Uko warwanya udusimba tw’ibiheri mu rugo iwawe

Kabeyi Jeannette utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuga ko ntako mu rugo iwe batagize ngo barwanye ibiheri mu buriri no mu ntebe bicaramo, ariko bikaba byaranze kugenda.

Ati "Kenshi dukoresha amazi ashyushye tugasuka ku bitanda no ku nkuta ahari ibiheri twabanje gusohora ibintu, tugatera na peterori ndetse tugafura kugira ngo twice ibiheri byagiye mu myenda, kuri matela n’ahandi ari ko ntibishira."

Ku gice cy’umusego w’ibitanda na matola ni ho bikunze kwibera cyane, kuko ari hafi y’aho umuntu ahumekera kandi hanasohokera ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu wiyoroshe, ibyo byombi (umwuka n’ubushyuhe) bikaba ari byo bimenyesha igiheri ko umuntu yaje kugira ngo gitangire kumunywa amaraso(ibiryo byacyo).

Warwanya ibiheri ute?

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ishami ryo kurwanya udusimba dukwirakwiza indwara, Dr Emmanuel Hakizimana, avuga ko ibiheri ari udusimba tuba mu bidukikije nk’ibindi, aho umuntu ajya kikamujyaho yaba atabimenye akakigeza mu nzu iwe cyangwa iwabo.

Dr Hakizimana ati "Mu bitera ibiheri ntabwo umuntu yavuga ngo ’ni umwanda’ ahubwo rimwe na rimwe biterwa no kutamenya kubirwanya, kandi ntabwo peterori yica ibiheri."

"Icya mbere ni ukumenya ngo ’byihisha hehe’, kuko ntabwo watera umuti utazi aho byihishe, rero bikunze kwihisha aho imbaho zihurira zaba iz’intebe, ibitanda, ku nkuta no kuri plafond."

Dr Hakizimana avuga ko mu kwica ibiheri hakoreshwa imiti isanzwe yo gufuheera yitwa Actellic, Fludora Fusion, Klypson na 2 Guard, ariko igipimo cy’uwo wakoresheje kikaruta icyo wakoresheje mu kwica imibu.

Dr Hakizimana avuga ko iyi miti ishobora kuboneka mu maduka acuruza imiti n’inyongeramusaruro nka Agrotec, muri farumasi zimwe na zimwe nka Kipharma n’ahandi bacuruza imiti irwanya udusimba.

Bisaba gutera umuti ku bintu byose umuntu yabanje kwegura ibitanda n’intebe, hanyuma cya cyumba kigafungwa mu gihe cy’iminsi itatu, na none hashira ibyumweru bibiri akongera kuhatera umuti nk’uko yabigenje mbere.

Dr Hakizimana agira ati "Ibiheri ni udusimba nk’ibindi byose ariko iyo utaturwanyije turoroka tukaba twinshi, kandi two turihangana cyane kuko dushobora kumara amezi atandatu tutarya."

Ubundi buryo bwo kubirwanya ngo hari ukugira isuku, aho umuntu ashyushya amazi, yamara kwatura agasohora intebe n’ibitanda ukayamenamo, nk’uko Dr Hakizimana akomeza kubisobanura, kandi iyo suku igahoraho.

Ibiheri kandi, n’ubwo kiticwa n’urumuri, ngo kizirana na rwo kuko iyo izuba rivuye bihunga bijya kwihisha ahari umwijima.

Dr Hakizimana avuga ko umwana uvuye ku ishuri aho ibiheri bikunze kuba mu bigo bicumbikira abanyeshuri, aba agomba kugira aho ashyira ibyo azanye, kugira ngo hataba harimo ibiheri bikajya mu nzu, kugira ngo bya bintu babanze babikorere isuku

Ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa Health Line mu nkuru iri kuri murandasi (https://www.healthline.com/health/healthy-home-guide/how-to-get-rid-of-bed-bugs#maintaining-a-bedbug-free-home), hagaragara uburyo butandukanye bwo kurwanya ibiheri.

Iki kinyamakuru na cyo kigaruka ku buryo bwo kurwanya ibiheri umuntu ashyizeho ingamba zo koza ibintu cyangwa kubimesa akoresheje amazi ashyushye, akamara nibura iminota 30 muri iyo suku.

Mu gihe umuntu arwanya ibiheri ku mifariso(matelas) n’ahandi azi ko byihishe adashobora kubigeraho, ngo akoresha akuma kitwa steamer gafuhera amazi cyangwa umwuka ushyushye cyane.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibiheri bizirana n’ubushyuhe bwinshi, ku buryo ngo umuntu iyo apakiye mu ishashi y’umukara imyenda n’ibindi bintu aho ibiheri biri, akayifunga akayishyira ku zuba rikaze aho ubushyuhe bushobora kubigeraho bugera kuri dogere Selisiyusi 35(⁰C), ngo bihita bipfa.

Ashobora no gushyira ikintu kirimo ibiheri mu modoka ifunze kandi iri ku zuba, bwa bushyuhe ngo burabyica, kimwe no gufata ishashi ipfunyitse ibintu birimo ibiheri akayishyira muri firigo aho ubushyuhe buba ari 0⁰C ikamaramo iminsi ine.

Muri rusange, uburyo buhurizwaho bwo kurwanya ibiheri ngo ni uguhora umuntu yita ku isuku y’ibikoresho n’ahandi bikunda kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka