Wari uzi abagore batanu b’abaherwe ku isi?

Hari hamenyerewe ko urutonde rw’abaherwe rukunze kugaragara mu itangazamakuru ari urwa abagabo gusa. Urubuga Express.live, rwabateguriye urutonde rw’abagore b’abaherwe ku isi, bose bakaba bakomora ubutunzi bwabo mu miryango bakomokamo ndetse n’iyo bashatsemo.

Dore urutonde rwerekana uko bakurikirana mu mitungo bafite n’aho bayikomora

1. Alice Walton

Alice Walton umunyamerikakazi,aza ku mwanya wa mbere mu bagore b’abaherwe ku isi. Ni umugore w’imyaka 68 akaba umwe mu bashinze sosiyete ya Walmart ikora ibijyanye n’ibiribwa.

Kuri ubu,umutungo we ubarirwa muri miliyari 38 z’Amadorari ya Amerika asaga Tiriyari 32 na Miliyari 490 y’Amanyarwanda, akaba awukomora nawe ku muryango we wawumuraze.

2. Liliane Bettencourt

Liliane Bettencourt ukomoka mu Bufaransa, ni we mugore wazaga ku mwanya wa kabiri mu baherwe b’abagore ku isi. Yitabye Imana ku myaka 94 akaba umwe mu bashinze sosiyete ikora amavuta ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwiza yitwa L’Oreal.

Iyo sosiyete ayikomora mu muryango we, aho kugeza ubu umutungo we n’ubwo atakiriho ubarirwa muri miliyari 36 z’Amadorari ya Amerika, asaga tiriyari 30 na miriyari 780 z’Amanyarwanda

3. Jaqueline Mars

Jaqueline Mars ni Umunyamerikakazi w’ imyaka 78. Ni we uza ku myanya wa wa gatatu mu bagore b’abaherwe ku isi .

Jaqueline Mars afite imigabane myinshi muri sosiyete itunganya ibikomoka ku buhinzi yitwa Mars incorporated.

Iyo sosiyete yashinzwe na se umubyara Forrest Eduard Mars na Sekuru Franklin clarence Mars, baza kumugeneramo imigabane aho kugeza ubu,afite umutungo ubarirwa muri miliyari 32 z’Amadorari ya Amerika asaga Tiriyari 27 na Miriyari 360 y’Amanyarwanda.

4.Maria Franca Fissolo

Maria Franca Fissolo ni Umutaliyanikazi uza ku mwanya wa Kane ku rutonde rw’abagore b’abaherwe ku isi, akaba afite imyaka 76. Uyu mugore ayoboye sosiyete ikora chocolat yitwa Nutella.

Sosiyete Nutella ni imwe muri sosiyete umugabo we Michelle Ferrero yari ayoboye , akaba yarayiyoboye asimbura se witwaga Pietro Ferrero.

Umutungo wa Maria Franca Fissolo kuri ubu ubarirwa muri miliyari 22 z’Amadorari ya Amerika, asaga Tiriyari 18 na Miriyari 810 y’Amanyarwanda.

5.Susanne Klatten

Susanne KLatten ni Umudagekazi w’imyaka 55 y’amavuko, akaba aza ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde. Ubu ni umugenzuzi wa sosiyete ikora ibinyabiziga yitwa BMW.

Herbert Quandts ni umwe mu bashinze Sosiyete Bayerische Motoren Werke (BMW) akaba ari se wa Susanne Klatten. Yamusigiye imigabane ingana na 12% by’iyo sosiyete, Kuri ubu umutungo we, ubarirwa muri miliyari 20 z’Amadorari ya Amerika, asaga Tiriyari 17 na Miriyari 100 y’Amanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KO NTA MUNYAFURIKA UGARAGAYEMO.NABA AKABA ARI IBIKECURU GUSA.

JEAN yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Sha uri seriex kabisa none se we atunze miliyari zingahe zi dollars?
wasanga taragegezeyo mukiri mu mandazi

benone yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

Hanyumase ko kuri uru rutonde tutabonaho Butera Knowless uyobora company yitwa Kina music.

Mwakishe kabisa

kasuku yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka