Urusengero rwa Rugagi rwaba rwarafunzwe abo yasabiye imodoka barazibonye? (Video)

Bishop Rugagi Innocent aherutse gusengera abakirisitu be abizeza ko bibasaba gutanga ituro gusa, kugira ngo babashe kubona umugisha wa Range Rover mu gihe kitarenze amezi atatu.

Range Rover Bishop Rugagi yizeje abakirisitu be nta wamenya niba zarabagezeho?
Range Rover Bishop Rugagi yizeje abakirisitu be nta wamenya niba zarabagezeho?

Icyo gihe abakirisitu bivuye inyuma batanga amaturo, ari nako Bishop Rugagi abaturiraho umugisha wo kubona Range Rover mu mezi atarenze atatu.

Uwamenya niba izi Range Rover Bishop Rugagi yaturiye ku bakirisitu be zarabagezeho yadusangiza.

Muri ayo masengesho yaciye kuri Televisiyo ye, Bishop Rugagi yanasengeye umukobwa witwa Umunyana Shanitah amwaturiraho umugisha wo kuzaba Nyampinga w’u Rwanda wa 2018.

Gusa ntibyavuzweho rumwe na benshi nyuma y’iri rushanwa aho bamwe bavugaga ko ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi butasohoye, kuko Shanitah yabaye igisonga cya Nyampinga, bihabanye n’ibyo bavugaga ko Rugagi yamuhanuriye.

Abandi bavugaga ko Bishop Rugagi atigeze ahanurira Shanitah ahubwo yamusengeye amusabira umugisha wo kuzaba Nyampinga w’u Rwanda.

Reba Bishop Rugagi asaba ituro abakirisitu be kugira ngo abaturireho umugisha wo kubona Range Rover mu mezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Iyo uri injiji uba uri injiji, niyo wandika biba bigaragara.

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu.

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ahubwo muturangire aho asigaye asengera twigiraga.Muduhe na numero twamubonaho. murakoze

Iriza yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

ARIKO SE IYINDWARA YAGAGASUZUGURO - UBWIBONE BUKABIJE- NOGUTINYUKA GUTUKA ABANTU BABITA AMAZINA ASESEREZA .BANYARWANDA MURABONA ARIBYIRWANDA KOKO ??? MUGABANYE ISHYARI N’URWANGO , MUHINDUKE , MUVUKE UBWAKABIRI, MUKIZWE. BISHOP RUGAGI NTIMUMWIYUMVAMO KUKO AKORA IBYO MUDASHOBOYE KANDI BYANANIYE NABABABANJIRIJE POLE SANAAAAA MWANTAKEBWAMWE ZOKUMUTIMA . NTABYIRINGIRO MWIGIRIRA MWABAKOBANYI MWE!!!

Chris yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

NJYE NTACYO BIMBBWIYE KUKO NTAHO NZAHURIRA NAWE.

BIZIMUNGU COME yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

wakabimenyese ! muvunwa nimitwaro mutikoreye .

Chris yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Imana yaduhishe byinshi kuko tutareba mumitima ariko tumurikiwe na roho w’Imana tureba ibikorwa icyo mpamya ni uko ibyo Bishop RUGAGI akora ibikorwa byiza ni ibyo gukiranuka,naho uzishinga itangazamakuru azatagangara.

Anne yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Yezu we ntiyigeze yigisha ibishashagirana nk’ibyo. We yagize ati: *unshaka kunkurikira, naheke umusaraba we maze ankurikire*. Uwigisha atandukana n’ibi, si uwa Kristu

J.P. yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

ibigoryi koko burya biracyabaho mbonye comment zabantu bavuga ngo umukozi w"imana hahah niko ngaho twereke ranger rover ugenderamo niba utanaburaye udufaranga uvanye muri VUp ukatumushyira ejo ntimuzamenya aho aciye yariyubatse mubimufashijemo aba escros nkaba buzuye isi so wowe wumva ko Rugagi ari umuntu muzima ukorera Imana urababaje kuko uzarinda urunduka utaramenya ibiryabarezi

kay yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

ababakirisito bakubitanye nuyumugabo mumukize sha agure amazu iburayi nahomwebwe mwicwe nibibazo ibyabapfu biribwa numupfumu kndi wasanga muturanye nabatindi nyakujya arikomukaba ntacyo mwabamarira

ngend yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

URIYA N’UMUTAMBYI W’UWITEKA IMANA KANDI AKABA N’UMUHANUZI UKORERA IMANA MUMWUKA NO MUKURI .IBYO IBINDI MURIMWO BIRABAREBAAAAAAA . BISHOP INNOCENT RUGAGI IMANA IMUHE UMUGISHAAAAAAAAAA MWINSHI UTAGABANYIJE. MEN OF MIGHTY GOD APOSTLE PROPHET INNOCENT RUGAGI WE LOVE YOU.

Chris yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Imana rugagi akorera abantu bayibeshyaho ariko si imana yaremye ijuru nisi. Ntibinagoye kubibona iyo utari injiji cyane.igitangaje nukuntu ubona nabagabo bakuze abagira ibigoryi ngo imodoka mu mezi atatu nkaho ariwe uyitanga.

Masabo yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

mwaratagangaye . mureke BIshop Rugagi IMANA IKOMEZE KUMUKORESHA . KANDI MUMENYE KO UWIGERA UMUHANUZI W’IMANA NZIMA ABA ARIMWO GUTUKA IMANA . KAZIYENU . IMANA IKWIYE GUTABARA ITANGAZAMATIKU RYOMURWANDA

Chris yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Ibinyoma bya Rugagi ni byinshi cyane.Uretse ibyo kubeshya abantu bamuha amafaranga ngo bazabone imodoka na etaje,hamwe n’uyu mukobwa yabeshye ko azaba Miss Rwanda,muribuka ko Rugagi yadusezeranyije ko azajya kuzura abantu muli CHK na Faysal.Impamvu abantu baha Pastors icyacumi,baba bibwira ko kizatuma bakira vuba.Umuntu wese muzabona asaba amafaranga yiyita umukozi w’imana,mujye mumenya ko abeshya.Nubwo icyacumi cyanditse muli Bible,cyari kigenewe gusa abantu bitwaga Abalewi nkuko Kubara/Numbers 18:21-24 havuga.Naho ku Bakristu nyakuri,Yesu yabasabye "gukorera imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.Iyo wakinishaga guha amafaranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Abantu bakorera imana badasaba amafaranga,ni abahamya ba Yehova gusa.

Kazibake yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

TEL DE KIGALI TODAY MURAHANYANYAZA GUSENYA UMUKOZI W’IMANA ARIKO ICYO KIBATSI CYANYU CYAMASHARA NTACYO KIZAMUTWARA . IBYO YAKORA BYOSE AHANURA , CYANGWA YATURIRA ABANTU UMUGISHA , ARABYEMEREWE KANDI KANATSINDA BAVUGA NGO , BAVUGA AYABANDI AYABO BAYICAYEKO . YEWE MURARUSHWA N’UBUSA UMURIMO WABAHAMAGAWE GUHESHA IMANA IKUZO N’ICYUBAHIRO MU RWANDA UZAKORWA KUBWIMBARAGA Z’UMWUKA WERA . UWITEKA IMANA SE W’UMWAMI YESU KRISTU ARIKUMWE NA BISHOP RUGAGI HAMWE N’ITORERO REDEMEED. NAHO ITANGAZAMAKURU RYIWACU RIKWIYE UBUBYUTSE NARYO

Chris yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka