Udushya tw’Umukandida Barafinda wifuza kuyobora u Rwanda

Barafinda Sekikubo Fred, ni umwe mu Bakandida bifuza kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu matora ateganijwe mu mu kwezi kwa Kanama 2017.

Barafinda Sekikubo Fred wifuza kuba Perezida wa Repubulika
Barafinda Sekikubo Fred wifuza kuba Perezida wa Repubulika

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2017, ageza kandidatire ye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), yagaragaje udushya twinshi twatunguye benshi tunasetsa umubare utari muto w’abakurikiye icyo kiganiro.

Muri utwo dushya harimo utu dukurikira :

1. Yatekereje kwiyamamaza abitewe n’imisemburo ya politike imurimo yavukanye

Barafinda yavutse 21 Mutarama 1971. Avuga ko yatekereje kwiyamamaza abitewe n’imisemburo ya politike imurimo kuva akivuka, akayikurana kugeza n’ubu ikimurimo. Avuga ko ubu Abanyarwanda bagiye kunguka umunyapolitike w’akataraboneka.

Yavukanye imisemburo ya Politike yo kuzayobora igihugu
Yavukanye imisemburo ya Politike yo kuzayobora igihugu

2. Ntiyitaye ku mashuri ngo icy’ingenzi ni uko azi gusoma no kwandika

Ku myaka 47 afite ngo nta mashuri atize kuko imyaka amaze ubwayo ni amashuri, naho mu mashuri asanzwe ngo si ngombwa icy’ingenzi ni uko azi gusoma no kwandika.

icyingenzi kuri we ngo ni ukumenya gusoma no kwandika
icyingenzi kuri we ngo ni ukumenya gusoma no kwandika

3. Aje guca umuco wo kugumirwa ku bana b’abakobwa

Kuri iyo gahunda afite ngo azajya ahuriza abana b’abahungu n’abakobwa bo mu kigero kimwe ku biro by’umudugudu bashimane, ubundi bubake ingo zabo

Hehe no kugumirwa ku bakobwa naramuka atowe
Hehe no kugumirwa ku bakobwa naramuka atowe

4. Yiyamamaje nk’umukandida wigenga, aniyamamaza nk’uhagarariye ishyaka

Barafinda yatangaje ko n’ubwo agifite ibyangombwa ataruzuza nk’umukandida wigenga, anahagarariye ishyaka rye ryitwa RUDA, akaba yizeye ko natemererwa nk’umukandida wigenga, azemererwa nk’uhagarariye ishyaka RUDA.

Ishyaka rye rya RUDA niritemererwa ngo yizeye kuzemererwa kwiyamamaza ku giti cye
Ishyaka rye rya RUDA niritemererwa ngo yizeye kuzemererwa kwiyamamaza ku giti cye

5. Ishyaka rye ngo rifite impamvu 200 zo gukorera Abanyarwanda

N’ubwo bigaragara ko Barafinda atarabona ibyangobwa byemerera ishyaka rye gukorera mu Rwanda, ngo ni umuyobozi w’Ishyaka RUDA, ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri demokarasi yihuse, ku mpamvu nziza nyinshi 200.

Iri shyaka Barafinda avuga ko rifite Abarwanashyaka barenze Miliyoni icyenda n’ibihumbi 700 (9.700,000) by’Abanyarwanda. Uyu mubare urenze uw’Abamaze kwiyandikisha kuri liste y’itora kuko kugeza ubu abamaze kwiyandikisha basaga Miliyoni esheshatu.

ishyaka rye rifite inshingano 200 zije gukemurira Abanyarwanda
ishyaka rye rifite inshingano 200 zije gukemurira Abanyarwanda

Reba Video Barafinda Sekikubu Fred aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutanga kandidatire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

DEMOKARASE YIHUSE KUMPAMVU NZIZA NYINSHI 200 KUBW’U RWANDA NI 2000 K’UBWA AFRICA.+250783428622

BARAFINDA SEKIKUBO FRED yanditse ku itariki ya: 31-07-2018  →  Musubize

hhhh uyu mugabo ni danger

hhh yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Barafinda rwose yarakwiye kuba umukomedian

alias kabasinga yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

uyu numucommedien naho ibyo kuba president byo yabyibeshyemo pe yayobye ahubwo nabe president waba commediens

Carine Keza yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Uwo arasimbura kanyombya twaramuhaze

Mereberwasamweul yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

umukandida araha pee!guhararira ishyaka ririmo amazi n’umuriro muriryo ndikumva amazi ashobora kuzazimya umuriro.kd nabamenshi azadutembana muri comedy urimo neza rwose.

UWINGABIRE Devotha yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

uyu mugabo arasetsa pee! ndabona iyo murebye ntazi ibye,ubwo uwo yatugeza kuki?

YAMFASHIJE ANNONCEE yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

EHHHH NDUMVA ALUMUNYALWENYA ALIKO NGOYIGEZENOKULWALAMUMUTWE

Joseph hategekimana yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

baba huo hajui siasa kbs akaigize commed ndo inamufaa areke abize bakore ibyobigiye ntabyakavukire!

Alex emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

nkurikije Amateka yuwo mugabo arasanaho aje kutwiterera comedy kbsa ntakintu nakimwe kimwemerera kuyobora pe asubire muri Ruda yiwe Ayiyobore ntaniyo tuzi

BreezyDarius yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

nibyo kbs nashake company ya comedy kbs ajyerageze amahirwe

Alex Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

hhhhjhhhhhh imbavu zivuyemo gusa afite akabazo mumutwe😂😂😂 hhhhhhhh am done now kandi NEC yamubajije 600people Arababura ngo Afite 9M above gosh this is amazing he made my day gusa haricyabura muriwe He is private candidate and a party Candidate too this man is not normal I swear hhhhhh

zzz yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ahubwo iyo avugako azateza umwuga waba Comedy imbere kuko nawe ndumva yabishobora kbs

Venuste Niyotwagira yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka