Ibyo Intumwa Gitwaza yahanuriye u Burundi ni ibitangaza

Intumwa Gitwaza kimwe n’abandi bavugabutumwa bo mu Rwanda, bakunze kuvugwaho guhanurira abakirisitu babagana, babaturiraho ibintu byiza runaka bigiye kubabaho.

Intumwa gitwaza iravuga ko Burindi igiye kuba Dubai mu minsi iri imbere
Intumwa gitwaza iravuga ko Burindi igiye kuba Dubai mu minsi iri imbere

Ubuhanuzi bwari bumaze iminsi buvugwa ni ubwavugwaga ko Bishop Rugagi yahanuriye Umukobwa wari mu irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko azaba miss Rwanda.

Ubwo buhanuzi butasohoye ntibwavuzweho rumwe aho bamwe bavugaga ko atamuhanuriye ahubwo yamusengeye gusa.

Ubugezweho ni ubwo Intumwa Gitwaza yahanuriye Igihugu cy’u Burundi, avuga ko mu minsi iri imbere Burundi buzaba ari Dubai yo muri Afurika.

Ubu buhanuzi bwa Gitwaza nibudasohora murabona azakizwa n’iki Abarundi?

Irebere Uko Intumwa Gitwaza ihanurira u Burundi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Psaumes, 105:15
 Ne touchez pas à mes oints, Et ne faites pas de mal à mes prophètes!

Ernest yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

ngo Dubai ya Africa? hamwe na Nkurunziza 1er se? izo ni inzozi

Matiyasi yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Gitwaza arasha akantu kuri nkurunziza nabanze ahanure nkurunziza azayobora manda zingahe abarundi nibyo bakeneye kumenya naho uburundi kuba nki Dubai burikure nki mperuka igisha ubutumwa bwiza yuko umwami YESU agyiye kuza we kuvanga Amasaka na masakaramentu

man power yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Abanyamakuru kuki mukunda byacitse? iyo mushonje mwihutira kwamamaza ibinyoma,nonese niba yarabivuze mwategereje mukareba ko bitazasohora! Ijambo ry’Imana riravugango ibyo yavuze niyo byatinda izabisohoza,mujye mureka kwihutira kuvuga nabi Umukozi w’Imana.

Coco yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

@ Coco

Aho nyine niho hari ikibazo kuko uri kwitiranya ibyo Imana yavuze bishobora gutinda ariko bigasohora hamwe n’ibyo Gitwaza, umuntu nkawe nanjye, yavuze!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

None se Gitwaza abaye Imana?

Shimwa yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Hahahaa!

Ubuhanuzi buragwira ariko ubu bwo ni rurangiza.
Wagira ngo uyu Gitwaza ntazi ibibera mu Burundi n’uko icyo gihugu cyimeze uyu munsi.
Cyeretse niba ari ugushyigikira mugenzi we w’umuvugabutumwa akaba na Perezida Pierre Nkurunziza...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Wowe ubona ibyo ugeraho, umva ko nawe uwuga uyu munsi nawe aravuga mu myaka irimbere, ubwose yavuze ingahe? Babwiye Isaiah ngo abahanurire igihugu kimeze nabi umwanzi yakigose hose, Umuhanuzi at:"Umwana ya tuvukiye, azitwa Umwami wa Bami" yavutse hashize imyaka ingahe buhanuwe? icyo wamenya ku Mana umunsi 1 ungana n´iminsi 1000 yacu hano kwisi kandi iminsi 1000 ingana n´umunsi 1 ku Mana!!!!Tegereza ni wihuta ukagenda butarasohora uzabibwire umwana wawe..nihashira imyaka 400 budasohoye azaba ari umubeshyi.

Uyu journalist uvuga ngo muri iyi minsi, ubwo buhanuzi niba ntibeshye bumaze imyaka 2 kuva July 2016 niba atari 2015 none ngo ubugezweho?????????

january yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Nahose Rwanda?

Eliab yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Byose bipfa iyo babanje kwiyita ngo ni ba Apotres,abayoboke babo bakabyemera.Ni imitwe bateka kugirango ifaranga ryinjire.Apotres nyabo,bagendaga bazura abantu,bahagurutsa abantu bamugaye,bahumura abahumye,etc...Cyali igihamya ko bashyizweho n’imana.None ubu ushatse wese yiyita Apotre,Bishop,Pastor,etc...Ubuhanuzi bwo muli Bible,butandukanye n’aba babeshya kugirango abantu babemere,babahe amafaranga.Babyita "amaco y’inda".
Mu Cyongereza,babita "Fortune Tellers" cyangwa "Diseurs de bonne aventure" mu Gifaransa.Bakubwira ibyiza gusa ngo ni ubuhanuzi.Ngo imana yanyeretse ko ugiye gukira,kubona promotion,kubona Fiyanse,igihugu kigiye kuba paradise,...Nawe iyo ubyumvise,bituma ubaha icyacumi gitubutse.ABAHANUZI ba Bible,urugero ba Daniel,Yesaya,Yeremiya,...bahanuraga ibintu by’ukuri kandi bikaba.Urugero,bahanuye ko YESU azaza ku isi kandi koko araza.Bible idusaba guhunga aba bahanuzi b’ibinyoma (bogus prophets).Tujye twiga Bible neza kugirango bene aba badakomeza kutwifatira biyita abakozi b’imana.Soma 1 Yohana 4:1.

Kabare yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Ariko murantagaza abanyamakuru bamwe nabanyamatiku gusa kuki ubeshya kuki utavuga inkuru neza uko yageze twamaze kubamenya kwarubukene bubakoresha ibyo.umuntu araza habaha undufaranga mukamubeshyera

Yes yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

@Yes, abanyamakuru urabita abanyamatiku wumvise iriya video?

Rwema yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

None wowe Ko utatubwiye igituma uvuga Ko abashya!!Gusa nawe wayanditse urabona Ko ituzuye kandi irimo ubuhanga hafi ya ntabwo

gugu yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka