Kwambara ipantalo byasabirwaga icyangombwa

Kuba muri iki gihe abakobwa n’abagore bambara amapantalo bakajya mu muhanda nta kibazo siko byahozeho mu bihe byo hambere.

Ku gihe cya kera umukobwa wifuzaga kwambara ipantalo yabisabiraga icyangombwa. Aba ni abo mu myaka ya 1930 bo bari batangiye kubona uburenganzira bwo kuyambara ahantu hose
Ku gihe cya kera umukobwa wifuzaga kwambara ipantalo yabisabiraga icyangombwa. Aba ni abo mu myaka ya 1930 bo bari batangiye kubona uburenganzira bwo kuyambara ahantu hose

Mu myaka yo hambere kwambara ipantalo ku mukobwa byari ikizira kuburyo uwashakaga kuyamba yabisabiraga uruhushya kuko wari umwenda w’abagabo gusa kuko aribo bagiraga imirimo igoye nko kujya ku rugamba n’ibindi.

Ubusanzwe ipantalo ni umwambaro wambawe bwa mbere mu mwaka wa 539 mbere ya Yezu.

Mu gihugu cy’Ubufaransa niho hagaragaye cyane ikibazo cyo kubuza abagore n’abakobwa kwambara ipantalo.

Muri icyo gihugu ipantalo yatangiye kwambarwa mu gihe cy’impinduka ya politiki (Revolution). Umugore wayambaraga yarebwaga nabi ntibatinye kuvuga ko ari umutinganyi kuburyo byageze no mu madini n’amatorero bakamagana umugore wambaye ipantalo.

Mu kinyejana cya 19 muri Leta zunze Ubumwe za America (USA) ho abagore bakoraga mu mirimo y’ubworozi bambaraga ipantalo kugirango babashe kurira indogobe.

Mu kinyejana cya 20 nibwo abagore bemerewe n’amategeko kwambara ipantalo ariko nabwo ikambara ufite uruhushya rwanditse, akayambara agiye kunyonga igare cyangwa kurira indogobe.

Uko ibihe byasimburanaga niko amategeko agenga imyambarire y’ipantalo ku bagore yagiye adohoka maze abagore bakina umukino wa ‘golf’ n’umukino wo kunyerera ku rubura (Ski) nabo bemererwa kuyambara.

Mu myaka ya 1930 nibwo umukinnyi wa filime witwa Marlen Dietrich ukomoka mu Budage yifotoje yambaye ipantalo. Ibyo byatinyuye abandi bagore nabo batangira kujya ahagaragara bayambaye.

Umwambaro w’ipantalo wakomeje kwambarwa cyane n’abagore basigaye ku ngo kubera urugamba rw’intambara ya kabiri y’isi kuko bajyaga gukora mu nganda.

Uko imyaka yakomeje gushira abakobwa bakomeje guharanira uburenganzira bwo kwambara ipantalo nka basaza babo
Uko imyaka yakomeje gushira abakobwa bakomeje guharanira uburenganzira bwo kwambara ipantalo nka basaza babo

Nyuma y’iyo ntambara bakomeje kuzambara kubera imirimo itandukanye nko gutunganya ubusitani cyangwa se bakazambara mu rwego rwo kuruhuka.

Gusa ariko abakobwa ntibari bemerewe kwambara ipantalo ku ishuri. Byaje guhinduka mu myaka ya 1960, umukobwa wambaye ipantalo agiye kwiga akagerekaho ijipo.

Ahagana mu myaka ya 1970 nibwo umugore yashoboraga kwambara ipantalo ntacyo yikanga kuko zanagurishwaga ku masoko nk’indi myambaro isanzwe ku bagore.

Yaba umunyamugi cyangwa uwo mu cyaro bose bashize ubwoba bambara ipantalo ku mugaragaro mu mwaka wa 1980.

Ku rundi ruhande ariko hari indi myumvire ku mwambaro w’ipantalo ivuga ko ari ikimenyetso cyo gutinyuka ku bagore no kwisanzura kuko ubundi mu myaka ya kera umugore bamufataga nk’umuntu ugomba guhora yikoraho ngo abe mwiza gusa ntagire ikindi akora.

Kuri ubu abakobwa bambara ipantalo uko babishatse
Kuri ubu abakobwa bambara ipantalo uko babishatse

Icyo gihe umugabo yafatwaga nk’umunyembaraga ukorera umuryango we akaba ariwe ufite uburenganzira bwo kwambara ipantalo.

Byaje guhinduka ubwo abagore b’abanyamurava baharanira uburenganzira bwabo (féministes) bambara ipantalo hose no mu bihe byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubwanje ndiyumvira KO kwambara ipantaro kubagore n’abakobwa ari umugambi w’ubugarariji kugira ngo satani ateze kwishira hejuru kugirango bave mubugombe bw’Imna ngo barimbuke nakare satani ntakindi yodufasha atari kuduteranya n’Iyaturemye

Ezechiel Niyokwizera yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka