Igishushanyo cya Okapi cyarangaje imbaga muri Kigali

Abagenzi banyura hafi ya Hotel Okapi iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ntibarimo kwihanganira gutambuka badahagaze ngo bafate umwanya wo kureba amashusho ayishushanijeho afite ubwiza bukurura amaso ku buryo budasanzwe.

Igishushanyo cya Okapi abakinyuraho ntibihanganira kuhanyura batarebyeho/Photo:Facebook
Igishushanyo cya Okapi abakinyuraho ntibihanganira kuhanyura batarebyeho/Photo:Facebook

Umunyabugeni Mpuzamahanga witwa Roa ukomoka mu Bubiligi, niwe uri gushushanya iyi Okapi, yicaye ku cyuma giteye nk’umusambi kuri Okapi, aho arimo gushushanya inyamaswa zitandukanye ku nkuta z’iyo hotel yifashishije irangi ry’amavuta.

Abanyura kuri iyo gorofa igeretse kane, hafi ya bose barahagarara bakabanza kureba ibyo arimo gukora, wumva babyibazaho ndetse bamwe muri bo bakanagerageza gufora inyamaswa agiye gushushanya.

Umwe mu bahangaga amaso mu kirere witwa Mative Jones, amarangamutima yamurenze agira ati “Iriya irahebuje,…njyewe nari ntegereje ko akuramo ingagi nini cyane yo mu birunga..kariya ko karasa nk’inkegesi za Joshua hill..”

Roa yamenyekanye cyane ku mugabane w’u Burayi kubera gushushanya ku nkua z’amazu yo mu mijyi itandukanye.

Ubusanzwe Okapi igaragara cyane muri RDC
Ubusanzwe Okapi igaragara cyane muri RDC

Mu myaka ya za 2000, hariho kompanyi y’ubwikorezi yitwaga Okapi Car yatwaraga abagenzi hagati ya Kigali na Goma muri RDC na Kigali-Nyagatare, gusa iyo kompanyi yarazimiye.

Ubusanzwe Okapi ni inyamaswa z’inyamabere zo mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zijya gusa na twiga ndetse n’imparage.

Igishushanyo cya Okapi giteye ubwuzu ku buryo ntawe ukinyuraho atararanganyije amaso
Igishushanyo cya Okapi giteye ubwuzu ku buryo ntawe ukinyuraho atararanganyije amaso

Okapi ni zimwe mu nyamaswa nkeya cyane zo mu bisekuru bya twiga zisigaye ku isi, mu gihe Twiga ari yo nyamaswa ya mbere ndende ku isi.

Ikindi gishushanyo Roa yakoreye mu mujyi wa Peurto Rico
Ikindi gishushanyo Roa yakoreye mu mujyi wa Peurto Rico
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka