Kwagura umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo bigeze he? - AMAFOTO

Hashize igihe gito Umujyi wa Kigali utangiye igikorwa cyo kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi. Kuri iyi nshuro turabatembereza ku muhanda uva kuri rond point yo mu Mujyi ugana Nyabugogo, kugira ngo mwihere ijisho aho imirimo igeze.

Uretse kwagura uyu muhanda uva mu Mujyi werekeza Nyabugogo, baranacukuye kugeza hasi, ku buryo uzaba ukomeye
Uretse kwagura uyu muhanda uva mu Mujyi werekeza Nyabugogo, baranacukuye kugeza hasi, ku buryo uzaba ukomeye
Aha ni hafi y'amahuriro y'ahazwi nko kuri Yamaha, hari umuhanda ukata ugana ku Gisozi.
Aha ni hafi y’amahuriro y’ahazwi nko kuri Yamaha, hari umuhanda ukata ugana ku Gisozi.
Iyo nzu iri iburyo niyo yahoze ikorerwamo na sosiyete ya Tigo Rwanda.
Iyo nzu iri iburyo niyo yahoze ikorerwamo na sosiyete ya Tigo Rwanda.
Kubera kwagura uyu muhanda, bigaragara ko guparika imodoka mu nkengero zawo bitazongera gushoboka.
Kubera kwagura uyu muhanda, bigaragara ko guparika imodoka mu nkengero zawo bitazongera gushoboka.
Igice kinini cyo ku ruhande rwa ruguru ahari hatuye abantu cyarasanywe, abantu barimurwa.
Igice kinini cyo ku ruhande rwa ruguru ahari hatuye abantu cyarasanywe, abantu barimurwa.
Icyo cyondo ubona mu minsi micye kirasimbuzwa kaburimbo.
Icyo cyondo ubona mu minsi micye kirasimbuzwa kaburimbo.
Iyo nzu iri mu zasigaye ariko nazo zizakurwaho, kugira zitazateza ibibazo.
Iyo nzu iri mu zasigaye ariko nazo zizakurwaho, kugira zitazateza ibibazo.
Umuhanda wubakwa n'Abashinwa basanzwe bazwiho ubunararibonye mu gukora imihanda ikomeye.
Umuhanda wubakwa n’Abashinwa basanzwe bazwiho ubunararibonye mu gukora imihanda ikomeye.
Babanza gucukura mbere yo gushyiraho kaburimbo.
Babanza gucukura mbere yo gushyiraho kaburimbo.
Ayo mabuye yose azajya aho hacukurwa mu kwirinda ko umuhanda wazajya wika.
Ayo mabuye yose azajya aho hacukurwa mu kwirinda ko umuhanda wazajya wika.
Abakozi bahakora baba bafite umurava.
Abakozi bahakora baba bafite umurava.
izo nzu zose ziracyakorerwamo nubwo icyashara cyagabanutse.
izo nzu zose ziracyakorerwamo nubwo icyashara cyagabanutse.
Aho hose hari ibitaka hazaba hari kaburimbo mu minsi mike.
Aho hose hari ibitaka hazaba hari kaburimbo mu minsi mike.
izo nzu ziri ku murongo umanuka akorerwamo ubucuruzi butandukanye.
izo nzu ziri ku murongo umanuka akorerwamo ubucuruzi butandukanye.
Izo nsinga zizajya zinyuzwamo imiyoboro itandukanye nka internet.
Izo nsinga zizajya zinyuzwamo imiyoboro itandukanye nka internet.
Ayo matiyo azajya ayoborwamo amazi, munsi y'umuhanda.
Ayo matiyo azajya ayoborwamo amazi, munsi y’umuhanda.
Aho bubaka hameze nk'urukuta niho hazagabanya imodoka zizamuka n'izimanuka.
Aho bubaka hameze nk’urukuta niho hazagabanya imodoka zizamuka n’izimanuka.
Urwo rukuta narwo ruhereye hasi mu butaka.
Urwo rukuta narwo ruhereye hasi mu butaka.
Izo nizo beto ziri gushyirwa munsi y'umuhanda, mbere yo gusukaho kaburimbo.
Izo nizo beto ziri gushyirwa munsi y’umuhanda, mbere yo gusukaho kaburimbo.
Iyo nzu y'umweru niyo ikorerwamo n'icyicaro cya Polisi ikorera mu muhanda.
Iyo nzu y’umweru niyo ikorerwamo n’icyicaro cya Polisi ikorera mu muhanda.

Wakurikirana na Video y’ikorwa ry’uyu muhanda

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 4 )

Kigali today murabanyamakuru bumwuga kbs tubakomeye amashyi murabantu babagabo pe! ntacyo narenzaho kuri ayo mafoto

Venuste Niyotwagora yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

tubashimiye uko mukomeje kugira urwanda ngaparadizo bikozwe numutekano urimugihugu cyu rwimisozi igihumbi

alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Iyi nkuru yo mu mafoto ikoze neza; ibi ni byiza cyane kurusha amagambo. Bravo narrateur

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Murakoze kutugezaho uko bari kuwukora. Mujye rwose mutugezaho ibindi nkibyo,tumenye uko iterambere riri kugenda twe tutaba tuhishikira. Murakoze

olivier yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka