ko batabonye indangamuntu ni ugusubira aho bifotoreje, nibasanga zitarakozwe bakabimenyesha igakorwa.”

Mu gihe hari abakeka ko NIDA izahagarika igikorwa cyo gukora indangamantu mu gihe hitegurwa amatora, Manago avuga ko NIDA idahagarika kuzikora, cyakora isaba abantu basabye ibyangombwa bisimbura indangamuntu kubisaba kuko zikorwa iyo zasabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka