Umubare w’imanza udahwanye n’abakozi, ni imbogamizi ku butabera-Perezida w’urukiko rw’ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo, yavuze ko kuba hakirwa imanza nyinsi kandi bafite abakozi bacye ari imbogamizi ikomeye bafite kuko itinza ubutabera.

Dr Faustin nteziryayo Perezida w'Urukiko rw'ikirenga
Dr Faustin nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’ikirenga

Ibi Dr Nteziryayo yabitangaje kuri uy wa mbere ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubucamanza aho yagize ati: “Ikibazo kituraje ishinga bikomeye cyane ni uko imanza zinjira mu nkiko ziruta izo duca kubera ko dufite abakozi bake, bigatuma intego yacu yo gutanga ubutabera bwihuse idindira”.

Akomeza avuga ko Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka wa 2022/2023 imanza zabaye ibirarane zageze kuri 62%.

Dr Nteziryayo kandi yongeyeho ko mu manza zinjiye mu nkiko uwo mwaka wa 2022/2023, yaba iziburanishwa mu mizi n’izo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko hagiye haba amavugurura agamije kongera umubare w’abakozi ariko ntibihure neza kuko umubare w’abaturage n’ubukungu bw’igihugu bitiyongera.

Dr Nteziryayo, yashimangiye ko inzego zitandukanye zagejejweho ikibazo kigendanye n’ubushobozi ku buryo abakora mu nzego z’ubutabera bahabwa umushahara munini kugira ngo abakozi bakore batekanye badashakisha akazi ahandi, ndetse n’abo bafite babashe kubagumana gusa ngo ntibirabonerwa igisubizo.

Mu bindi bibazo yavuze ko bihangayikishije inzego z’ubutabera, harimo abafungwa igihe kirekire bitewe no kuba ibihe amategeko ateganya bitubahirizwa.

Aha yagaragaje ko bigira ingaruka zikomeye kuko hari abantu bakekwaho ibyaha bagafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko bakamara igihe kirekire bafunzwe bitewe nyine no kuba akakozi ari bacye ugereranyije n’ibirego bacyira.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yavuze ko igikorwa cya mbere cy’icyumweru cy’Ubucamanza, ari uguhuza inzego zose ziri mu runana rw’Ubutabera n’izindi nzego hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda bigira ingaruka ku mitangire y’ubutabera.

Icyumweru cy’Ubucamanza, ni igikorwa ngarukamwaka, uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutabera bwihuse kandi bunoze, urugendo rw’imyaka 20 nyuma y’ivugururwa y’urwego rw’ubucamanza, intambwe imaze guterwa, inzitizi n’icyerekezo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka