Ni iki cyagukiza imbeba mu rugo iwawe?

Umubyeyi watubwiye ko yitwa Jacqueline, akaba atuye mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bavuga ko imbeba zamujujubije mu rugo iwe, ariko akaba yanageze iwabo ku Gisozi agasanga ho zarabaye icyorezo.

Yagize ati "Mu by’ukuri imbeba zimeze nabi cyane, cyane ariko! Zirajagajaga inzu yose mu masafuriya, imifuka ziratobora, kurinda ibyo kurya bisaba gupfundikira isafuriya ukagerekaho ibintu biremereye."

Uwo mubyeyi avuga ko umuntu wibeshye akavuga(agasonga) umutsima w’ibigori(kawunga) atabanje kurebamo no kuyungurura, asanga arimo kugabura amahurunguru y’imbeba.

Twinjiye mu iduka ry’umucuruzi w’ibiribwa ukorera ku Gisozi witwa Murokore, dutungurwa no kubona imbeba zirimo gukinira mu bicuruzwa bye, n’ubwo we ngo yamaze kwakira ko azabana na zo.

Hari abagerageza gushaka utunini bita indocide bagashyira ku byo zikunda kurya, abandi bakazitega imishibuka, ndetse hakaba n’abacirira injangwe, ariko imbeba z’iki gihe ngo ziranga zikarushaho kwiyongera no kwangiza ibintu mu nzu.

Hari uburyo butandukanye bwo kwirukana imbeba mu nzu

Ikinyamakuru Le Figaro mu nkuru yacyo igira iti "Comment se débarrasser d’une souris dans une maison?", kivuga ko impumuro y’amababi y’ibiti bimwe na bimwe birimo inturusu, iyo bishyizwe ahantu imbeba zikunda kunyura cyangwa kuba, ngo ntabwo zongera kuhagaruka.

Ubundi buryo bwirukana imbeba bitewe n’uko zihumurirwa cyane, ngo ni ugushyira aho zinyura ikintu injangwe(ipusi) yaganzemo, kuko ngo zihita zibwira ko ari yo ihari cyangwa iri hafi yaho.

Prof François Naramabuye wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, na we akomeza avuga ko n’ubwo atazobereye mu bijyanye n’imbeba, uburyo bwiza bwo kuzirukana ari uguhisha no gupfundikira ibyo kurya.

Prof Naramabuye agira ati "Imbeba zitari isiha iyo utazihaye ibyo zirya zikarara ubusa kabiri, ziragenda, isiha zo ntabwo nzi umuti wazo ariko ni ukuzihiga ukamenya aho zicukura."

Prof Naramabuye avuga ko gupfundikira neza ahantu hari ububiko bw’ibiribwa ku buryo imbeba zidakururwa n’impumuro yabyo, cyangwa zitabasha kubigeraho, nta cyatuma zihaguma.

Ibinyamakuru birimo Le Figaro bikomeza bivuga ko ubundi buryo bwo kwirukana burundu imbeba n’isiha, ari ugukora isuku y’aho abantu baririye n’aho bateguriye amafunguro, ibyo baririyeho n’ibyo bateguriyemo amafunguro bikozwa neza.

Bisaba kandi gushyira kure ibishingwe cyane cyane ibyo kurya byasigaye, kuko na ho imbeba n’isiha bikunze kuhaba no kuza kuhashakira ibyo zirya.

Hari n’uburyo bwo gufunga neza inzira zose imbeba zikunda kunyuramo ziza mu nzu cyangwa zijya mu bisenge by’inzu, ndetse no kuhatega imitego itazica ahubwo hakaba aho zifatirwa umuntu yarangiza akazisubiza ku gasozi.

Imbeba mu rusobe rw’ibindi binyabuzima ngo ni ngombwa cyane kuko hari udusimba zirya cyangwa ibindi bikoko bikazirya kugira ngo bibeho, ingendo zazo zigatuma hari ibimera bikwirakwizwa hose ku Isi bitewe n’uko imbuto zabyo zahagejejwe n’imbeba, inyoni, isuri cyangwa umuyaga.

Icyakora na none ngo imbeba muri kwa gukora ingendo ahantu henshi zitwara udusimba nk’inda, imbaragasa n’imperi, ndetse zikabasha no gukwirakwiza mikorobe zitera indwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho. Hari nubundi buryo numvise ngo ufata tunguru sumu ukazisya maze ukazishira mumazi ugapompa nkuwupompa umuti wumubu , ngo zihita zigenda kubera ko zidakorana na tunguru sumu. Murakoze

Munyamahoro yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka