Umwongereza yahisemo kwijyana muri gereza aho kugumana n’abo bari kumwe muri ‘Guma mu Rugo’

Mu Bwongereza, Umugabo witwa Robert Vick,wari ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi, kuko yari yaracitse gereza atarangije igihano cy’igifungo yari yarakatiwe, yahisemo kwijyana kuri polisi ngo yongere asubire muri gereza aho kugumana n’abantu babanaga muri ‘Guma mu Rugo’(Lockdown).

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian, Umuyobozi wa Polisi y’ahitwa Sussex, Inspector Darren Taylor, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko uwo mugabo yizanye kuri polisi, kugira ngo asubire muri gereza, amaremo ikindi gihe, ariko binamufashe kubona umwanya wo kuba ari wenyine.

Inspector Darren yongeraho ko umunsi Vick yigemura yabwiye abapolisi ko we yahitamo kuguma muri gereza akamaramo ikindi gihe, aho gukomeza kubana n’abantu yabanaga na bo.

Nubwo ari ibintu byumvikana nk’ibitangaje kumva umuntu uvuga ko yabonera ubuzima bwiza muri gereza, ariko ni uko byagenze kuri Vick, kuko nyuma y’uko yari yatorotse gereza, ngo yaje kujya kuri ‘motel’ iri hafi y’ahakorera polisi, kuko hanze hari ubukonje bukabije ndetse n’umuyaga.

Nk’uko byemezwa na polisi, umunsi yizana kuri polisi hari ubukonje bugera kuri Dogere 3 ndetse n’umuyaga uhuha cyane.

Maurice King, umuyobozi w’iyo motel yitwa ‘Sunset Motel’ yagize ati “Yari yagagaye kubera imbeho, arinjira araza akomanga ku rugi rwanjye, arambwira ngo nimuhamagarire itegeko”.

Vick yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo icyo kwinjira mu nzu y’undi nijoro, agamije kwiba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka