Menya abakuru b’ibihugu batatu bahuje ibintu birenze bitatu

Ese waruzi ko hari abakuru b’ibihugu by’Africa batatu, bafite ibintu bahuriyeho mu buryo butangaje? Abo bakuru b’ibihugu ni Kagame Paul, Uhuru Kenyatta, na Dr John P. Magufuli.

Dr Magufuli, Paul Kagame na Uhuru Kenyatta bafite byinshi bahuriye nk'bakuru b'ibihugu
Dr Magufuli, Paul Kagame na Uhuru Kenyatta bafite byinshi bahuriye nk’bakuru b’ibihugu

Mbere na mbere bose ni abakuru b’ibihugu biri muri Africa y’Uburasirazuba.

Ikindi bahuriyeho ni uko bavutse mu kwezi k’ Ukwakira, ku matariki arutanwaho iminsi itatu.

Paul Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira, Uhuru Kenyatta avuka 26 Ukwakira, naho Magufuli avuka ku itariki 29 Ukwakira.

Bose uko ari batatu kandi barutanwaho imyaka ibiri biri.

Uhuru Kenyatta yavutse mu 1961, Paul Kagame avuka mu 1957, naho Magufuli mu 1959

Ikindi gitangaje aba bakuru b’ibihugu bahuriyeho, ni imyaka batoreweho n’ubwo President Kagame we atari ubwa mbere yari atowe. Naho hagiye harimo imyaka ibiri y’itandukaniro.

Uhuru wa Kenya yatowe muri 2013, Magufuli wa Tanzaniya atorwa muri 2015, naho Paul Kagame w’u Rwanda yongera gutorwa muri 2017

Ikindi gihuriweho na babiri muri bo, ni uko abo bashakanye bahuriye ku izina rimwe Janet.

Hari Jeannette Kagame w’u Rwanda, Janet Magufuli wa Tanzaniya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

None ntakindi ntakindi bahiriyeho Bose bakomoka muri African

turabanye john yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

None ntakindi ntakindi bahiriyeho Bose bakomoka muri African

turabanye john yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

None ntakindi ntakindi bahiriyeho Bose bakomoka muri African

turabanye john yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ariko muri na ntamunoza, nonese mwebwe munenga uyu munyamakuru ibyo mwanditse bimariye iki abo banyarwanda mwitwaza. Mujye mureka imishiha y’ubusa ishingiye kubyo tutamenya.

ehud yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

ubutaha muzatubwire icyo batandukaniyeho

ALIAS yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

ninkuru nziza egrega kumenya utuntu nutundi bifasha byinshi mubiganiro ufitannye n abandi twebwe abakera inkuru nkizo ngizo ziradushimisha ikindi kandi cyererekana ko abanyamakuru bashimishwa namakuru mashya

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

UBUTAHA UZATUBWIRE AMATEKA YABO

ALIASS yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Ubu Uyu Munyamakuru Umuntu Yamwita Ngo Ngwiki Kweli?
Ubu Se Iyi Nkuru Yakungura Iki Uyisomye?Yisubireho Ajye Yandika Ibifite Umumaro

Denny yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ahubwo wowe ufite ikibazo cyimyumvire niba atari icyo mumutwe mo kimwe, ubu se urumva iyinkuru idashimishije uretse wowe amashyari yarenze, utatubeshye se ibi bintu aba banyakubahwa bahuriyeho wowe wari ubizi we? Rata big up musaza wakoze iyi nkuru uzaze nkugurire igi coka kinini kbsa.

Saligoma yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Biranejeje Kubona Ababayobozi Bafite Amateka Bahuriyeho Barakarama.

Anselme Ntibeshya yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

ni n’abayobozi beza cyane mu mikorere yabo nubwo kenya mbona Odinga ashaka kuvangira Kenyatta ariko nibwo ashaka kwerekana ubuhangange bwe

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

UBU SE ABANYARWANDA BUNGUTSE IKI MURI IYI NKURU YAWE. UBONA NIBURA IYO UVUGA IBIGWI BYABO BAHURIYEHO. KANDI BIRAHARI BYINSHI.

N.T.D yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Ariko nkawe wanditse iyi nkuru koko!!!!
ubona ibi byatumarira iki koko?

Fils yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka