Wowe umwana wawe yarangije Cadet wakwifata ute?

Kera iyo umwana yesaga umuhigo yahigiye imbere y’ababyeyi,Umubyeyi yamukoreraga ibirori, akanamugabira inka y’Ubumanzi. Ibi ni ko byagenze ku wa Gatanu ku itariki ya 14 Nyakanga 2018, ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’ igihugu, yasozaga amahugurwa y’aba ofisiye bato 180 mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Gako, akabaha ipeti rya Liyetona mu ngabo z’igihugu.

Byari umunezero udasanzwe ku babyeyi bari baje gushyigikira bana babo
Byari umunezero udasanzwe ku babyeyi bari baje gushyigikira bana babo

Uyu ni umuhango waranzwe n’ibyishimo byinshi ku babyeyi b’abo basirikare bari basoje icyiciro cya cadet, bakagabirwa n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo ipeti ribashyira mu cyiciro cy’aba ofisiye bato.

Irebere amafoto agaragaza ibyishimo by’ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo nyuma muri uwo muhango.

Ntibyari byoroshye guhitamo uramutswa mbere y'undi
Ntibyari byoroshye guhitamo uramutswa mbere y’undi
Urukumbuzi rwari rwose ku babyeyi
Urukumbuzi rwari rwose ku babyeyi
Bamwe amarira y'ibyishimo yari yatangiye gutemba
Bamwe amarira y’ibyishimo yari yatangiye gutemba
Uyu we si we warose ibirori bisoza ngo aramutse umwana we
Uyu we si we warose ibirori bisoza ngo aramutse umwana we
Nubwo atarahura na we ngo amuhobere yatangiye kumwenyura
Nubwo atarahura na we ngo amuhobere yatangiye kumwenyura
Yambiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
Yambiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
Uyu yakiriwe n'ushobora kuzamusimbura ageze mu za bukuru
Uyu yakiriwe n’ushobora kuzamusimbura ageze mu za bukuru
Muri abagabo basha, ni yo mvugo y'ababyeyi babwiraga abana uwo munsi
Muri abagabo basha, ni yo mvugo y’ababyeyi babwiraga abana uwo munsi
Aba bati umuvandimwe wacu arabikoze
Aba bati umuvandimwe wacu arabikoze
Ababyeyi baramwenyura kubera ibyishimo
Ababyeyi baramwenyura kubera ibyishimo
Nari mbizi ko uzitwara neza mwana wanjye
Nari mbizi ko uzitwara neza mwana wanjye
Bati uhesheje ishema umuryango uri uwo gushimirwa
Bati uhesheje ishema umuryango uri uwo gushimirwa
Ishya n'ihirwe mu mwuga utangiye mwana wanjye
Ishya n’ihirwe mu mwuga utangiye mwana wanjye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nge nakuze nkunda igisirikare cyane kuburyo akenshi nakundaga kwitoza akarasisi mucyumba. gusa Mummy yaje kumbuza kubera yatakaje basaza be murugamba rwokubohora igihugu aheraho akizinukwa. niyo mpamvu nanze kumubabaza mpitamo kudakora ibitahawe umugisha wakibyeyi. gusa nubwo ntazaba umusirikare ariko mpfite inzozi zokuzabyara afande wahazaza in shaa Allah.

manzi yanditse ku itariki ya: 19-07-2018  →  Musubize

Umwana wanjye yarangije Cadet Courses byanshimisha cyane.Nanjye nakundaga igisirikare cyane.Numvaga naba Pilot w’indege za gisirikare.
Ababyeyi benshi bishimira ko abana babo baba abasirikare.Ariko kubera imyemerere yabo,nta muyehova numwe ku isi ujya mu gisirikare cyangwa politike.Baremera bakabafunga mu bihugu byinshi.Mu ntambara ya 1990-1994,nibo bonyine batagiye kurwanya FPR.Nibo bonyine banze kujya mu ishyaka rya Habyarimana ryitwaga MRND,barabafunga hafi ya bose muli 1986.Iyo ubabajije impamvu,bakwereka imirongo ya Bible ibuza abantu kurwana.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ibyo Dusabe avuze nibyo koko.Ntabwo abahamya ba yehova bivanga mu ntambara z’isi no muli politike.Twese tubiganye,isi yaba paradizo.

Kirenga yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka