Wari uzi impamvu umugeni yambara ikanzu yera umugore akajya ibumoso bw’umugabo?

Imwe mu migenzo ikorwa n’abageni irimo kwambara impeta ku kuboko kw’ibumoso, gufata indabo mu ntoki n’ibindi bifite aho byakomotse.

Ikanzu y'umweru igaragaza ko umugeni ari umuziranenge
Ikanzu y’umweru igaragaza ko umugeni ari umuziranenge

Mu mwaka wa 1840 nibwo umwamikazi w’ubwongereza witwa Victoria yagaragaye yambaye ikanzu yera ku bukwe bwe.

Ubusanzwe abageni b’icyo gihe bambaraga ikanzu y’ibara ritukura ariko kuva icyo gihe abageni bose bahise batangira kwambara amakanzu y’umweru. Ibara ry’umweru ngo rishushanya kandi ubusugi n’ubuziranenge bw’umugeni.

Indabo umugeni afata mu ntoki mu gihe cy’ubukwe zo zivugwaho byinshi. Mu bihe bya kera ngo isuku y’abantu yari nke bityo umugeni akambara mu mutwe ikamba ry’indabo zihumura.

Uko ibihe bisimburana indabo umugeni yaje kuzitwara mu ntoki. Abandi bakemera ko bwari uburyo bwo kwirukana imyuka mibi.

Mu gihe cy’ibyorezo bidasanzwe umugeni yakoreshaga tungurusumu kugira ngo umwuka mubi watewe n’uburwayi ntiwumvikane.

Kwambara agatimba ku bageni byaturutse ku myumvire itandukanye nko gukingira umugeni imyuka mibi n’ibindi.

Mu bihe byo hambere umugeni yabaga ahishe atagomba kugaragarira amaso ya rubanda ngo bamenye amarangamutima cyangwa inenge afite.

Umugabo ashyira umugore we ibumoso mu rwego rwo kumurinda
Umugabo ashyira umugore we ibumoso mu rwego rwo kumurinda

Akenshi mu bihe byahise hari abashyingirwaga ku gahato cyangwa habayeho kumvikana kw’ababyeyi abana batabigizemo uruhare, bakabashyingira bataziranye umugabo akabona umugeni ku munsi w’ubukwe amutwikuruye ishuka kuko agatimba kari kataraza.

Undi muco wo hambere ni uw’uko umuhungu yabaga agombaga guhitamo umukobwa umwe mu bandi, uwo ahisemo akamutwikira ishuka nk’ikimenyetsio cy’uko ariwe yahisemo.

Kwambara impeta y’ikimenyetso cy’isezerano (Alliance) ku kuboko kw’ibumoso ku rutoki rukurikira agahera bifite igisobanuro kijyanye n’imyemerere y’Abanyamisiri bizeraga ko urwo rutoki rufite umutsi w’urukundo utwara amaraso byihuse ku mutima.

Kwambara impeta ku bageni bifite inkomoko mu Misiri
Kwambara impeta ku bageni bifite inkomoko mu Misiri

Impamvu umugore ajya ibumoso bw’umugabo we bifite igisobanuro cyo kurinda umugeni.

Mu gihe cyo ha mbere ubwo umugabo yagombaga gushimuta umugore we, umugabo yashyiraga umugore we ku rutugu rw’ibumoso kugira ngo arwanishe inkota iri mu kaboko k’iburyo.

Byaje kuba umuco umugabo wese agatwara umugore we ibumoso kugira ngo amurinde uwaba atishimiye ubukwe bwabo. Kugera n’ubu umugabo afata umugeni we mu kaboko k’ibumoso.

Guca bugufi usaba umukobwa ko mwabana aribyo ubu bizwi nko gutera ivi, bijyanye n’imyemerere y’abo hambere ijyanye n’umuco w’icyo gihe wo gusenga.

Bikajyana nanone no mu gihe cy’ingabo n’abami aho ingabo zacaga bugufi imbere y’umwami zimuha icyubahiro akwiye.

Kuri ubu rero umusore atera ivi agaca bugufi nk’ikimenyetso cy’uko yubashye umukunzi we kandi ko umukunzi we afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga ko babana. Icyemezo kikava ku mukobwa.

Abakobwa cyangwa abahungu baherekeza umugeni bifite inkomoko mu ba Romani.
Abakobwa cyangwa abahungu baherekeza umugeni bifite inkomoko mu ba Romani.

Abakobwa cyangwa abahungu (Les demoiselles/garcons d’honeur) baherekeza umugeni bafite inkomoko mu ba romani.

Mu bihe bya kera bemeraga ko habaho imyuka mibi. Niyo mpamvu umugeni yajyaga gusezerana aherekejwe n’abagenzi be bambaye kimwe bityo bikaba uburyo bwo kumurinda imyuka mibi n’ibyago.

Gutera indabo kw’umugeni ngo hagire umwe muri bagenzi be b’abakobwa uzifata bifite igisobanuro cy’uko uwo ziguyeho aba ari umunyamahirwe.

Benshi uwo muhango bawukoraga bakiva mu Kiliziya cyangwa mu rusengero kuko bizeraga ko izo ndabo ziba zahawe umugisha. Umunyamahirwe ziguyeho nawe akazagira ibirori byiza.

Indabo zifite igisobanuro gikomeye ku bageni
Indabo zifite igisobanuro gikomeye ku bageni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane kutumara impungenge nukuri ubu butumwa bwari bukenewe.nonese Ibyobita kuriza umukobwa byo nibiki?

manzi eugene yanditse ku itariki ya: 27-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka