Ni amasengesho yahesheje Rwamagana kwesa imihigo cyangwa ni ugukora cyane?

Umunsi wo gutangaza imihigo mu turere urangwa na "stress" cyane cyane ku bayobozi batwo, ariko ugasanga n’abakozi b’uturere baba batorohewe kuko amanota atangazwa yerekana umusaruro uba waravuye mu ngufu zabo.

Uyu mukozi ibyishimo byaramurenze akubita amavi ku butaka, aterura ijwi ati "Shimwa Mana ya Aburahamu!"
Uyu mukozi ibyishimo byaramurenze akubita amavi ku butaka, aterura ijwi ati "Shimwa Mana ya Aburahamu!"

No mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 na wo bigaragara ko wari umunsi utari woroheye abakozi b’uturere, cyane cyane bitewe n’impinduka zawuranze aho benshi mu bayobozi b’uturere n’abo bakorana beguye umusubirizo mu kiswe “Tour du Rwanda”.

Nyuma y’isuzuma ry’imihigo, byagaragaye ko Akarere ka Rwamagana kongeye guhiga utundi turere, kaza ku mwanya wa mbere n’amanota 84.5%.

Mu gihe mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda abantu bakomaga amashyi y’urufaya bashimira Akarere ka Rwamagana kegukanye intsinzi, mu biro by’Akarere ka Rwamagana umwe mu bakozi we yahisemo gushinga amavi ku butaka, mu marira menshi, atangira gusenga ashimira Imana.

Uwo mugore yitwa Gisagara Mukayiranga Edith ushinzwe ubutaka no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Akarere ka Rwamagana kari gakoze amateka yo kuza ku mwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri yikurikiranya, aho kagize amanota 84.5%.Si ibyo gusa, kuko n’amanota ako karere kari kagize mu mwaka wa 2016/2017 yazamutseho 2.3%

Iyo foto yahise igera kuri Kigali Today bwa mbere, yatunguye benshi bamwe bibaza niba intsinzi Rwamagana yegukanye iyikesha amasengesho cyangwa gukora cyane.

Abandi bo bemeje ko bigaragaza uko abakozi b’uturere baba bahangayikishijwe no kwesa imihigo no kuza ku isonga bitandukanye n’uko abandi babikeka.

Na we ufite icyo watubwira kuri iyi foto wadusangiza mu munsi ahagenewe ibitekerezo by’abasomyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Niba uyu mudamu akora mubyubutaka disi ahorana n’abaturage azi akababaro kabo iyo ibyangombwa byabo byatinze ureke ab’akarere ka Kicukiro bahora babwira ababagana kuagaruka nyuma y’ukwezi umwaka ugashira undi ugataha. iki n’ikimenyetso cyuko hari ababa bahangayikishijwe n’akazi bakora abandi bibereye mubyabo. Rwamagana turabashimye cyane mukomerezaho n’abandi babigireho.

Karisa yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Mayor wa Rwamagana ni Umuslamu kandi barasenga cyane.Gusa mujye mumenya ko Politike itajyana n’ibyerekeye imana.Ndetse Yesu yasabye abigishwa be kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).
Ikindi kandi,abantu benshi bakira muli iyi si,babiterwa no gukora cyane,akenshi babanje gukora amanyanga (corruption).Urundi rugero,China ni igihugu cya 2 gikize ku isi,nyamara abayobozi bacyo ntibasenga.

Manasseh yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Rwamagana dukora dusenga tukanasenga dukora. Uhuje byombi ndizera ko bishobora gutanga umusaruro mwiza.Hashimwe Imana idushoboza ibi byose. Paulo ati"dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga".

Innocent yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

uyu mudamu ubwo no mubyashinzwe harimo kwegerabaturage ashobora kuba akora Cyane ashime imana kdi nayo i.mushime ndetse nabaturage bamushime bitabayibyo gufpukama gusa??

yes yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Hi brothers and sisters in KT,
Hari ibintu bibiri bigomba kuba byarafashije RwamaganaDistrict:
 Gukora cyane batizigamye kandi batijaana utaretse no kudasobanya
 Abakozi barasenga bityo Imana ikabahishurira aho imbaraga zikwiye kongerwa kandi nabo umutima ukaba umwe muri ibyo bihe.

Dore outcome, ubwo Mayor wa RwamaganaDistrict yarimo yakiira ibihembo, abandi barimo ndashima Imana kandi umurimo wabo ntiwahagaze kuko ari igihe cyo kwesa Iyo bari bamaze guhumuza ndetse urabona ko bo inkera igomba kuba yarabaye nke.
Murakoze.
Ngaboyamahina
Nyabimata
Nyaruguru District

Ngaboyamahina yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ikigaragara nuko abaturage ba Rwamagana bafasha abayobozi mu kazi kabo kandi bakaba bafite imyumvire myiza. Burya abaturage baramutse batumva ntabwo Akarere kaba akambere. Gakomerezaho, Imana ibarinde

aimable yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka