Arnold Schwarzenegger "Komando" avuga iki ku bantu barangwa no guca intege bagenzi babo?

Arnold Schwarzenegger, ni Umukinnyi wa film, akaba icyamamare muri siporo bita bodybuilding cyangwa se kubaka umubiri, ndetse akaba yarigeze no kuyobora Leta ya California muri leta zunze ubumwe z’America.

Arnold Schwarzenegger wamenyakanye cyane muri Filime yitwa Komando
Arnold Schwarzenegger wamenyakanye cyane muri Filime yitwa Komando

Avuga ko igihe abantu baguciye intege bakubwira ko icyo ushaka kugeraho kidashoboka nawe ukabumvira, hari igihe uba wibujije amahirwe ubuzima bwawe bwose.

Ni muri kimwe mu biganiro Schwarzenegger ajya ageza ku bantu, cyane cyane urubyiruko agamije kubafasha kugera ku nzozi zabo nta gucika intege.

Mu kiganiro cye, Schwarzenegger aterura agira ati “Ni kangahe abantu bakubwira ngo ibi ntiwabishobora, biriya ntiwabivamo, kuko nta wundi muntu urabibasha kugeza ubu?

Ngaho nimwibaze iyo Bill Gates aza gucika intege bamubwiye ko ibyo yatekerezaga bitari gushoboka?

Njye nkunda iyo abantu bambwiye ngo ibyo nta muntu n’umwe urabishobora, kuko iyo mbikoze nkabigeraho, biba bivuze ko ari njye ubaye uwa mbere kubishobora.

Ndibuka mbwira ababyeyi banjye muri Autriche ko nshaka kuba indashyikirwa muri bodybuilding, ntibabyumvaga. Bo bumvaga nzaba umupolisi nka data, cyangwa se umuhanzi nkabyara abana batabarika. Ariko narimfite ibindi bitekerezo muri njyewe, intego yanjye yari ukuba jyewe wa jyenyine.

Yabaye indashyikirwa mu mukino wo kubaka umubiri kandi iwabo bamubwiraga ko atabishobora
Yabaye indashyikirwa mu mukino wo kubaka umubiri kandi iwabo bamubwiraga ko atabishobora

Narimfite intego yo kugira inzozi ngari n’ibitekerezo byagutse, ariko abandi bati wowe warasaze, bati niba ushaka kuba indashyikirwa wagiye mu magare, umupira w’amaguru cyangwa gusiganwa muri neige ko ari byo abanya autriche bashoboye?

Ariko nabimye amatwi, kuko nashakaga kuba indashyikirwa mur bodybuilding bikampesha inzira yo kujya muri America nkatangira gukina film nanjye nkakorera amamiliyoni y’amadolari. Namwe rero ntimukite ku bababwira ko ibi n’ibi mutabishobora.

Ndibuka nkigera muri USA ukuntu abantu bakora film bancaga intege ngo sinshobora kubona umuntu umpa akazi kubera ukuntu nari munini, imikaya umubiri wose, bati iyo ngano yawe rwose ntigezweho muri film.

Abandi nabo bati icyo cyongereza cyawe cy’Abadage hano ntaho wagikoresha, tutaretse n’iryo zina ryawe rigoye kurivuga.

Ibyo ni byo bintu nagendaga mpura nabyo byashoboraga kunca intege ariko byose nabiteye umugongo.

Uyu mugabo yigeze no kuyobora Leta ya California muri leta zunze ubumwe z'America.
Uyu mugabo yigeze no kuyobora Leta ya California muri leta zunze ubumwe z’America.

Hari n’abambwiraga ngo mbereye gukina ibyo gukirana (catch), cyangwa se kurinda utubari (bouncer) abandi bati kubera Icyongereza cyawe kimeze nk’Ikidage nta yindi film wabasha gukina keretse ukinnye uri Umunazi wo kwa Hitler! Ibyo byose sinabyitayeho, ayo yari amategeko yabo ariko nanjye narimfite ayanjye.

Aho kujya kwiga Icyongereza cyangwa ngo njye kwitoza guhindura uburyo nakivugaga, ahubwo nihatiye kubaka umubiri wanjye uko nshoboye, nkakora imyitozo y’amasaha atanu ku munsi.

Amaherezo ibi nabigezeho, hanyuma maze kwigaragaza mu ruhame, abantu batangira kumpa akazi muri film zabo kugeza n’ubwo iyo batambonaga bavugaga ngo niba tutabonye Schwarzenegger, reka twihimbire uwacu.

Aho ni naho haturutse igitekerezo cya film nka Conan the Barbarian, za Terminator, birangira ibyo bavugaga ko ari inzitizi kuri njye aribyo bitumye nshakishwa n’abakora film. Imiterere y’umubiri wanjye n’uburyo navugaga Icyongereza.

Maze kugera ku nzozi zanjye, naje gusanga ngomba kugera ku yindi ntera, ni ko kwiyemeza guhatanira umwanya wa Gouverneur wa California kuko numvaga ngomba gukorera abaturage. Ibyo nabyo nabigezeho, ibindi byakurikiyeho byose ni amateka.

Arnold Schwarzenegger na Sylvester Stallone bamaze gukina Filime bari kwivuza imvune bakuye mu gukina
Arnold Schwarzenegger na Sylvester Stallone bamaze gukina Filime bari kwivuza imvune bakuye mu gukina

Abantu benshi bahora bambaza ibanga ry’intsinzi, urubyiruko usanga ruhabwa inama z’urudaca n’ababyeyi, abarimu n’inshuti zabo.

Ariko ikintu cy’ingenzi cyane ni ugushakisha muri wowe, ukibaza uti ndashaka kuba nde, ndifuza iki? Ni iki cyanshimisha ukaba ari cyo ugira intego yawe, ikiri mu mutima wawe no mu bitekerezo byawe.

Nanjye rero intego yanjye yari ukuba uwa mbere, indashyikirwa mu byo nahisemo. Nabishyizemo ubushake kandi nabigezeho.

Sinifuzaga kuba uwubaka umubiri gusa nashakaga kubibamo indashyikirwa y’ibihe byose. Sinifuzaga kuba umukinnyi wa film gusa, nashakaga kuba umukinnyi wa film nziza z’ibihe byose.

“Ibanga rero nta rindi, igirire icyizere utitaye ku byo abandi bagutekerezaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane murabantu bingirakamaro muguteza urubyiruko imbere urubyiruko cyane cyane mutugezaho ubutumwa bw"inama nkizi tura shima cyane kigali to day

NIYONSHUTI Albert yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Well done sir ,I believe in that way . is better to be who you are and no who other people want us to be .we are who God want us to be we are us God known why we are who we are ,I thanks for you guys to this Good history you give us have blessed job and be luck in every situation

no need yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka