Wari uzi ko Bob Marley atari we watangije umuryango w’aba Rasta?

Benshi bazi ko Robert Nesta Marley uzwi cyane nka Bob Marley Umwami w’injyana ya Reggae, ari we watangije umuryango w’Abarasta.

Bob Marley Umwami w'injyana ya Reggae
Bob Marley Umwami w’injyana ya Reggae

Mu by’ukuri, umuryango w’Abarasta watangijwe n’Umunya-Jamaica witwa Marcus Garven mu mwaka wa 1920, agendeye ku myumvire ndetse n’inzozi yari afite z’uko umwirabura yahabwa agaciro yimwaga n’abakoloni.

Marcus yagiye avuga amagambo atuma afatwa nk’intumwa cyangwa umuhanuzi aho yerekanaga ko umwirabura yagombye kuba yubashywe, akambikwa ikamba.

Yagize ati “Mwerekeze amaso yanyu muri Afrika aho umwami w’umwirabura agomba kwambikwa ikamba”

Ntibyatinze inzozi ze zabaye impamo mu mwaka wa 1930,muri Ethiopia himikwa umwami witwaga Ras Tafari waje kwitwa Haile Selassie wa mbere ajya ku ntebe y’ubwami.

Ni yo mpamvu amabara y’ibendera rya Ethiopia ahura n’ay’ibendera ry’Abarasta gusa bo bakongeramo intare nayo ifite igisobanuro cy’umuryango wa Israel. Umwami Haile Selassie bivugwa ko akomoka ku mwami Salomon uvugwa muri Bibiliya.

Haile Selassie wa mbere bivugwa ko akomoka ku Mwami salomon
Haile Selassie wa mbere bivugwa ko akomoka ku Mwami salomon

Umuryango w’Abarasta ufite imyemerere ndetse n’amabwiriza ugenderaho ashingira cyane cyane,ku mirongo ya bibiliya,imyinshi iri mu isezerano rya cyera.

Muri ayo mategeko harimo abuza Abarasta kugira igikoresho gityaye gikora ku mutwe ari nayo mpamvu batogosha ubwanwa n’imisatsi.

Dore imwe mu myemerere ya Kirasta n’amategeko bagenderaho:

 Imana bayita Jah ikaba impine ya Jehovah

 Abanyafurika bakomoka k’Umuryango wa Israel

 Bibiliya ni igitabo cyasubiwemo mu nyungu z’abazungu kuko ubundi yezu yari
umwirabura.

 Kuri bo Ethiopiya ni igihugu cy’isezerano

 Abarasta ntibanywa ibisindisha (alcool)

 Kirazira kurya inyama ahubwo uzatungwa n’ibimera (ari naho bavana ko
kunywa urumogi nta cyaha kibirimo kuko ari ikimera)

 Nta gikoresho gityaye gikora ku mutwe w’umunyakuri

Imvano yo gusuka dreadlock iva muri ayo mategeko yabo aho bavuga ko umusatsi w’umuntu ugomba kwimeza nk’uko mu gitabo cyo muri Bibiliya kitwa Ibarura umutwe wa 6 umurongo wa 5 havuga. Iyi ni yo mpamvu batereka imisatsi y’umwimerere cyangwa bakayiboha

Amakuru dukesha urubuga rwa www.jesuiscultive.com, avuga ko imisatsi bayiboha kuko ari byo biborohera mu buzima bwabo bwa buri munsi, bitabasabye gusokoza cyangwa ngo bibasabe kwita ku misatsi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Can this be translated to English?

Mike yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka