Abagore bakora amasaha menshi kurusha abagabo (Ubushakashatsi)

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda zitandukanye za Leta (IPAR Rwanda), kigaragaza ko mu bushakashatsi cyakoze, byagaragaye ko abagore ari bo bakora amasaha menshi kurusha abagabo.

Abagore bakora amasaha 75.6 mu gihe abagabo bakora 66.4 mu cyumweru
Abagore bakora amasaha 75.6 mu gihe abagabo bakora 66.4 mu cyumweru

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, bwerekana ko mu masaha 168 agize icyumweru, abagore bakora amasaha 75.6, mu gihe abagabo bakora 66.4.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Kugabanya no gusaranganya imirimo yo mu rugo idahemberwa, umusemburo w’iterambere ridaheza kandi buri wese yagizemo uruhare”.

Umuyobozi wa IPAR Rwanda, Eugenia Kayitesi, agaragaza ko imirimo idahabwa agaciro yo mu rugo, ahanini ikorwa ahanini n’abagore.

Iyi mirimo kandi ngo byagaragaye ko ari myinshi kandi ibatwara asaha menshi, ikabuza cyane cyane abagore kugira indi bakora yagira ruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Eugenia Kayitesi, Umuyobozi wa IPAR Rwanda
Eugenia Kayitesi, Umuyobozi wa IPAR Rwanda

Agira ati “Iyi mirimo ni myinshi, kandi itwara abadamu (abagore) amasaha menshi yo kuyikora, ku buryo ibabuza kugira urundi ruhare mu iterambere ry’Igihugu”.

Bimwe mu byagaragajwe nk’ibyifuzo ku baturage bakoreweho ubushakashatsi, harimo ko iyi mirimo ikwiye kumenyekana, igahabwa agaciro kandi abagize umuryango bagafatanya kuyikora.

Kayitesi agira ati “Hifuzwa ko abashinzwe ingo (abashakanye), bafatanya iyo mirimo ntiharirwe igice kimwe cy’abubatse ingo”.

Hifuzwa kandi ko iyi mirimo yagabanywa, bigizwemo uruhare n’ibintu bitandukanye birimo n’iterambere ry’ikoranabuhanga, nk’uko bivugwa na Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kubakira abagore ubushobozi.

Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF)
Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

Agira ati “Hari ibikorwa by’iterambere nko gutekera kuri gaz bishobora gutuma imirimo yo murugo idahemberwa igabanuka. Iyo igabanutse burya abantu bashobora no kuyikora bafatanyije kandi basa n’abaruhuka”.

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko imirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi idahemberwa, ahanini ari ingaruka z’ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Akavuga ko iyi mirimo itagira ingaruka ku bagore gusa, ko ahubwo izigira no ku bagabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Mu mpamvu zagaragajwe zituma abagore ari bo bagaragara muri iyi mirimo kurusha abagabo, harimo izishingiye ahanini ku muco, aho bivugwa ko imirimo nko guteka, guheka umwana, kuvoma n’indi ari imirimo y’abagore.

Hifuzwa ko imirimo yo mu rugo imenyekana, igahabwa agaciro kandi igasaranganywa
Hifuzwa ko imirimo yo mu rugo imenyekana, igahabwa agaciro kandi igasaranganywa

Ikindi ngo abagore bize babasha gukora imirimo ihemberwa baracyari bakeya, iyi na yo ikaba impamvu yo gutuma bisanga mu mirimo idahemberwa ari benshi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, bukorerwa mu turere dutanu tw’Igihugu, bukaba bwarakozwe n’Ikigo IPAR Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Canada cyitwa International Development Research Centre.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagore barashoboye,nubwo basuzugurwa mu bihugu byinshi.Dore ingero nkeya z’Abagore babaye ibyamamare (Famous Women): Ababaye Prime Ministers Margaret Thatcher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Angela Merkel of Germany,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Wongeyeho Presidents Dilma Rousseff of Brazil na Ellen Sirleaf of Liberia.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho bishakira amafaranga,ni icyaha gikomeye in God’s eyes (pastors,bishops,apotres,etc...).

masabo yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka