Ni izihe mpamvu zitera amaso guturumbuka akava mu mwanya wayo usanzwe?

Bivugwa ko umuntu afite indwara y’amaso aturumbutse cyangwa ‘Exophtalmie’ iyo ijisho rye rimwe cyangwa se amaso yombi ava mu mwanya wayo usanzwe ukabona yaje imbere cyane ku buryo budasanzwe, akenshi bitewe no kubyimba kw’imikaya (muscles), n’ibindi bigize igice cy’inyuma y’ijisho.

Iyo umuntu yahuye n’iyo ndwara ituma amaso aturumbuka cyangwa se ava mu mwanya wayo usanzwe, bituma igice kinini cy’ijisho cyangwa se cy’amaso kiba kiri hanze, aho guhura n’umuyaga cyane, bikagorana ko amaso abona uko abobezwa n’amarira, iyo ikibazo cya ‘exophtalmie’ gikomeje, bishobora no kugira ingaruka ku mutsi witwa ‘nerf optique’ bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kubona.

Ku rubuga www.bausch-lomb.be/fr, bavuga ko hari abantu bagira amaso manini kandi asa n’aje imbere, (les yeux exorbités), ayo akaba ari amaso aturuka ku ruhererekane rw’imiryango kandi akenshi nta n’ikibazo aba afite, ariko ayo maso aba atandukanye n’ayo aza imbere cyangwa agasa n’aturumbutse bitewe n’indwara (les yeux globuleux), ahanini amera atyo bitewe n’indwara, rimwe na rimwe ikomeye.

Imwe mu mpamvu zikomeye zitera exophtalmie cyangwa se amaso guturumbuka agasa n’avuye mu mwanya wayo usanzwe, ni indwara ya ‘Basedow (hyperthyroïdie),igira ingaruka kuri thyroide.

Indi mpamvu ishobora gutera icyo kibazo, ni indwara y’amaso yitwa ‘glaucome’, hari kandi na kanseri yo mu maraso ‘leucémie’ n’izindi.

Akenshi ‘exophtalmie’ ngo ikunze kuza ari ikimenyetso cy’indi ndwara, ariko mu bimenyetso bijyana na ‘exophtalmie’ harimo kugira amaso asa n’aturumbutse aje imbere cyane, kumagara kw’amaso, kubabara amaso, gutukura kw’amaso.

Uko bafasha umuntu wahuye n’iyo ndwara ya ’exophtalmie’, ni ukubanza kureba icyayiteye, ariko muri rusange, kuko amaso aba asa n’ayaje imbere cyane, ahura n’umuyaga wo hanze cyane, bigatuma yumagara. Mu gufasha umuntu ufite icyo kibazo, ashobora guhabwa umuti ukora nk’amarira y’amakorano (larmes artificielles) n’ibitonyanga by’umuti w’amaso (gouttes ophtalmiques), kugira ngo bifasha mu kubobeza amaso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka