Yaciye agahigo ko kumara amasaha arenga 93 atetse ataruhuka

Guinness World Records yemeje ko umutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci, ari we ufite umuhigo mushya wo kumara amasaha menshi atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11.

Hilda Baci ubwo yari mu gikoni atetse
Hilda Baci ubwo yari mu gikoni atetse

Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Hilda Baci yiyemeje kumara amasaha 100 ari mu gikoni atetse, igikorwa cyakuruye ingeri z’abantu batandukanye muri Nigeria by’umwihariko ibyamamare mu myidagaduro barimo abahanzi batandukanye, aho bose bari bamushyigikiye muri iyo minsi ine yamaze atetse.

Hilda w’imyaka 27 yaciye umuhigo wari warashyizweho n’umuhinde Lata Tondon aho mu 2019 yamaze amasaha 87 n’iminota 45 atetse.

Guinness World Records, ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko bagenzuye neza amasaha 100 yari yiyemeje bakareba ibimenyetso byose bijyanye n’amategeko yabo bagasanga mu by’ukuri yaramaze amasaha 93 n’iminota 11.

Hilda-Baci waciye agahigo ko kumara igihe kinini atetse
Hilda-Baci waciye agahigo ko kumara igihe kinini atetse

Umuhigo wa Hilda watumye abandi batetsi bo muri Nigeria bahaguruka ngo nabo bawuce.

Uwitwa Damilola Adeparusi, uzwi nka Chef Dammy ukomoka mu majyepfo ya Nigeria kuwa gatanu ushize yatangiye kugerageza kumara amasaha 120 atetse.

Naho Temitope Adebayo wo muri leta ya Oyo nawe yatangaje ko ashaka gusaba Guinness World Record kwemera ko mu mpera z’uyu mwaka agerageza kumara amasaha 140 ni ukuvuga iminsi itandatu arimo guteka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka