Menya ibikwiye kuba bigize ifunguro rya mu gitondo ry’abana

Kugira ngo umwana atangire neza umunsi we, aba agomba guhabwa ifunguro ryo mu gitondo ryuzuye kandi rigizwe n’ibintu by’ingenzi kugira ngo yirirwe ameze neza.

Kubera ko umwana abana baba bamaze amasaha menshi baryamye nijoro, ni yo mpamvu ari byiza cyane ko ifunguro rya mbere bafata mu gitondo riba rikwiye kuza ari ifunguro ryuzuye kugira ngo rigarure imbaraga mu mubiri, bibafashe mu gukurikira mu masomo yabo ndetse n’abataratangira ishuri birirwe bameze neza.

Ku rubuga www.pediact.com, inzobere mu bijyanye n’imirire (nutritionists), zivuga ko kubera umwanya muto cyangwa no kuba abana benshi baba badakunda kurya, bituma hari ubwo ababyeyi basuzugura ibyo guha abana babo ifunguro rya mu gitondo, ariko ibyo ngo ntibyari bikwiye ko bareka abana ngo bajye ku ishuri batabanje gufuta ifunguro rya mu gitondo.

Iyo abana bafashe ifunguro rya mu gitondo ryuzuye, ngo bituma bageze igihe cyo gufata ifunguro ryo ku manywa bagifite imbaraga, kandi bigatuma ku manywa barya neza babishaka, bafite ‘apeti’. Izo nzobere zivuga ko biba ari na byiza kubikora gutyo kuko biba ari uburyo bwiza bwo gutangira gutoza abana imyitwarire myiza mu bijyanye no kurya n’igihe cyo kurya, bikabarinda kuryagagura buri saha.

Dore rero ibigize ifunguro rya mu gitondo ryuzuye ku bana

Kugira ngo ribe ari ifunguro ryuzuye koko, ifunguro rya mu gitondo rigomba kuba rizanira umubiri hagati ya 20 na 25% by’imbaraga ukeneye ku munsi.

Mu ifunguro rya mu gitondo ry’abana rero nk’uko izo nzobere mu by’imirire zibivuga, ryagombye kuba rigizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi.

Muri byo, harimo amata cyangwa se kimwe mu biyakomokaho, ibinyampeke cyangwa se kimwe mu bikozwe mu binyampeke (ingano, umuceri,ibigori..), hari kandi urubuto ‘fruit’, ariko n’amazi yo kunywa cyangwa se umutobe w’imbuto nyuma yo kurangiza kurya ifunguro rya mu gitondo ngo ni ingenzi kuko umubiri ubone urugero rw’amazi ukeneye ku munsi.

Impamvu amata cyangwa kimwe mu biyakomokaho ari ingenzi, ngo ni uko ku mwana ufite imyaka itatu kuzamura, aba agomba kubona Miligarama 200 za ‘calcium’, kuko aba akeneye iyo calicium kugira ngo akure neza kandi igakomeza n’amagufa ye.Amata n’ibiyakomokaho kandi byigiramo za poroteyine zifasha umwana mu mikurire ye myiza.

Ibinyampeke byigiramo za ‘glucides’ zituma umwana agira imbaraga, byigiramo kandi n’ubutare n’imyunyungugu umwana aba akeneye kugira ngo akure neza. Umuntu ashobora kumuha umugati nk’igikomoka ku ngano, akawunywesha amata.

Urubuto cyangwa se umutobe w’imbuto umuntu yitunganyirije utongewemo isukari, ufasha umwana kuboza za ‘vitamines’ ndetse n’ibyitwa ‘fibres’ akeneye, akabibona guhera mu gitondo.

Ku bana badukunda gufata ifunguro rya mu gitondo iyo byabyutse, kuko nta ‘appétit’ baba bafite, icyo ababyeyi bashobora gukora ni ukubagaburira amafunguro yoroheje nimugoroba, kugira ngo babyuke bashonje bitumen bafata ifunguro rya mu gitondo neza kuko ribafitiye akamaro cyane.

Ku babyeyi badashobora guha abana ifunguro ry amu gitondo kuko nabo ubwabo baba bafite ubwira bow kubageza ku ishuri no kujya mu kazi badakererewe, icyo bakora ngo bababyutsa hakibura iminota nka 30 kugira ngo babanze babanze babahe ifunguro rya mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka