Inkomoko y’indamukanyo (isaluti) ya gisirikare

Indamukanyo ya gisirikare ifite inkomoko ahagana mu kinyejana cya gatanu, ubwo henshi ku mugabane w’uburayi n’amerika ingabo zarwaniraga ku mafarasi zikoresheje amacumu, ibiti n’amahiri.

Indamukanyo y'Ingabo za RDF
Indamukanyo y’Ingabo za RDF

Iyo abasirikare babiri bahuriraga mu nzira, mu bihe bitari iby’imirwano, bagombaga kuzamura agace k’ingofero bambaraga ibahisha mu maso hose (imeze nka casque y’abamotari), maze bakazamura igice cy’imbere ku maso bakoresheje ikiganza ku buryo bagaragaza mu isura.

Urubuga rw’amakuru kuri internet secouchermoinbete.fr rwo mu bufaransa, aho twacukumbuye iyi nkuru, ruvuga ko icyo cyari ikimenyetso cyo kwimenyekanisha hagati y’abasirikare bombi kandi ko batagenzwa no guhangana.

Umusirikare yazamuraga ingofere akoresheje ikiganza cy’iburyo kugira ngo yerekene ko nta ntwaro afite, kandi ko agenzwa n’amahoro.

Indamukanyo y'Abasirikare ikomoka ku buryo bakoreshaga akaboko k'iburyo bakuraho ingofero babaga bambaye kugirango bagaragaze isura mu gihe cy'amahoro
Indamukanyo y’Abasirikare ikomoka ku buryo bakoreshaga akaboko k’iburyo bakuraho ingofero babaga bambaye kugirango bagaragaze isura mu gihe cy’amahoro

Ni yo mpamvu kugeza magingo aya, mu bufaransa usanga abasirikare batajya baramukanya (gutanga isaluti) iyo bitwaje imbunda nini (keretse iyo ari imbunda yo mu kiganza), iyo ari imbunda nini baramukanya bakoresheje umutwe gusa…

Ingero z’amwe mu masaluti y’ingabo z’ibihugu.

Ingabo z'Abanyamerika ziramukanya kimwe n'iz'Abanyarwanda
Ingabo z’Abanyamerika ziramukanya kimwe n’iz’Abanyarwanda

*Muri leta zunze ubumwe z’america, mu burusiya, mu budage, mu misiri no muri Afghanistani batera isaluti mu bworo bw’ikiganza hareba hasi intoki zegereye ku ngofero. Ibi ndamukanyo bayihuriyeho n’iy’Ingabo z’u Rwanda.

*Muri Pologne bagakoresha intoki ebyiri gusa, mukubitarukoko na musumba zose.

Ingabo za Pologne zikoresha intoki ebyiri
Ingabo za Pologne zikoresha intoki ebyiri

*Mu bwongereza no mu bihugu bwakolonije bafite isaluti imeze kimwe, Iraq nayo ni uko, kimwe no mu ngabo za Kenya na Uganda.

Ingabo z'Abongerezaziramukanya kimwe n'abenshi bo mu bihugu zakoronije
Ingabo z’Abongerezaziramukanya kimwe n’abenshi bo mu bihugu zakoronije
Ingabo za Kenya ku mpande n'Umusirikare wa Uganda hagati baramukanya kimwe n'Abongereza
Ingabo za Kenya ku mpande n’Umusirikare wa Uganda hagati baramukanya kimwe n’Abongereza

*Mu bufaransa naho isaluti yabo ijya kumera nk’iy’abongereza usibye ko bo (abafaransa), ukuboko kuba kumanuye.

Uburyo Ingabo z'u Bufaransa ziramukanya
Uburyo Ingabo z’u Bufaransa ziramukanya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabakunda cyanee

EMMY yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Muzadushakire Ninkomoko yo kubana amaboko kuko nayo nindamukanyo ya gisirikare.

Shemedi yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Mubishoboye mwatubwira umwaka kuko iyo muvuze ngo mu kinyejana cya 5 abenshi mubabyiruka ntibabisobanukirwa.Thx

Solo condor yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

mwarakoze kutuvira imuzingo inkomomko y’indamukanyo ya gisilikari izwi ku izina rya"saluti".

NTIGINAMA Bertin yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka