Umusaza w’imyaka 110 yavuze ibanga ryamufashije kurama

Umusaza wo muri Uganda mu gace ka Iganga witwa Melkizedeki Kalikwani w’imyaka 110, avuga ko kwirinda ubusinzi n’inshuti mbi ari byo byamufashije kurama. Uwo musaza aherutse kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 110, ibyo bikaba ari ibintu bitagerwaho na benshi nubwo baba babyifuza.

Muzehe Melkizedeki Kalikwani w'imyaka 110 (hagati) yishimira ko kugendera kure inzoga n'inshuti mbi byamufashije kuramba
Muzehe Melkizedeki Kalikwani w’imyaka 110 (hagati) yishimira ko kugendera kure inzoga n’inshuti mbi byamufashije kuramba

Yavuze ko urufunguzo rwo kuba amaze iyo myaka yose, ari uko hari ibyo yirindaga mu buzima bwe, harimo ubusinzi. Ngo yagenderaga kure inzoga, uwo akaba ari umwitozo yatangiye akiri umusore muto, kandi abifashijwemo n’ababyeyi be.

Nk’uko byatangajwe na ‘Nile Post’, uwo musaza utuye ahitwa Iganga muri Uganda yavutse tariki 19 Kanama 1913, bivuze ko yujuje imyaka 110 mu kwezi gushize.

Yagize ati, " Abantu bifuza kubaho igihe kirekire, ariko ni bakeya basobanukirwa icyo ibyo bivuze”.

Kuba Muzehe Kalikwani yarashoboye kwirinda inzoga n’ubusinzi, ngo byamufashije gusimbuka imitego itandukanye ijyana no kunywa inzoga.

Ikindi kandi uwo musaza yahishuye cyamufashije kurama, ni uko yakunze kwirinda kugendana n’inshuti mbi kuva ari muto, ibyo ngo bikaba byaramurinze kurwana bikunze kubaho mu rubyiruko rudafite imyitwarire myiza.

Ku bijyanye n’imirire, Muzehe Kalikwani avuga ko akunda kurya ibiryo byiza by’umwimerere birimo kawunga, igikoma, ibijumba ndetse n’ibitoki. Avuga ko ashima Imana cyane ku buzima yamuhaye. Yongeraho ko afite icyizere cyo gukomeza kubaho indi myaka, kuko kwizera Imana na byo byagize uruhare rukomeye mu gutuma abaho igihe kirekire.

Avuga ko yigeze gukora akazi k’igisirikare, ariko kuko yari yaragarukiye mu mashuri abanza gusa, yaje kwiga ibijyanye no gupfuka ibikomere mu bitaro by’aho atuye. Hanyuma agiye mu gisirikare, afatwa nk’umuhanga muri ibyo byo kuvura ibikomere. Ibyo ni byo yakoze kugeza avuye mu gisirikare kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu baramba cyane ku isi,ni Abayapani.Nkuko imibare ibyerekana,muli Japan,mu bantu ibihumbi 100,abantu 70 baba bagejeje ku imyaka 100.Muli abo ngabo bafite iyo myaka,80% baba ali abagore.Tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo ivugwa henshi muli bible,abantu ntibazongera kurwara,gusaza cyangwa gupfa.Haranira kuzayibamo,ushaka imana cyane,utibera gusa mu gushaka by’isi.Niyo condition.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 20-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka