Kwitwa Umututsi byari ibyago no ku yandi moko - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasobanuye ko kuva mu 1959, n’indi myaka yakurikiyeho, kwitwa Umututsi byari ibyago ku Batutsi ubwabo no ku yandi moko ku buryo undi wabyitwaga yaregeraga akarengane.

Minisitiri Bizimana avuga ko kwitwa Umututsi byari ibibazo kuri za Repubulika ya kabiri n'iya kabiri
Minisitiri Bizimana avuga ko kwitwa Umututsi byari ibibazo kuri za Repubulika ya kabiri n’iya kabiri

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko hari ingero zigaragaza ukuntu umutegetsi washakaga gutsikamira umutu runaka, yashoboraga kumukorera indangamuntu yanditsemo ko ari Umututsi, kugira ngo amubuze amahirwe ayo ari yo yose, kugeza ubwo inzego za Leta zihagurukiye zigasuzuma ako karengane ko kwitwa Umututsi.

Ahereye ku Batutsi ubwabo Minisitiri Bizimana asobanura ko nta mahirwe na makeya bari bafite, yo gukora ngo biteze imbere yemwe no gutembera ntibyari byemewe yaba imbere cyangwa inyuma y’Igihugu.

Minisitiri Bizimana avuga ko kugira ngo umuntu ahabwe icyangombwa icyo ari cyo cyose, byagombaga kwigwaho, kugira ngo yemererwe gutembera mu gihugu no mu mahanga, gukora imirimo ibyara inyungu, kwiga no guhabwa akazi.

Avuga ko kugira ngo uhabwe ibyangombwa bikwemerera kwisanzura, wagombaga kubanza gusaba icyemezo cy’imyitwarire myiza, kandi Umututsi yabaga asa n’uwimwe amahirwe yo kubona icyo cyemezo.

Hari ingero zigaragaza uko Abatutsi bimwaga ibyemezo

Urugero atanga ni mu 1970, aho Umujyanama wa Perefe wa Gikongoro witwaga Ruhumuriza Francois Xavier, yimye umuturage icyemezo cy’imyitwarire myiza amuziza ko asanze mu ndangamuntu ye handitsemo ko ari Umututsi, nyamara Perefe ubwe yari amusabye ko atanga icyo cyemezo.

Agira ati, “Yamwimye icyo cyemezo ariko kuko Perefe ari we wari wabisabye, yamwandikiye amubwira ko Karerangabo Athanase usabirwa icyemezo, atahabwa icyemezo kuko atitonda kandi adafite imimerere myiza nkurikije umuryango wabo uko wifashe, mugerageze kumwibariza neza ni Umututsi arabibibwirira nanze kubikora ntabibamenyesheje ngo mumpe inama.”

Minisitiri Bizimana kandi avuga ko hanakorwaga raporo z’uko Abatutsi bifashe, bikagaragarira mu rugero rwa Raporo yo ku Gikongoro nanone igaragaza aho Konseye yanditse avuga ko Abatutsi bafite ubucakura bwo guteranya Abahutu.

Hari kandi urugero rw’ukuntu Abatutsi bangirwaga kwiga amashuri yose kandi bigategurwa n’ubuyobozi, kugira ngo aho bigaragaye ko abagiye mu kazi cyangwa mu ishuri ari Abatutsi babyangirwa.

Urundi rugero ni urwa Perefe wa Kibungo witwaga Habyarimana Jean yandikiye ba Burugumesitiri, ababwira ko nta Mututsi wemerwe kwiga kabone n’ubwo yaba ari amashuri y’imyuga nk’uko bigaragara mu ibaruwa yabandikiye ku wa 13 Gicurasi 1968.

Perefe yenditse agira ati, “Ba bwana Burugumesiriti turashaka ko abazasohoka muri iki cyiciro cy’amashuri y’imyuga ya (Foiye Sociaux), bazaba ari Abahutukazi gusa none mboherereje amazina abiri, mugahitamo gusa Abahutukazi koko mwasanga bose ari Abatutsikazi mukatwandikira vuba tugashaka abandi."

Abatutsi batangiye kwiga amayeri yo gushaka indangamuntu z’Abahutu bahahurira n’akaga

Dr. Bizimana avuga ko nyuma yo kubona ko nta mahirwe bafite yo kwiga cyangwa kubaho ku bundi buryo bubabereye, Abatutsi bize amayeri yo gushaka indangamuntu zanditsemo ko ari Abahutu ariko nabyo ntibyabahira, kuko Leta yahise ihagurukira kubigenzura.

Hari kandi urugero rwo ku wa 04 Gashyantare 1980, aho uwayoboraga serivisi z’abinjira n’abasohoka yoherereje umuyobozi w’urwego rw’iperereza ku rwego rw’Igihugu avuga ko Abatutsi benshi bahinduje ibyangombwa mu ndangamuntu muri Perefegitura ya kibungo.

Avuga ko uwitwa bigega yanditse agira ati, “Perefegitura ya Kibungo ifite umubare munini w’abantu bahinduye ubwoko, kandi barahoze ari Abatutsi, Abatutsi bamwe baracyagaragaza ubwirasi imbere y’Abahutu ngo dufite abakobwa beza ntacyo tuzabura, agasoza avuga ko Igihugu kizagira amahoro nta Mututsi ukiriho, ko bikwiye ko bagomba gukurikirana uko Abatutsi bihinduranyije."

Muri Komini Masango kandi Burugumesitiri yashyize imbaraga mu gushaka abahinduje ubwoko maze Burugumesitiri Mpamo yandikira Perefe, amubwira ko aho baherewe inama zo kugenzura, abaturage ba Komni Masango bahagurukiye icyo kibazo.

Yanditse agira ati, “Abantu bagera kuri 16 bamaze gukosoza ibyangombwa byabo byari bikosheje kandi bose bamaze gusubizwa mu Batutsi ba Komini Masango, bivuze ko kujya mu ntera nziza ari ukujya mu Bahutu, intera isubira inyuma bikaba kwitwa Umututsi."

Naho muri Komini Mukingi uwayiyoboraga Ntiyamira Telesphore yandikiye Perefe wa Gitarama amubwira ko ibyo gukurikirana iby’amoko, bitoroshye nk’uko yari yabivugiye mu nama asaba ko ubuyobzi bumukuriye ari bwo bwabyikurikiranira.

Bizimana agira ati, “Birashoboka ko uwo Burugumesitiri byari byamubereye ikibazo agahitamo kubiharira Perefe n’Abajyanama ba Komini, kuko no muri Gitarama ahahoze ari Kayenzi, Burugumesitiri yandikiye Perefe wa Gitarama avuga ko uwitwa Bararuha Francois, atari Umututsi kuva mu gisekuru, yanzura ko Bararuha ari Umuhutu nta shiti nta mpungenge zindi zikwiye."

Hari Abahutu bahoraga bandikira inzego basaba kurenganurwa ko biswe Abatutsi

Minisitiri Bizimana avuga ko kugira ngo Umutegetsi atsikamire umuturage yashoboraga kumwandikaho ibyangombwa by’uko ari Umututsi, ibyo bigahora biba ibibazo bisabirwa kurenganurwa mu nzego zo hejuru.

Urugero ni urw’umuturage wandikiye Perefe wa Gitarama amubwira ko Burugumesitiri wa Komini Nyamabuye yamwanditseho ko ari Umututsi, biturutse ku bwumvikane buke bafitenye, bityo ko asaba kurenganurwa hakurikijwe ibimenyetso byo guhera mu 1930, nk’uko bigaragara mu ndangamuntu ya se.

Urundi rugero ni urwa Ndeze Saveri wandikiye Burugumesitiri wa Komini Kigarama wasabaga ko Ngabo Deogratias, yarenganurwa kuko ubutegetsi bwamuhinduriye ubwoko bukamugira Umututsi kandi ari Umuhutu.

Agira ati, “Bwana Burugumesitiri Ngabo Deogratsias yangejejeho ikibazo avuga ko Ubutegetsi bwamuhinduriye ubwoko akitwa Umututsi, kandi abavukanyi be bose ari Abahutu we akaba yariswe Umututsi, ndashaka ko umenyera mu bwitonzi bukomeye niba ari Ngabo ushaka guhindura cyangwa ari kwigana abo bavukana bahinduje mbere."

Avuga ko iperereza ryo ku wa 03 Werurwe 1980, raporo yoherejwe umuyobozi mukuru w’iperereza ku rwego rw’Igihugu yavugaga ko uwo Ngabo yahinduriwe ubwoko bw’Umuhutu n’abategetsi ba mbere bamuziza ko yari umuyoboke wa UNAR.

Agira ati, “Uwo mwanzuro wasabaga ko Ngabo asubizwa Ubuhutu bwe kuko ubuyobozi bwamwise Umututsi biturutse ku kuba ari Umuyoboke wa UNAR."

Ibyo kandi byabaye muri Nyanza aho ku wa 28 Nzeri 1972, umuturage yareze Burugumesitiri avuga ko amutoteza kugeza ubwo yagiye kwandikisha umwana wari wavutse Burugumesitiri akamwambura indangamuntu akandikamo ko ari Umututsi.

Yasabaga kurenganurwa agira ati, “Nyakubahwa Perefe Burugumesitiri yanteranyije n’Abahutu bene wacu anyohereza mu Batutsi badashobora kunyemera, kubera izo mpamvu nishinganye ko ningira icyo mba nzaba nzize Burugumesitiri Nzaramba Athanas."

Minisitiri Bizimana avuga ko kubera ko ubuyobozi bwirirwaga bugenzura abaturage, byatumye nta teremabere rigerwaho kuko batakoraga akazi, naho abaturage bagakomeza kwinjirwamo n’urwango n’amacakubiri yaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka