France: Hatowe itegeko ryamagana abakobwa binanura ku bushake ngo bakoreshwe mu bucuruzi bw’imyambaro

Mu Bufaransa hashyizweho itegeko ribuza abacuruzi b’imyambaro gukoresha abakobwa bananutse cyane mu kwamamaza ibicuruzwa byayo.

Abakobwa binanura bagamije gukora mu bucuruzi bw'Imyambaro akabo kashobotse
Abakobwa binanura bagamije gukora mu bucuruzi bw’Imyambaro akabo kashobotse

Ni itegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa gatandatu, abamamaza imyambaro (Models / mannequins) bagasabwa kubanza gutanga ibyemezo bya muganga bihamya ko bafite ubuzima buzira umuze bagereranyije ibiro n’indeshyo yabo.

Ministeri y’ubuzima yashyizeho iryo tegeko yavuze ko rigamije kwamagana imirire idahwitse mu bantu, baba bagamije kugira uko bagaragara mu ruhame.

Amafoto y’abamamaza imyambaro nayo agomba kwandikwaho niba yasubiwemo cyangwa ari ay’umwimerere guhera ku itariki 1 Ukwakira z’uyu mwaka.

Itegeko nk’iri kandi ryari riherutse gukorwa mu bufaransa ariko abafite amazu yamamaza imyambaro bahita baryamaganira kure.

Irya nyuma rigiye gutangira kubahirizwa, ryemejwe n’abadepite muri 2015, riha abaganga ububasha bwo kwemeza niba umu model/mannequin ananutse birenze urugero akurikije ibiro bye, imyaka n’imiterere y’umubiri.

Abakoresha bazajya banyuranya n’itegeko bashobora guhanishwa icyiru cy’ibihumbi 75,000 euros hafi miliyari y’Amanyarwanda n’igifungo cy’amezi atandatu.

Minisitiri w’ubuzima n’ibikorwa rusange Marisol Touraine, aganira n’itangazamakuru kuwa gatanu, yavuze ko gukoresha urubyiruko ibintu bituma bahindura imiterere y’umubiri wabo ukamera uko ba nyiri ibicuruzwa babyifuza bishobora kuviramo bamwe kwitakariza icyizere no kugira ipfunwe ryo kugaragara mu ruhame, utaretse n’uburwayi bukomeye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya BBC avuga ko Ubufaransa atari bwo bwa mbere bushyizeho itegeko ryamagana abantu binanura cyane kuko ubutaliyani, Espagne na Israel nabyo byarishyizeho mu minsi ishize.

Mu bufaransa habarirwa abantu bari hagati y’ibihumbi 30-40 bafite ibibazo biterwa no kwinanura birenze urugero, 90% byabo ni ab’igitsina gore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

sha birakwiye kabisa kuko wazasanga abantu Bose biyangije kugirango babe aba models

Diane yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

nge ndabona biriya byari bikwiye kuko abakobwa barinanura naho bitari ngomba kugira bamamaze imyambaro

NISHIRIMBERE CLEMENT yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka