Ubumenyi yari afite ku mbunda bwamufashije kwirwanaho hagira n’abarokoka Jenoside (Ubuhamya)

Ku rwibutso rwa Ntarama habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 120 yabonetse mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama yombi iherereye mu Karere ka Bugesera, hanatangirwa ubuhamya bwa Habarugira Alexis wakoresheje ubumenyi yari afite ku mbunda agashobora kwirwanaho n’abandi bari kumwe mu rufunzo, bigatuma hari abarokoka.

Habarugira Alexis wakoresheje imbunda yirwanaho n'abandi bari kumwe mu rufunzo hagira abarokoka
Habarugira Alexis wakoresheje imbunda yirwanaho n’abandi bari kumwe mu rufunzo hagira abarokoka

Habarugira Alexis avuka mu Murenge wa Ntarama, ni na ho yari ari mu gihe cya Jenoside, ariko atanga ubuhamya bwe ahereye mu 1959, ubwo ababyeyi babo bazanwaga mu Bugesera babakuye mu Ruhengeri bagateshwa ibyabo. Avuga ko bakigera mu Bugesera ubuzima bwabatonze, ariko ntibapfa, bakomeza gutwaza, nubwo batotezwaga ntibyababuza kurera abo babyaye.

Gusa ngo na nyuma yo kugezwa mu Bugesera, hari bamwe muri bo bishwe, abandi barafungwa baza kwicirwa muri za gereza harimo na se wa Habarugira witwaga Rwamurima wiciwe muri gereza ya 1930. Ikindi cyabagoraga muri iyo myaka ngo ni uko hari ubwo bahingaga bakeza ariko abasirikare bakabatwarira umusaruro, cyangwa se bakabatwarira amatungo bakajya kuyarya, kandi ntaho bashoboraga kurega.

Amashuri ngo ntibyakunze ko biga menshi kubera ubuzima bari barimo, ariko ngo “Nta wabaye injiji nk’uko bo babaye zo. Twaravugaga tuti iyo bareka kubakurikirana n’aho boherejwe mu Bugesera ko bari babasigiye ibyabo mu Ruhengeri”.

Habarugira avuga ko yize amashuri atandatu abanza gusa (6), nyuma aza kwiga abona Perimi, abona akazi ko kuba umushoferi kuri Komini Kanzenze (ubu ni Akarere ka Bugesera), ako ni ko kazi yashoboye kubona kubera ko mu gihe cyabo bitakundaga ko abantu biga amashuri menshi.

Mu myaka 11 yamaze ari umushoferi wa Kamini, ahura n’abapolisi ba Komini bafite imbunda n’abandi, byatumye amenya imbunda, uko ikoreshwa, ariko ngo ari ukuyimenya gusa atayikozeho (theoriquement). Mu 1992, mu gihe cy’amashyaka menshi, Habarugira kimwe n’abandi Batutsi benshi yagiye mu ishyaka rya PL, kuko bumvaga ari ryo biyumvagamo ugereranyije n’andi yari ahari.

Minisitiri Bizimana yunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Ntarama
Minisitiri Bizimana yunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Ntarama

Ibyo byatumaga akenshi yanga gutwara Burugumesitiri Rwambuka Fidèle wategekaga Komini Kanzenze icyo gihe, ubwo yabaga agiye muri mitingi za MRND, atinya ko yazicirwayo, na cyane ko yari yarigeze gutwara uwo Burugumesitiri ahurujwe ko hari Abatutsi barimo gutwikirwa, rimwe akavuga ko ababatwikira bazi ibyo bakora bakwiye kubareka, ubundi akavuga ko imyotsi icumba atari inzu z’Abatutsi zitwikwa, ahubwo ari Abatwa barimo kwitwikira inkono. Nyamara byari ukuri hari Abatutsi barimo batwikirwa, basahurwa ibyabo, abandi baricwa muri uwo mwaka wa 1992, imirambo yabo ishyingurwa mu irimbi rya Kiliziya Gatolika aho mu Bugesera.

Mu gihe yabaga yanze gutwara Burugumesitiri muri mitingi, ngo yatwarwaga n’undi mushoferi wa Komini wari Umuhutu witwaga Wacawaseme, uvugwaho kuba yaranagize uruhare muri Jenoside mu 1994.

Mu 1994, indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali ihanuka, Habarugira avuga ko atahise abimenya, yabimenye akangutse ku munsi ukurikiyemo, yumvise indirimbo zari kuri radiyo Rwanda (musique classique), ahita ajya kubibwira abavandimwe be, batangira kwibaza igikurikiraho, ariko ngo bakumva nta kibazo bazagira kubera gushyira hamwe kwabo, bazirwanaho nk’uko babigenzaga no mu bihe byabanje, ariko nyuma hahita hatangwa itegeko ko nta bantu bemerewe guhagararana ari babiri cyangwa barenga babiri, ikindi ko bagomba kuguma mu nzu.

Bidatinze, ngo batangiye kubona impunzi zituruka mu bice byo hirya y’aho bari batuye kuri Arete, Habarugira yirengagiza ko batanze itegeko ryo kudasohoka mu nzu afata moto ye ajya kuri Komini gutabaza, avuga ko hari Abatutsi batangiye gutwikirwa no guhunga, na nyuma yo kubwira abategetsi barimo Burugumesitiri na Superefe ntacyo bafashije cyane, kuko basabaga abaturage gusubira mu ngo zabo bakabyanga bavuga ko batasubirayo kandi barimo gutwikirwa.

Nyuma gato impunzi zatangiye kwirunda mu Kiliziya ya Ntarama no ku mashuri, ariko abasore n’abagabo bari aho, ngo bishyira hamwe bakajya bagerageza kurwana n’ibitero bakoresheje intwaro gakondo, kandi n’abo bicanyi bagatakaza ntibasubireyo uko baje bose.

Habarugira ati “Abari bari mu Kiliziya babishe guhera kuri 15 Mata 1994, bakajya bagaruka kwica ababaga bagihumeka, bica abakecuru n’abana bose bari mu Kiliziya. Abahungiye ku misozi bishwe ku matariki atandukanye, kuko habanje guhangana nabo”.

Ku itariki 19 Mata 1994, Habarugira yavuze ko haje za bisi zirimo abasirikare batandatu bafite imbunda bari kumwe n’interahamwe baje kwica aho i Ntarama, ati “Tubakuraho imbunda, umusirikare umwe agwa aho batwara umurambo”.

Iyo mbunda ngo yaje kugira akamaro, hamwe n’indi bambuye Umusoroveya(umucungagereza), wari waje mu gitero, bakajya bazikoresha mu guhangana n’ibitero barushwa imbaraga bakinjira mu rufunzo, ariko bwakwira bakuruvamo.

Igitero cyo ku itariki 30 Mata 1994, ngo cyahitanye abantu benshi mu bari kumwe mu rufunzo ndetse n’abana be batatu baricwa, ariko mu gihe interahamwe zarimo zijagajaga mu rufunzo, arasamo imwe irapfa, izindi zose zihita zisohoka mu rufunzo ziruka, bituma abari bihishe mu gice cy’urufunzo yari yihishemo bagira agahenge, nubwo abari hirya bo imiborogo yari yose.

Habarugira avuga ko nyuma ya Jenoside Imana yamushumbushije imuha abandi bana, kuko n’umugore we yayirokotse, ndetse agashima n’Inkotanyi zatumye ubuzima bwongera kugaruka, ubu bakaba bameze neza, abana biga neza nta kibazo, bakabaho ubuzima bwabo uko babishaka babikesha umutekano bafite. Yaboneyeho gusaba urubyiruko kureka gukomeza kwiyicira ubuzima babushora mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Abarokotse turishima, ariko turanashima, utashima yaba ameze nka bariya bicaga”.

Habarugira avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside abayeho neza, ndetse ntacyo abuze mu bikenerwa mu buzima, ndetse n’amafaranga ayafite. Ashima Leta byinshi byiza yakoze ariko ashima na gahunda yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside igenda iboneka.

Yagize ati “Agaciro muha n’abo mutabona, turabibakundira. Twibuke twiyubaka”.

Icyo gikorwa cyabaye tariki 16 Mata 2024, cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyanrwanda n’InshinganoMboneragihu, Dr Jean Damascène Bizimana, wasobanuye amateka y’Abanyarwanda, guhera mu gihe cy’ubukoloni, uko Abatutsi batotejwe mu bihe bitandukanye kugeza kuri Jenoside ya 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka