Urugendo rw’inzoga ya Primus Gahuzamiryango ijya kwigarurira abayikunda

Primus ni inzoga ishobora kuba inyobwa cyane kurusha izindi mu Rwanda ugendeye ku kureba abayinywa mu tubari, cyane cyane utwinshi two mu byaro na hamwe na hamwe mu Mujyi.

Primus niyo nzoga nkuru mu za kizungu
Primus niyo nzoga nkuru mu za kizungu

Ni inzoga ifatwa nk’imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda, kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa n’uruganda rwa BRALIRWA ubwo rwafunguraga.

Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopold ville cyangwa Brewery of Kinshasa, bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya.

Umujyi wa Gisenyi (Rubavu ubu) wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa mu kwenga inzoga.

Uruganda rwa BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) rwubakwa gutyo muri uwo mwaka wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya Primus mu 1959.

Imwe mu mifuniko ya Primus
Imwe mu mifuniko ya Primus

Iyo nzoga ya Primus yarakunzwe cyane kandi ikaba ikimenyetso cy’ubusirimu muri icyo gihe kuko yanyobwaga n’ababaga biyubashye, biganjemo abanyamashuri, abafite akazi muri Leta, abanyamahanga ndetse n’abacuruzi. Rubanda rusanzwe rukinywa urwagwa n’amarwa.

Primus y’icyo gihe yabaga iri mu macupa afite ishusho nk’iyicupa rya Mutzig y’ubu, ikaba kandi yashyirwaga mu makaziye abaje mu mbaho.

Mutara wa III Rudahigwa ataha uruganda rwa Bralirwa
Mutara wa III Rudahigwa ataha uruganda rwa Bralirwa

Iyi nzoga yagiye ihabwa amazina menshi yahimbwaga n’abaturage bitewe n’uko bafataga iyo nzoga, ubundi akaba amazina y’ubuyobozi bw’uruganda BRALIRWA mu rwego rwo kuyamamaza.

Turebye ku ruhande rw’abayihimba amazina biturutse ku buryo abaturage bayibonaga, hari abayitaga Manyinya, Amazi ya Sebeya, Karahanyuze, Giswi, Rufuro, Rufuku n’ayandi, kugeza no kuri Guma Guma.

Inzoga ya Primus inyobwa cyane mu byaro
Inzoga ya Primus inyobwa cyane mu byaro

Ku ruhande rw’amazina y’utubyiniriro agambiriye kwamamaza iyi byeri haje aya; Primus Special Icyuzuzo, Primus Gahuzamiryango, Primus Dusangire Ubuzima (ya vuba aha), bwiza n’ayandi.

Ubu ibyo kwamamaza iyi nzoga ikundwa cyane byafashe intera yo hejuru aho hatangijwe gahunda ya Primus Guma Guma Super Star ubu ibaye ku nshuro ya karindwi, igamije guhemba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda muri Muzika biciye muri iki kinyobwa.

Mu mateka y’abahanzi b’indirimbo mu Rwanda hari abagerageje kuririmba bakomoza kuri iyi nzoga.

Umuhanzi Jacque Buhigiro yaririmbye “Nimubaze Primus”, John Bebwa aririmba iyitwa “Manyinya undekure ntahe”, hakaba n’imbyino yitwa “Manyinya ndagukunda”, indirimbo “Nzoga iroshya” ya Orchestre Impala de Kigali aho bagira bati “Zana agati sha!!!” bashaka kuvuga ikaziye ya Primus yari ikoze icyo gihe mu giti.

Primus Gahuzamiryango ikomeje kwiharira imitima ya benshi
Primus Gahuzamiryango ikomeje kwiharira imitima ya benshi

Uko iminsi isimburana ni ko uruganda rukora Primus rugenda ruzana impinduka ku macupa, ibirango, amakaziye, ndetse n’ uburyohe bw’iyi nzoga yengerwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Rebubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bukagenda bwiyongera.

Kugeza magingo aya, hari Primus nini ifite sentiritiro 72, intoya ifite 33, hakaba n’iringaniye ya sentiritiro 50 imaze igihe gito isohowe ikaba yarahawe akabyiniriro ka “Knowless”, inzoga ubu inyobwa kandi ikunzwe cyane mu duce tw’ibyaro no mu bantu baciriritse.

Umva indirimbo ya John Bebwa yise Manyinya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Wangu nubwo ntagendera kuri bibiriya,ndakwemeye! Gusa wanshoborera babandi bazita icyaha,birengagije ibyo bakorera mubwihisho!

Munana yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

mwadufasha mukaduha histolique y’uko ibiciro bya Primus byagiye bihinduka bikurikije imyaka

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

ndagira ngo mukosore muri iyi nyandiko.

INZOGA IROSHYA yahimbwe na ayati MWITANAWE AUGUSTINI akiririmba muri orchestre UMUBANO.

MANYINYA NDAGUKUNDA UR’UMUGABO incurango ya regae yahimbwe na AYATI FRANCO iyicuranga na ORCHESTRE THE FELLOWS.

Murakoze

isango groupe yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Dukurikije ibyo amadini menshi yigisha,kunywa INZOGA ni icyaha.Nubwo benshi bazinywa bihishe.Gusa nta hantu na hamwe Bible yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.Pastors bifatira abantu kuko batazi Bible. Dore uko Bible ivuga:Muli Tito 2:3,havuga ko Abakristu bagomba kuba abantu batanywa INZOGA nyinshi.Ni kimwe no muli 1 Timote 3:8.Muli 1 Timote 5:23,imana yategetse Timote kunywa VINO nkeya ngo adasinda.Mulibuka ko YESU yatanze VINO mu bukwe bw’i KANA,kandi Bible ivuga ko na YESU yanywaga VINO (Matayo 11:19).Imana nayo itegeka abantu babishaka kunywa INZOGA nkeya.Byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6. Imana ivuga ko abantu banywa inzoga nyinshi bagasinda ko batazaba muli Paradizo (Abefeso 5:18 na 1 Abakorinto 6:9,10).Mujye mwiga Bible kuko akenshi Pastors babigisha ibinyoma kubera inyungu zabo bwite.Urugero,Icyacumi bigisha cyali kigenewe gusa ABALEWI kubera impamvu zumvikana dusoma muli Kubara 18:21,24.Nta na rimwe Pastors bigisha ko YESU na PAWULO basize badusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.ABAKRISTU ba mbere,iyo wabahaga amafranga bakora umurimo w’imana,barakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Biratubabaza cyane iyo tubasabye ngo twigane na mwe Bible ku buntu,abenshi mukanga.Ntabwo ushobora kumenya ibyo imana idusaba n’ibyo itubuza utize neza Bible.Murabona ko aya masomo mbahaye mutari muyazi.NIMUKANGUKE.

RWAMANYWA Alphonse yanditse ku itariki ya: 26-06-2017  →  Musubize

Urakoze cyane kuduha iriya mirongo yo mri Bible. tuzayisoma

Tom yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Abundi abantu nkawe bazi bibiliya nimwe twabuze

Kamujyi yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka