Menya uko wakwirinda gukubitwa n’inkuba

Impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko hari uburyo butandukanye bwafasha umuntu kwirinda gukubitwa n’inkuba, nko kwegeranya amaguru no kutagendagenda ahantu hari amazi, mu gihe atari hafi y’inzu cyangwa imodoka yo kugamamo.

Umukozi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), akaba ashinzwe imicungire y’ibiza, Aimé-Adrien Nizeyimana avuga ko mu modoka no mu nzu ari ubuhingiro bwiza bw’inkuba, bitewe n’uko amashanyarazi y’inkuba iyo abigezeho ahita yinjira mu butaka atageze ku bantu barimo.

Imodoka ngo iba ifite ibintu by’imyenda na pulasitiki imbere ku byuma biyigize, inzu na yo ikagira inkuta n’ibisenge birinda abayirimo, ku buryo amashanyarazi y’inkuba ntaho ahurira n’umuntu, cyane cyane igihe ategamiye ku nkuta z’imodoka cyangwa iz’inzu, kandi yafunze ibirahure/amadirishya.

Nizeyimana avuga ko inkuba ikubita umuntu mu buryo bubiri, aho ubwa mbere umurabyo umanuka uva mu kirere ukamumanukiramo mbere yo kwinjira mu butaka, ubwa kabiri bukaba ubwo gufatwa n’amashanyarazi y’inkuba yageze ku butaka agatangira kugenda umurambararo nk’uko umuntu yakandagira urutsinga(rwa REG) rushishuye.

Nizeyimana avuga ko kumanukirwamo n’inkuba ivuye mu kirere bidakunze kubaho cyane nko gufatwa n’amashanyarazi yayo agendagenda ku butaka, amahirwe yo kurokoka akarushaho kwiyongera iyo umuntu ari mu gace karimo ibintu bimusumba nk’ibiti, ibyuma birebire, inzu n’ibindi.

Avuga ko iyi ari yo mpamvu bibujijwe kugama imvura irimo inkuba munsi y’igiti cyangwa kwegamira ikindi kintu kirekire, cyangwa kuba ahantu hitaruye ibintu birebire nko mu kibuga cy’umupira.

Nizeyimana agira ati “Abenshi bakubitwa n’amashanyarazi avuye ku butaka, amashanyarazi (y’inkuba) agera ku butaka akaza atemba nk’uko urutsinga rwa linye(ligne) rushobora gucika rukamanuka rukagwa hasi, ayo mashanyarazi akagenda akora inziga zigera mu gice kinini cy’ubutaka (champs éléctrique).”

Ati “Iyo umuntu agenda akandagira atera intambwe muri za nziga (muri ka gace), havuka icyo bita ‘difference de potentiel hagati y’amaguru ye, amashanyarazi akazamukira mu kaguru kamwe akamunyuramo akamanukira mu kandi agakomeza, umuntu agahita apfa, abenshi ni ko inkuba zibakubita, ku matungo ho kurokoka ntibibaho kuko amaguru y’imbere aba atandukanye n’ay’inyuma, ariko umuntu we yakwirinda kuyatandukanya.”

Uyu mukozi wa MINEMA abuza abantu gukandagira cyangwa gukinira mu mazi biruka mu gihe cy’imvura irimo inkuba, ariko ko mu gihe ako gace karimo imirabyo, umuntu ngo ashobora kugahunga yihuse cyane.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), Prof Telesphore Kabera, akomeza ashimangira ko imodoka n’inzu iriho umurindankuba ari bwo buhungiro bwizewe cyane bw’inkuba kurusha ahandi hose.

Prof Kabera avuga ko imodoka n’inzu bikora nk’ibyuma byitwa ‘Faraday Cage’ bibikwamo ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi(electronics) kugira ngo bitangizwa n’inkuba n’andi mashanyarazi cyangwa imirasire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka