Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Ndikubwimana Augustin wari umupadiri muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe imyaka ibiri, ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi.

Mgr Hakizimana Celestin uyobora diyoseze ya Gikongoro
Mgr Hakizimana Celestin uyobora diyoseze ya Gikongoro

Uyu mupadiri yasabwe kwisubiraho muri iki gihe cy’imyaka ibiri, byagaragara koko ko yisubiyeho akaba yababarirwa agasubizwa mu gipadiri.

Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro, abicishije mu ibaruwa ihagarika uyu mupadiri, yavuze ko uyu mupadiri yahagarikiwe imirimo y’Ubusaseridoti irimo gusoma misa no gutanga amasakaramentu, akaba; nta n’umuntu wemerewe kumugisha inama mu by’iyobokamana.

Muri iyi baruwa Musenyeri Hakizimana yasabye abakiritsu kumusabira ku mana, kugira ngo abashe kwisubiraho agaruke mu muryango w’abana b’Imana.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Musenyeri Hakizimana, yemeje ko Padiri Ndikubwimana Augustin, yari umupadiri wasomaga agahiye cyane kandi yaba yagasomye imyitwarire igahinduka akaba undi muntu udakwiriye kwitwa Padiri.

Yagize ati “ Ubusanzwe umupadiri asezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi, iyo ayarenze ho uramwiyama, ukamuyanga byamunarira kwisubiraho ukamuhagarika.

Ibyo yakoraga byagiraga ingaruka ku bakirisitu (scandale pubilique). Iyo yabaga ari muzima wabonaga ari umupadiri uzi ubwenge wagirira akamaro kiriziya, ariko yamara kugasoma ukabona arahindutse”.

Ibaruwa ya musenyeri Hakizimana ihagarika Padiri ndikubwimana Augustin mu mirimo y'Ubusaseridoti
Ibaruwa ya musenyeri Hakizimana ihagarika Padiri ndikubwimana Augustin mu mirimo y’Ubusaseridoti

Nyuma yo guhagarikwa yoherejwe kwiga, anitekerezaho

Muri kiriziya umupadiri basezereye bamuha imperekeza ariko ngo uyu mupadiri banze kumuha imperekeza kubera ko basanze ashobora kuyapfusha ubusa.

Musenyeri wa Gikongoro yagize ati “Twasanze tumuhaye imperekeza nk’uko kiriziya ibiteganya yayapfusha ubusa, twamusabye ko yakwiga tukamurihira ishuri dutegereje ko namara kwiga tukabona yarisubiyeho tuzamubabarira ariko natikosora tuzamuha indi imyaka ibiri hanyuma dukore raporo I Roma bamusezerere burundu”.

Musenyeri kandi avuga uyu mupadiri yihanagirijwe kenshi kugeza ubwo bamuzanye i Kigali ngo asengerwe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Muri iyi myaka ibiri uyu mupadiri wahagaritswe ngo agiye kuminuza mu mashuri y’Uburezi, nagaruka bazarebe ko yisubiyeho, nibinanirana azasezererwe Burundi imperekeza ibe ayo mashuri bamurihiye ajye hanze yirwaneho.

Kugeza ubu ntitwabonye uko tuvugana n’uyu mupadiri ngo twumve niba ibyo ashinjwa ari ukuri gusa aramutse abonetse twabigeza ku basomyi bacu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

dukomeze tumusengere Imana imuhindurire amateka

pst Munyampirwa Donat yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

ntagitangaje kirimo arko icyo nshima nuko bamwohereje kwiga ayo mashuli ashobora kumufasha hanze, icyo nakongeraho nuko uwo atari umuhamagarowe mureke atahe yihute mu terambere ry’igihugu ntakindi

charles yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Kuki eriko mwigira abanyabwenge mugashaka guhindura imigani iba yaraciwe n’Abasekuru bacu. Ubwo uzi ko uwawuciye ashobora kuba yari intiti nta naho muhuriye?None se kubika inkoni nibyo byiza. Ko ubika ikintu kiza se urumva uba uyibitsemo ibiki? Bayirenza urugo kuko ari ikintu kibi kitagombye kongera gukoreshwa. Urumva neza? Byinjiye i bwonko?
Haaaahaaaa nuyibika nawe izagukubita aho bukera. Sawa rero tujye duhugurana. Respect.

masomaso yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

twishimiye icyo cyemezo kuko abapadiri muri diocese ya Ruhengeri baraturembeje nibo barimo gusenya ingo basezeranije nibatabafatira ibyemezo hakiri Kare turaza guhangana nabo
cg bashobore babareke bashake abagore babo

dusabimana yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

iki kintu ni kiza ariko nanone abantu bamenye ko padiri ari umuntu. ntabwo padiri ari malaika. kuba rero umuntu yagira intege nke ni ibintu bisanzwe gusa abantu babereyeho gufashanya bagasengerana, ntihabeho ko bamwe bavugira ku bandi. nta byacitse

Elie yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

INKONI IKUBISE MUKEBA NJYE NUMVA NAYIBIKA AHO KUYIRENZA URUGO KUGIRANGO HATAGIRA UNDI UYITORAGURA AKAYIKUBITA UNDI AHUBWO TUJYE TUYIBIKA

Innocent yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

INKONI IKUBISE MUKEBA NJYE NUMVA NAYIBIKA AHO KUYIRENZA URUGO KUGIRANGO HATAGIRA UNDI UYITORAGURA AKAYIKUBITA UNDI AHUBWO TUJYE TUYIBIKA

Innocent yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Niyihangane tuzamusabira ntakundi

theobard yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Iyi myanzuro yafatiwe uyu mu Padiri irimo ubwenge cyane pe niba yarihanangirijwe akanasengerwa bigaragara ko nawe yemera amakosa ye ahubwo ibyamunaniye nukuyareka kandi ubwo ni kamere ye yavukanye mumuryango akomokamo gusa kuba bamwohereje kuminuza muburezi n’imbabazi bamuhaye ngo nawe yongere yigishwe rwose barebye kure kuko iyo bamwohera byari kutubera nkuko satani yirukanwe mu Ijuru akaza hano ku Isi ariko buriya azakizwa kubera umwanya yahawe wo kwisuzuma anigishwa.

N’abandi bajya bagena ibihano by’abanyabyaha bitari gusahura Igihugu no Kukigambanira no kukicira umuturage barebereho

Ubwoko bw’Imana bukeneye amasengesho menshi, gusenga ni uguhozaho ubwo rero igihe nikigera azisubiraho.
Gusa abakunda byacitse bo bibuke ko inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo"

Erneste yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka