Ni ibiki bituma abagore baramba kurusha abagabo?

Mbese bigenda bite ko abaturage iyo bakiri abana, usanga abahungu ari bo benshi kurusha abakobwa, ariko wareba abageze mu zabukuru ugasanga abagabo ari bacye ugereranyije n’abagore?

Kigali Today yagerageje gushaka zimwe mu mpamvu zituma abagabo bagabanuka cyane ugereranyije n’abagore, gusa nawe usoma iyi nkuru hari ibindi watekereza byibasira abagabo n’abahungu kurusha abagore n’abakobwa.

Ibarura rusange rya Gatanu ryakozwe n’Ikigo NISR mu mwaka ushize, rigaragaza ko abana (abafite n’abari munsi y’imyaka 17 bose) bariho icyo gihe mu Rwanda, abahungu bari miliyoni 2 n’ibihumbi 949, mu gihe abakobwa bari miliyoni 2 n’ibihumbi 246.

Ariko wagera mu basaza n’abakecuru ugasanga umubare w’abagabo waragabanutse cyane kuko bagera kuri 41.3% mu gihe abagore ari 58.7% mu Banyarwanda bose bageze mu zabukuru bagera kuri 862,929 barengeje imyaka 60 y’ubukure.

Ubuhamya bw’abantu

Uwitwa Alphonse (nta rindi zina yemeye kutubwira) utuye i Kigali mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, avuga ko guhangayika (stress) bishobora gutuma atazarenza imyaka 10 yiyongera kuri 55 y’ubukure afite kugeza ubu.

Uyu mugabo ukora umurimo wo gutwara abagenzi ku igare(umunyonzi) avuga ko abyuka ijoro agataha irindi, akiririrwa irindazi n’amazi kugira ngo abashe gusagura ayo gutunga ingo ebyiri.

Agira ati "Urugo rwa mbere ntunze rurimo umugore wananiye akahukana ajyanye abana bane, urundi ni urw’umugore mushya mperutse gushaka kugira ngo nirinde ubusambanyi."

Uwitwa Habimana w’imyaka 31 y’ubukure na we watandukanye n’umugore agira ati "Madamu yigize umusinzi ndamureka, ubu mbana n’umwana wanjye wenyine, izo zose ni stress".

Muri aba banyonzi bose nta muntu w’igitsina gore ubamo, bavuga ko bakora umurimo uruhije cyane, usaba imbaraga ku buryo bitabaha icyizere cyo kuzarama ku Isi.

Mu bituma icyo cyizere kiba gike harimo inzara, umunaniro, guhangayika bitewe n’abo bashakanye, ndetse no kuba babyuka ari bazima ariko batizeye ko buza kwira bakiriho kubera impanuka zibera mu muhanda.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko abagabo bibasirwa kurusha abagore

Ikinyamakuru The Sydney Morning Herald cyo muri Australia cyagaragaje impamvu zitandukanye zitera abagabo benshi kutisazira, harimo ikibazo cy’uko bishora mu bintu byinshi bibashyira mu byago kurusha abagore.

Iki kinyamakuru kivuga ko 3/4 by’impanuka zibera mu muhanda ari abagabo zica mu gihe abagore bapfa ari 1/4 gusa, bitewe n’uko abagore batwara ibinyabiziga ngo baba ari bake mu muhanda ugereranyije n’abagabo, kandi ugasanga bigengesera kurusha basaza babo.

Na none abagabo ngo ni bo benshi banywa inzoga n’itabi kurusha abagore, ibi bikaba ari impamvu ikomeye itera indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso, nk’uko na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda(MINISANTE) iherutse kubigaragaza.

Inyigo yakozwe na MINISANTE mu mwaka ushize wa 2022 ku bitera indwara zitandura birimo n’inzoga, ivuga ko abagabo banywa inzoga mu Rwanda ari 61.9%, mu gihe abagore ari 34%.

Ikinyamakuru The Sydney Morning Herald kivuga ko uku gukoresha ibiyobyabwenge biri mu biteza abagabo ingaruka mbi ku mibereho yabo, harimo gufungwa kuko baba barwanye, basambanye, bibye,.. bigatuma bapfa imburagihe batageze mu zabukuru.

Umuryango w’Abanyamerika wita ku buzima bwo mu mutwe, American Psychological Association uvuga ko 25% by’abagabo ugereranyije n’abagore bicwa n’uko bataba bagiye kwa muganga gusuzumisha hakiri kare uko ubuzima bwabo buhagaze, bikabaviramo impfu z’uko bajya kwivuza indwara zabarenze.

Uwo muryango ukomeza ugaragaza ko kwiyahura mu bagabo bafite hagati y’imyaka 20-40 y’ubukure, na byo biri mu mpamvu zibakura ku Isi bakiri bato.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko nta byinshi yavuga ku bibazo byibasira abagabo bonyine, bitewe n’uko nta nyigo irabikorwaho.

Agira ati "Kereka habanje hakabaho inyigo igaragaza iti ’ibitwara ubuzima bw’abantu ni ibi, wenda ni ibyo bakora, cyangwa se ni uko baremye, ibyo rero kugira ngo ubashe kubona igisubizo cyabyo bisaba kuba warakoze ubushakashatsi".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka