Aya magambo yakanyujijeho mu Kinyarwanda waba ukiyibuka?

Hari amwe mu magambo waba warahoze wumva, bwacya kabiri ugasanga atacyumvikana cyangwa se atakinavugwa ukibaza aho yaba yararengeye ukahayoberwa.

Amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:

“Icyarahani”: Ni ijambo ryakoreshwaga bavuga imashini ikoreshwa mu kudoda imyambaro.

“Le tariki” basomaga “lotariki”: Ni akajambo kakoreshwaga kenshi bashaka kuvuga amatariki mu gihe batangira kwandika ibaruwa cyangwa indi nyandiko.

“kazaroho”: twari utubari tw’urwagwa, ahenshi turimo umuziki mwinshi wabaga uva muri “za cassette” cyangwa iradiyo ivugira mu kibindi, ubundi abantu bamara gushira inyota bakibyinira cyane.

“Amataratara, amadarubindi”: Ni indorerwamo z’amaso cyangwa “Lunette” mu rurimi rw’Igifaransa.

“Takataka”: Ni ubucuruzi bw’ubuconsho bwakorerwaga muri za gare bategeramo imodoka cyangwa mu masoko, ariko ahanini umucuruzi wese atwikiriza ibicuruzwa bye umutaka.

“Ubuconsho”: Ibicuruzwa byinshi bivanze bidahuje ubwoko ariko biciriritse.

“Ikotomoni”: Ubu isigaye yitwa Ikofi (Wallet)

“Utubuye two kwica amaga”: Amabuye bakubishaga ku birenge boga, kugira ngo bacye, bakire imyate n’amaga.

“Impyisi yarongoye”: Imvura igwa izuba riva.

“Mpagaze bwuma, mfunze bukwasi”: kuba wumva umeze neza udafite ikibazo.

“Igicugutu igitogotogo”: ikinyabiziga gikozwe mu biti kitakiboneka henshi.

Mangaze "Magasin: Ibicuruzwa bitari ibyo muri caguwa byaguzwe ari bishyashya mu iduka.

“Gupfira ifiyeri”: kwihangana ntugaragaze ikibazo ufite utinya kugawa.

“Umudiho/kuwuceka”: Kubyina cyane uryohewe.

“Kujya muri Bumu (boom)”: Ubu byiswe kujya muri fête, ikirori, party n’ibindi.

“Ububingwa”: Kuba intyoza cyangwa umunyabwenge.

“Umukoboyi”: Umubingwa, umujama kuri ubu.

“Indara”: Ikirara.

“Kamurari”: Urusenda rwabaga ari udusenda tw’ubwoko buto cyane, ariko bukara cyane. Twaribwaga mu cyaro cyane mu mijyi ho baruryaga ari ifu.

“Pilipili-mbuzi”: Urusenda runini rw’umuhondo rukiboneka henshi mu masoko.

“Kwikuruza”: Kwihanaguza hasi mu byatsi, ku nkuta z’ubwiherero n’ukundi kwihanagura kwinshi kutari gufututse.

“Umunyoni”: Umujura.

“Enda hano": Ngwino hano

“Imbegeti “: indobo

“Agapipiri”: akabido

“Giswi”: Byeri ya primus.

“Bazooka”: Shikareti.

“Mushikake”: Burusheti(brochette).

“Isitimu”: Itoroshi (torch).

“Amakote”: Sambusa.

“Kwidumbaguza/kwidumba”: Kujya koga mu bizenga, imigezi n’imigende. Byakundaga gukorwa n’abana bagiye kuragira, n’ubungubu biracyabaho mu bice bimwe na bimwe by’icyaro.

"Amajyari": amavunja/imvuja/amajyanjyari.

“Mobayilo”: Uku niko telefoni zigendanwa zakundaga kwitwa zikiza muri za 1998.

“Gongaho mwana, teraho, Cegera”: Amacensi , yo n’ubu agikoreshwa aho ari ugukubitanaho ibipfunsi mu rwego rwo gusuhuzanya.

“Zirye/Zikonke”: Ni ubundi buryo bwo gusuhuzanya bwigeze guhararwa n’urubyiruko mu myaka ya za 1992, aho basuhuzanyaga bakoresheje intoki z’ibikumwe.

“Ikizungerezi”: Umugore ufite ubwiza budasanzwe.

“Inzego”: Akenshi byakoreshwaga ku bakobwa beza b’abanyamujyi, ni irya vuba aha.

“Icyana”: Umukobwa ariko ukundana na runaka kuri ubu bavuga umwana.
“Gusharama/kwâka ndetse no kuba ku micyo”: Gusa neza kwambara neza ukaberwa.

“Kujya hooro/swingi/free”: Kumva uguwe neza wishimye ahanini ubikesha inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge.

“Kubaza ngo “agaki?”: Gutangara.

“Urufito”: Amafaranga menshi.

“Publi-phone international”: Telefoni rusange zari iza rwandatel ntizikiboneka cyane.

“Gushona”: Kubona cyangwa gutera imboni.

“Arabarya!”: Kurusha abantu cyane muri byinshi cyangwa byose.

“Icyana ninde ukurya?”: Iri jambo washoboraga kuryumva cyane nyuma ya Jenoside gato,ubwo babaga bashaka kubaza ngo umuntu yuzura na nde cyangwa akundana na nde ku buryo banaryamana.

“IFANKI/ funk”: Imbyino yamamaye muri za 1991-93 yabaga imeze nka rap/Hip hop ariko yihuta cyane.

“Umumbunda”: Ni kwa kundi tubona bategaga ibitambaro mu mutwe ariko ukabona bisongoje, tubibona mu mafoto y’abagore ba cyera nko muri za 70. Hari kandi n’umumbunda bashyira ku mbabura bayifatisha .

Hari n’imvugo zitagikoreshwa cyane kuko zimwe zaciwe cyangwa zimeze nk’aho zaciwe, harimo nk’"impumyi, ikimuga, ikiragi”, n’andi atagikoreshwa, hagamijwe guha agaciro abafite ubumuga butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Mumfashe gusobanukirwa aya magambo:

1. Inyegamo
2. Inyaga

David yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ikibazo mfite ijambo ryitwa ngo guca ruhinganyuma rivuga iki?

Rina yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Nakuriye i kigali , Ariko nziko indobo iyo najyaga kugura inyanya bavugaga ngo imbegeti ni 300fr Kandi ikigali henshi nakunze kumva indobo bayita imbegeti wenda iwanyu mu rukiga mwabyitiriraga ibase Ariko. Indobo rwose benshi tubizi ku kabyiniriro ki imbegeti ntuharirize abantu hano kuko wasigare ku matara🤗😅😅😅

Igisyo yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Ibuka naya mazina:Inkaritasi cg.amakaritasi:ni ibirara.Inyaga:abakobwa bigaga muri Univerisité i Butare bakanatanga kubintu.Mabeshu:indaya.Manyinya,byeri:primus.Kigaga,rangimoya,marisereza,kabaradini,diyorene: byali imyenda.hena banokwe:akajipo ka minu,mpime Kagame:ikanzu ndende cg.ijipo ndende abakobwa badodeshaga bakabipasura wamubona ahagaze ukagira ngo yambaye yikwije,nyamara yaba arikugenda ukabona amatako uko yakabaye.Yewe ni kera habayeho.Ibyo byose bigenda tubire, niba tubisiga niba bidusiga ntamakuru mfite kuribyo.

Emma yanditse ku itariki ya: 28-08-2017  →  Musubize

Arasharamye!!!!!!!!!!!!muraryibuka iryoryo ra?

Salah yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Yoooo! murakoze kutugezaho utuntu twakera pe!ndatwibutse nkumbura abo twabyirukanye nabasaza bakera ubu bitahiye twe twajyaga kudodesha kumusaza witwaga sekamonyo kubera ko ariwe warufite icyarahani mucyo nakwita nkumurenge wikigihe wawujyana nka le 1/ 3/1999 akakubwira ngo uzaze kuwufata le 20//3/1999 !!!!!!!!

Venuste Niyotwagira yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Wabikulahe.

Jov yanditse ku itariki ya: 19-05-2017  →  Musubize

Iyi nkuru yanyu irashimishije ariko nagiraga ngo ngire icyo nkosora!

Ntabwo “imbegeti” bisobanura “indobo”! Oya rwose!

Ijambo “imbegeti” rikoreshwa ahubwo bashaka kuvuga “ibesani/ibase” (bassin)

Niko iwacu mu Bugoyi na n’ubu tukirikoresha kandi turyumva!

Bitandukanye cyane n’ “indobo” (seau) yitwa ityo nyine!

Twambaze yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

wowe Niko mwarikoreshaga ark twe ni indobo

Gsg yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Mwe bande? Ni mu kahe karere k’u Rwanda mwitaga “indobo” ngo ni “imbegeti”, ko ubundi iri jambo rikoreshwa mu majyaruguru y’iburengerazuba, cyane cyane mu Bugoyi?!

Tobora usobanurire abasomyi!

Twambaze yanditse ku itariki ya: 19-05-2017  →  Musubize

Imbegeti ni Indobo

Naho ibesani ni ibase nyine
Ntahantu imbegeti ihinduka ibase

Magwa yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Imbegeti ni Indobo

Naho ibesani ni ibase nyine
Ntahantu imbegeti ihinduka ibase

Magwa yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

gutera akadobo ubu ni ugukatira bivuga kwanga uwo wakundaga umuhungu cg umukobwa

ok yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Hari n’ andi :

 shimboke : ubwoko bw’ ipantaro
 umutebo : umuntu wo mu cyaro
 umusongarere : umuntu w’umunebwe wigira umunyamugi
 umusaro : umuntu wigaga muri kaminuza w’indakoreka
 tandiboyi : umuntu wagendaga ku modoka

kim yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

UMVAMUMEZEMUTESE! HARAKANDIBITAGA KWIHOMA BIHOMOKA. BYAVUGAGA GUKUND’UTAGUKUNDA.NIJAMBO-IPIPI BIVUGA.BOMBO. GUSA IKIKIGANIROGITUMANKUMBURA! MURARENEZA.

ALIAS BADAS yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Saligoma
Igisyo
Kureba actuarite
Impengeri
Rukacarara cg rucakarara
.... Nayo yaracitse

Komera yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Nizina umuboyi,isabune bitaga imperiali,kazumbature amavuta ahumura,penke inyogosho,igisunzu,ijipo ya Mitanda(itaratse cyane hasi

Shadadi yanditse ku itariki ya: 21-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka