Yatahanye Panda gari ya Polisi kubera agatama

Muri weekend umugabo yasohokanye imodoka ye ya Toyota Hilux, amaze guhaga akabyeri arataha ageze mu nzira traffic police iramufata; kubera ko yari atwaye imodoka yasinze kandi kizira kikanaziririzwa.

Abapolisi bamusohoye mu modoka umugabo atangira gusaba imbabazi, akirimo gusaba imbabazi hirya gato haba habaye impanuka y’imodoka zigonganye ba bapolisi biruka bajya kureba uko bigenze.

Wa mugabo abonye bagiye yahise yinjira mu modoka arataha
araryama. Bukeye mu gitondo yumva bakomanze ku
muryango, arasohoka asanga ni abapolisi babiri, baramubaza bati

Abapolisi : Ni wowe Danny ?

Danny: Ni Njyewe.

Abapolisi : None ejo hari abapolisi baguhagaritse?

Danny : Barampagaritse, bambeshyera ngo ntwaye nanyoye ngo nasinze da!

Abapolisi : Hanyuma bigenda gute?

Danny: Bagiye kureba impanuka yari ibaye muri ako kanya y’abandi ahubwo batwaye basinze, na njye natsa imodoka yanjye ndataha.

Abapolisi : None se imodoka yawe uyibika he?

Danny : Nyibikwa mu igaraje

Abapolisi: Ese wayitwereka?

Danny: cyane rwose.

Danny aragenda afungura i garaje, arebye asanga yatahanye panda gari ya
polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Birandenze pe

Tuyisenge Cristia yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Byagenze bite

Bimenyimana yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

ibyo nurwenya ntibishoboka muba mushaka kuryoshya inkuru mbese nibyenda gusetsa ariko nibyo muba mugomba gushimisha abasomyi

moyr yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Byarangiye gute ?

Joseph yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

yiweee ubwose ntibamukubise izakabwana!!!!!

Alias Gatore lawrence yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Biramutse atari mu Rwanda byashoboka ariko ari ino ubu yaba yapfuye kareeeee

Nshimiyimana Viateur yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ubwo se ushaka kuvuga ko ino bica abasinzi? Urakabije rwose isubireho

Ihozo yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka